Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kwitwaza akazi kenshi, abana bakagwingira ni ibyo kwamaganwa-Dr. Anita

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya Jul 31, 2019

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) Dr. Anita Asiimwe, asaba abaturage mu byiciro byose guhangana n’ikibazo k’igwingira hatagize uwitwaza ko agira akazi kenshi kamubuza kwita ku rubyaro.

Dr. Anita agira ati “Nta mpamvu yo kwitwaza akazi kenshi bikakubuza kwita ku rubyaro. Iyo myumvire n’imyitwarire ni ibyo kwamaganwa kuko ari bimwe mu bituma abana bagwingira.”

Akomeza agira ati “Imirimo myinshi ni yo ikwiye gutuma haboneka amafaranga yo guhahira abana ibyo bakeneye bituma bakura neza, si iyo gutuma Ababyeyi babura umwanya wo kwita ku bana babo.”

Akomeza asaba ababyeyi kuba intangarugero mu kurwanya imirire mibi kuko ari yo ntandaro y’igwingira ry’abana bakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Sagatwa Marc atuye mu Karere ka Bugesera avuga ko kujya gukora uhahira abana ari byiza ariko ko ugomba kumenya guha umwana umwanya ukamenya isuku ye n’ibyo kurya.

Akagira ati: “Ikibazo kibaho ni ababyeyi bajya mu kazi ariko ntibite ku burere bw’abana babo ngo bamenye niba bagirirwa isuku. Ibi biterwa n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi ndetse n’imyumvire ikiri hasi ituma n’abafite ibyo bagaburira abana babitegura nabi ntibateke indyo yuzuye, hakabaho kandi n’ikibazo k’isuku nke usanga mu byo batetse ndetse n’isuku nke ku mwana ituma arwara inzoka.”

Dr. Asiimwe arasaba ababyeyi kwitabira gahunda y’amarerero kugira ngo ababyeyi bage bagira aho basiga abana babo mu gihe bagiye mu kazi, akagira ati “Uburere bwiza bw’abana butangirira mu muryango. Umwana urezwe neza aba yitabwaho mu mirire iboneye ndetse n’isuku muri rusange. Ababyeyi bakwiriye kwirinda ibintu byose byatuma bagirana amakimbirane ari nayo akurura ubuharike n’ibindi birimo gutererana abana bakagwingira.”

Akomeza avuga ko igihugu gikeneye abantu bafite ubwenge bazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu kuko umwana wagwingiye agwingira n’ubwonko ku buryo  usanga nta cyo abasha kwimarira ndetse n’umuryango ukahahombera.”

Igwingira ry’abana bato rigera kuri 38% mu gihugu hose. Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, ni we watangije ku mugaragaro ubukangurambaga mu kurwanya ingwingira ry’abana, umuhango wabereye mu Karere ka Nyabihu muri uyu mwaka, agaragaza ko iki ari ikibazo gihombya igihugu bikomeye.
Icyo gihe yagize ati “Iyo umwana yagwingiye agira ibibazo byinshi birimo kudindira mu bwenge, agatanga umusaruro muke igihe yakuze. Bahora barwaragurika imiryango yabo igatakaza amafaranga menshi ibavuza kurusha ayo batanga babategurira indyo yuzuye. Impamvu Leta yashyizemo imbaraga ni ingaruka mbi zigera ku bana no ku muryango, ibi bitwara amikoro menshi kurusha akenerwa ngo tubirwanye.”

Ubu bukangurambaga burimo gukorerwa mu gihugu hose, buzafasha imishinga y’ingamba zikomatinyije zo kurwanya igwingira mu bana bato mu turere 13, dufite umubare munini w’abana bahuye n’ibibazo by’imirire mibi.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) Dr. Anita Asiimwe