Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kwishyuza parikingi z’imodoka bigiye gukomereza mu ntara

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 29-03-2018 saa 08:21:13
Mu kwishyuza Parikingi, MISICA ntigitanga udutike hakoreshwa ikoranabuhanga

Sosiyete y’ingabo zavuye ku rugerero (KVCS) ikora umurimo wo kwishyuriza uturere amahoro ya parikingi iratangaza ko igiye kwagurira ibikorwa byayo mu tundi turere tw’igihugu bijyana no guhindurirwa izina ku bwo kwagura inshingano ikitwa MISIC  (Millennium Savings and Investment Cooperative ).

Mu kwishyuza Parikingi, MISIC ntigitanga udutike hakoreshwa ikoranabuhanga

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa MISIC, Lt Col. (rtd)  Mushabe David, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28 Werurwe 2018 ku kicaro k’iyi Koperative, ngo ubusanzwe iki kigo cyatangiye gikorera mu Mujyi wa Kigali gusa , kikaba cyari cyarashinzwe mu rwego rwo gushakira imirimo ingabo zavuye ku rugerero n’abandi banyarwanda bakeneye akazi mu rwego rwo kurwanya ubushomeri.

Avuga ko nyuma abanyamuryango baje gutekereza kwagura ibikorwa by’iki kigo bikagera no mu tundi turere tw’igihugu no kongeramo ibindi bikorwa, bituma n’izina rihinduka ikaba koperative.

Ati  “Ubusanzwe iki kigo cyatangiye gishinzwe kwishyuriza uturere tugize Umujyi wa Kigali  amahoro  ya parikingi, bityo utu turere tukagira icyo tugenera MISIC yahoze yitwa KVCS ku bw’amasezerano  inzego zombi zifitanye.”

Avuga ko ubu iyi koperative yatangiye kugaba amashami mu tundi turere turi hanze ya Kigali nka Huye, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Lt. Col. Mushabe yemeza ko koperative yakuye abantu mu bushomeri kuko ifite abakozi 708 bashinzwe kwishyuza amahoro ya parikingi, aho buri wese afite umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 56 000.

Iyi koperative kandi ifite abanyamuryango 272 000 bagizwe n’ingabo zavuye ku rugerero, bakaba basabwa umusanzu kuri buri umwe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 105 000.

Ibibazo by’abanyamakuru muri iki kiganiro byashingiye ahanini ku bibazo abafite ibinyabiziga bahura nabyo mu gihe baparitse ibinyabiziga byabo ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali no mu turere iyi Koperative ikoreramo.

Bimwe muri byo ni ibijyanye no kwibwa ibintu by’agaciro mu modoka, ni mu gihe inshingano z’iyi koperative zirimo kurinda umutekano w’ikinyabiziga giparitse.

Kuri iki kibazo Lt. Col. Mushabe yavuze ko koperative yabo ifite inshingano zo kwishyura ibikoresho byibwe inyuma ku modoka cyangwa ibyibwe imbere bigaragara ko imodoka yabanje kwangizwa kugira ngo bagere ku birimo imbere.

Ati “Twemera ko dushinzwe umutekano w’ikinyabiziga kiri muri parikingi yacu, mu gihe kibwe ibikoresho bigize imodoka  biherereye hanze yayo turishyura cyangwa igihe ibanje kwangizwa igikoresho kimwe kugira ngo abajura bagere imbere mu modoka, dukora ubushakashatsi bwacu twasanga hari ikintu cyabanje kwicwa kugira  ngo umujura ageremo imbere nabyo turabyishyura.”

Avuga ko impamvu batishyura mu buryo ubwo ari bwo bwose umuntu yibwe ibikoresho by’imbere mu modoka ngo ni uko buri wese ashinzwe umutekano w’ibintu biherereye imbere mu modoka, akaba agomba gukinga mu gihe ayisohotsemo.

Ku kijyanye n’abishyuza parikingi usanga badahari mu gihe umuntu agiye kuva aho yari aparitse ngo agende, akaba yabura uwo yishyura akagenda ariko bikazamuviramo  ibihano, Lt. Col. Mushabe yavuze ko atari ngombwa kubona uwo wishyura kuko umuntu ngo ashobora kwishyura mu buryo  bw’ikoranabuhanga akoreshe telefoni ye.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abafite ibinyabiziga kubyandikisha muri MISIC  kugira ngo bage babasha guhabwa ubutumwa bugufi ku mwenda bafitiye iyi koperative kugira ngo na we  abashe kwishyura uwo mwenda.

Yasabye abafite ibinyabiziga kujya bishyurira ukwezi bagahabwa inyemezabwishyu  zishyirwa ku kirahuri k’imodoka bityo bikagabanya kwishyuzwa buri munsi.

 

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.