Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kwishyura mituweli mu buryo bw’ikoranabuhanga byagaragayemo imbogamizi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 21, 2018

Kwishyura mituweli mu buryo bw’ikoranabuhanga byatangiye kugaragaza ibibazo n’imbogamizi, inzego bireba nazo ziritana ba mwana kuri nyirabayazana w’izo mbogamizi.

Abacungamutungo b’Imirenge Sacco bagaragaje ikibazo kiri mu buryo bwo bushya bwo kwishyura mituweli (Foto James)

Iki kibazo k’imbogamizi mu kwishyura mituweli mu buryo bw’ikoranabuhanga cyasembuwe n’abacungamutungo ba Koperative Imirenge Sacco, ubwo bagaragazaga uburyo imikorere y’abafatanyabikorwa bazo ibitirirwa kandi ibibazo biri muri serivisi zimwe na zimwe atari bo biturukaho.

Hakizimana André, Umucungamutungo wa Sacco y’Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi, yagaragaje ikibazo bafite muri Sacco cy’abaturage bajya kwishyura mituweli ariko uburyo bikorwamo bukagorana ndetse bikarangira byanze, iyo serivisi mbi ikitirirwa ubuyobozi bwa Sacco kandi ari ikibazo kiri kuri sisitemu (system) idakunda.

Ati “Uburyo bwa Mobicash n’irembo ntiburimo gukora neza ku bishyura mituweli, imirongo yabo irakubita ikuzura ku biro bya Sacco, byagera nimugoroba bitarakunda bagataha bitotomba ko Sacco zikora nabi, zibarangarana bakirirwayo bagataha badahawe serivisi”.

Aha Hakizimana yifuzaga ko serivise z’abafatanyabikorwa babo zavugururwa cyangwa zikanozwa kugira ngo zidakomeza kwitirirwa Sacco kuko ari kimwe mu bituma batabona abakiriya kubera zimwe muri serivisi z’abafatanyabikorwa babo zitanoze.

Yagize ati “Ukwezi kugiye gushira tutabona uko dutanga serivisi ku baturage bishyura mituweli, uburyo bwa Mobicash ndetse n’ubw’Irembo ntiburimo gukunda, ibyo na byo ni twe tubibazwa n’abaturage mu gihe byanze kandi mu by’ukuri izo atari serivisi bwite za Sacco ahubwo ari ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo umuturage yoroherwe”.

Ushinzwe Mobicash,   Ngabonziza Valens asobanura ko ikibazo gihari gituruka ku makuru bakura muri LODA ahanini agaragaza ibyiciro by’ubudehe abaturage barimo kuko atabasha gufunguka neza ndetse bigatuma system y’ikoranabuhanga itabasha gukora neza.

Gusa uyu mukozi yasabye abacungamutungo ba Sacco gukoresha Irembo mu gihe Mobicash yanze kuko byose bishoboka.

Mukarwego Umuhoza Immaculée, umukozi muri LODA atera utwatsi ibyavuzwe n’umukozi wa Mobicash, yemeza ko ikibazo kiri kuri ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuko ari bwo bushobora kuba bufite ikibazo.

Gusa yavuze ko hagiye kurebwa niba ari ikibazo cy’amakuru aremereye akurwa muri LODA basanga ariko bimeze bakareba uburyo bongera kuyakoraho kugira ngo yorohere abashaka kuyakoresha.

Ati “Iki kibazo kimaze iminsi tugikuranaho n’inzego bireba, nta bwo byigeze bigaragara ko amakuru  akurwa  muri LODA ariyo atuma habaho iki kibazo, ariko nibigaragara ko ariyo nyirabayazana tuzareba uko twakoroshya ayo makuru”.

Ntigurirwa Deogratias, umuyobozi muri SSB (Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize) ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli no kugenzura uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo gihari ariko cyatangiye gukorwaho ku bufatanye n’izindi nzego zirimo LODA, Mobicash, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

Uyu muyobozi avuga kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga byatangiye bigenda neza, nyuma bitangira kugenda buke buke ariko byose biraterwa na murandasi idahagije muri Sacco zimwe na zimwe.

Ati “Niba hari aho bakorera abantu 1000 ahandi ntibakorere n’umwe ubwo ntibigaragara ko ikibazo kitari hose. Gusa birimo biragenda gake ariko ntibyapfuye burundu ngo byange ko abaturage bishyura, kandi turimo turabiganiraho n’inzego zibishinzwe, ndatekereza ko mu gihe kitarambiranye biza kuba bikemutse.”

Ku bijyanye n’iki kibazo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent yavuze ko ikoranabuhanga ribereyeho korohereza abaturage no kwihutisha akazi ridakwiye kuba inzitizi y’umurimo unoze kandi wihuse igihugu kifuza, asaba inzego bireba gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse, kandi RSSB igakurikirana ko uburyo bunozwa neza.

Ati “Ntimukavugire mu gihu, ikoranabuhanga ribereyeho gukemura ibibazo rikanihutisha imirimo, ntirikwiye rero kuba imbogamizi z’umurimo unoze kandi wihuse.”

Kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga imisanzu ya mituweli byatangiranye n’ukwezi kwa Werurwe, akaba ari ku nshuro ya mbere bigiye gukorwa ku buryo umwaka w’ubwisungane wa 2018-2019 ari bwo buryo buteganyijwe kwishyuramo.