Kwishyura mituweli bigeze ku ijanisha rya 84.5 mu gihugu

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-01-2019 saa 07:42:27
Abantu bamaze gusobanukirwa akamaro ka mituweri

Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) gitangaza ko kwishyura mituweli bigeze ku ijanisha rya 84.5%.

Ni mu gihe umuhigo iki kigo cyari cyarihaye ari uko Umwaka wa mituweli uzarangira (tariki 30 Kamena 2019) abatanze ubwisungane mu kwivuza ari 85%.

Gasana Gallican, Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli no kwandika abanyamuryango, avuga ko ubwitabire bushimishije.

Yagize ati “Tugeze ku ijanisha rya 84.5% mu gutanga mituweli y’uyu mwaka, twari twarihaye intego yo kugera kuri 85%, murumva ko tuburaho gato, kandi ikigaragara cyo ni uko tuzarenza intego twari twarihaye kandi ni na byo byiza.”

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ku bufatanye na RSSB bakomeje ubukangurambaga kugira ngo n’abaturage batarishyura mituweli babashe kubikora.

Akarere kari ku isonga mu kwishyura Mituweli ni aka Gakenke gakurikirwa n’aka Nyarugenge ndetse n’aka Nyamasheke.

Ni mu gihe akarere ka nyuma mu bwitabire bwa mituweli ari Nyaruguru ikurikirwa na Nyamagabe na Huye twose two mu Ntara y’Amajyepfo.

Gasana avuga ko hari gahunda yo gutangira ubukangurambaga bwa mituweli y’umwaka utaha wa 2019-2020, mu rwego rwo gufasha abamaze gutanga mituweli kwitegura gutanga iy’umwaka utaha kugira ngo batazakerererwa.

Ati “Twe nka RSSB dufite gahunda yo gutangira ubukangurambaga bwa mituweli y’umwaka utaha wa 2019-2020, ni mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko umwaka wagombye kurangira baramaze gutanga imisanzu y’undi kugira ngo ntibazahure na cya kibazo cyo gutegereza ukwezi mu kwivuza.”

Yemeza ko ubukanguramabaga butazabagora cyane kuko abaturage bamaze kumenya akamaro ka mituweli, bakaba basigaye bayitanga mu buryo bwihuse, uretse bamwe na bamwe bagitinzwa n’imyumvire yabo ariko abenshi kwishyura ubwisungane mu kwivuza bamaze kubigira ibyabo.

Bamwe mu baturage bemeza ko kwishyura mituweli byavuguruwe bigahabwa umurongo mwiza bikaba bisigaye byorohera abanyamuryango kwishyura kuko byabegerejwe aho bishyura imisanzu mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi bakivuriza ku irangamuntu.

Mujawayezu Scholastique ni uwo mu Kagari ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza, ashima uburyo bushya bwo kwishyura mituweli RSSB yashyizeho kuko babasha kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi aho bishyurira hakaba haregerejwe abaturage binyuranye n’uko byakorwaga mbere bishyurira ku mirenge Sacco kuko byagorana kwishyura, bigatinda kongeraho no guteza kashe ku ikarita bigafata abaturage umwanya utari muto.

Ati “Kwishyura mituweli byaroroshye, ubu tubasha kwishyura mu buryo b’ikoranabuhanga, dufite ababidufashamo, abakozi b’Irembo, turishyura tugahita tubona ubutumwa bugufi butubwira ko yakiriwe, tugatangira kwivuza mu gihe hari urwaye mu banyamuryango.”

Karambizi Valens ni uwo mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, nawe yemeza ko kuvugurura imitangire ya Mituweli byafashije cyane abaturage kuko byatumye byihuta kandi bigabanya gusiragira mu buyobozi bajya kureba ibyiciro bajya gutanga mituweli n’ibindi kuko bisigaye bikorerwa kuri telefoni ngendanwa ndetse abo bidakunze bamwe na bamwe bakagana serivisi z’irembo zikorera muri buri murenge.

Ati “Ibintu byaroroshye, ubu dusigaye twishyura mu buryo bworoshye, ntitugisiragira mu buyobozi tujya kwishyura byanga dusubirayo, ntitukijya guteza kashe kuri mituweli, tumara kwishyura tugahita dutangira kwivuza dukoresheje ikarita ndangamuntu.”

Abaturage bavuga ko kuvugurura imitangire ya mituweli byabateye imbaraga zo kwishyura kare kandi byabafashije gukoresha umwanya wabo neza, aho guhora mu nzira bajya kwishyura basubirayo guteza kashe n’ibindi.

Abantu bamaze gusobanukirwa akamaro ka mituweri

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.