Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kwishyira hamwe kw’Afurika bigenda byiyongera – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 23-01-2019 saa 13:00:03
Perezida Kagame atanga ikiganiro muri iyi nama yabereye mu Busuwisi i Davos

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, yavuze ko uko Afurika igenda yishyira hamwe bigenda byiyongera ku buryo bugaragara, ko igenda irushaho kunga ubumwe.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 ari i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum: WEF) iteraniyemo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 65, muri rusange ikaba yaitabiriwe n’abantu basaga 3000 baturutse mu bihugu 110 hirya no hino ku Isi.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ikiganiro n’abakuru b’Ibihugu by’Afurika cyavugaga ku kwinjiza gahunda z’Afurika mu ruhando mpuzamahanga, Kagame yagize ati “Kuri ubu, uburyo ndetse n’uko Afurika igenda yishyira hamwe biragenda byiyongera ku buryo bugaragara, kandi ibi ni ingenzi.”

Yavuze ko buri wese yungukira muri Afurika itajegajega, kandi yunze ubumwe. Kagame kandi yavuze ko nta wundi uzahindurira Afurika Abanyafurika, ko ahubwo ari bo ubwabo bireba.

Akomeza avuga ku kwishyira hamwe, ati “Umwaka ushize, urugero, Isoko rimwe rihuriweho ry’Umugabane w’Afurika ryashyizweho, kandi bishobotse ryatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka. Kandi, twemeranyijwe ku ngengabihe y’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ishyirwaho ry’isoko ry’ikirere kimwe nyafurika mu bwikorezi.”

Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika itaha hazigwa ku guhuza indangamuntu y’ikoranabuhanga muri Afurika. Ati “Intego ni uguhuriza hamwe Abanyafurika mu buryo butanga umusaruro mu bukungu bushingiye ku bumenyi. Uru ni urugero rw’uko Afurika ishobora gukorera hamwe mu kwitegura kugera mu kiciro cya kane k’impinduka mu nganda.” Akaba avuga ko ibi bikorwa byose bizagira ingaruka nziza mu gihe kizaza.

Gusa, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari inzitizi zishingiye ku bimukira, umutekano ndetse n’ihindagurika ry’ibihe kimwe n’izindi zatuma hari uwaba atakibona muri Afurika hari amahirwe, ikagaragara nk’ifite inzego zidahamye n’ubukungu butava aho buri.

Mu kindi kiganiro Perezida Kagame yitabiriye cyavugaga ku kuziba icyuho mu gutera inkunga iterambere ry’ahazaza, aho yagarutse ku gutera inkunga Intego z’Iterambere Rirambye, SDGs, avuga ko ubushobozi bwose bukenewe muri iyi gahunda butava muri Leta gusa.

Yavuze ko u Rwanda rwakwigirwaho, ko inzitizi uko zaba zimeze kose igihe buri wese abigizemo uruhare habaho iterambere rigaragara. Ati “Niba u Rwanda rushobora kubikora, n’undi wese yabishobora.”

Yavuze ko u Rwanda rwubatse inzego zishobora gufasha mu kugera ku mutungo. Ati “Icyo twibandaho ni uko twebwe mu Rwanda buri dolari rigomba gukoreshwa neza, kandi rikatugeza aho dushaka kuba.”

WEF ifatwa nk’urwego rw’ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera, ikaba ifite intego nyamukuru yo “Guteza imbere za Leta z’Isi binyuze mu kwiyemeza gukora ubucuruzi, politiki, uburezi n’ibindi bigeza ku iterambere ry’umuryango ku Isi, mu karere.”

Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi ryatangijwe mu mwaka wa 1971 ritangirira i Davos mu Busuwisi ari igitekerezo cya Prof. Klaus Schwab ukomoka mu Budage, akaba yarigishaga muri kaminuza ya Geneva.

Kanda muri iyi foto urebe andi mafoto yaranze iyi nama

Closing the Financing Gap | Davos, 23 January 2018

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.