Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kwima umwana ibiryo birimo ifu ya ‘Ongera’ ni ukumuhemukira – Dr. Asiimwe

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 25-02-2019 saa 19:06:05
Dr Anitha Asiimwe

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato, NECDP, Dr. Anita Asiimwe, asanga ababyeyi bafite abana bari hagati y’amezi 6 kugeza kuri 23 kujya babavangira mu mafunguro yabo ifu yitwa “Ongera” kuko utabikoze aba ahemukira umwana we.

Ibi biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe “Ongera intungamubiri” igamije gukemura ikibazo k’imirire mibi n’igwingira muri rusange by’umwihariko ibura ry’amaraso ku bana.

Iyi gahunda “Ongera intungamubiri” yunganirwa n’akarima k’igikoni bifasha ababyeyi guhangana n’ibibazo by’imirire mibi byugarije abana.

Ni gahunda ifasha ababyeyi kugaburira abana babo neza ndetse bakagira ubushake bwo kurya bigatuma bakura neza mu gihagararo no mu mitekerereze.

Dr. Asiimwe yagize ati “Ongera” ni agafu k’uruvange rw’intungamubiri (Vitamini) 15 ndetse n’imyunyu ngugu, bihabwa abana bakiri bato mu rwego rwo gufasha abana kubona intungamubiri zihagije no kwirinda zimwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi zirimo bwaki (kwashiarkor), inzoka ndetse no kunanuka. Ako gafu kavangwa mu mafunguro y’abana bari hagati y’amezi 6 kugeza 23. Kwima umwana ibiryo birimo ifu ya ‘Ongera’ bikaba ari ukumuhemukira.”

Nyamara hari ababyeyi bima abana babo iyo fu bavuga ko irwaza abana ndetse ngo iyo bayishyize mu biryo bihindura ibara bigasa nabi.

Nyirarukundo Olive utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera avuga ko yashyize iyo fu mu biryo by’umwana maze arwara impiswi kandi akabona ibiryo byahinduye ibara.

Dr. Asiimwe ababazwa n’ababyeyi badaha abana babo ifunguro ririmo ifu ya Ongera kandi ari ingirakamaro ku bana bato, ahubwo bagahitamo kuyimena.

Avuga ko n’ubwo hari ababyeyi bavuga ko iyo fu iyo ishyizwe mu mafunguro y’abana ibamerera nabi mu mubiri ndetse bakarwara impiswi, icyo atari ikibazo kuko ari nk’uburyo umuti wivumbagatanya mu mubiri kubera akazi urimo gukora. Avuga ko bitewe n’uko umwana ameze bibaho nk’inshuro 1, 2 cyangwa 3 ariko bigashira.

Atanga urugero ku gukingiza abana ko na byo bibagiraho ingaruka nko kugira umuriro ariko ko bishira ku buryo ababyeyi bose bamaze kubimenyera.

Ku kibazo cy’uburyo iyo bayishyize mu mafunguro ubona ahinduye ibara bigasa nabi agira ati “Mu ntungamubiri zinyuranye zigera kuri 15 n’imyunyungugu muri yo hakabamo ubutare. Iyo ubwo butare buhuye n’uyu mwuka abantu bahumeka (Oxygene) uhindura ibara. Ibyo ntacyo bitwaye kuko akamaro ka Ongera ntigahinduka. Kuvuga ngo biba bidasa neza bakabyima umwana ni ikibazo cyo kutamenya ibyiza byayo kandi guhura kw’ibintu bigahindura ibara biramenyerewe ku bize ubutabire.”

Dr. Asiimwe asaba ababyeyi kutazongera kwima abana babo ifunguro ririmo ifu ya Ongera kuko kuyibima ari ukubabuza amahirwe yo kubaho neza, bakazagira ingaruka z’imirire mibi bikazavamo kudindira kw’iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.

Nibura buri mwaka, ku Isi abana bagera kuri miliyoni eshatu barapfa bazize imirire mibi nk’uko Ishami rya Loni ryita ku bana ribitangaza. Izindi miriyoni zirenga 150 z’abana bari hasi y’imyaka 5 usanga baragwingiye bazira imirire mibi.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “Kwima umwana ibiryo birimo ifu ya ‘Ongera’ ni ukumuhemukira – Dr. Asiimwe”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.