Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kwihuta cyane ntugere aho ujya ntacyo byaba bimaze – ACP Karasi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 24-06-2019 saa 14:20:46

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abashoferi batwara amakamyo yambukiranya umupaka ajya hanze y’u Rwanda kwirinda ibyatuma abakora impanuka.

Abashoferi basabwa kwirinda umuvuduko ukabije, gutwara banyoye inzoga, kuvugira kuri terefone batwaye n’ibindi byose byatuma batagera aho bajya amahoro bigatuma babura n’ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Ni ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro, kuwa 24 Kamena 2019, mu kigo cya Magerwa, ku bashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka y’u Rwanda, mu cyumweru cyahariwe abashoferi batwara imizigo mu makamyo.

ACP Karasi Emmanuel wari uhagarariye Polisi muri ubu bukangurambaga, yabwiye abashoferi batwara amakamyo ajya mu mahanga ko gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ polisi y’u Rwanda iri gufatanyamo n’Abanyarwanda ari iyo kugira ngo abantu bakoresha umuhanda bagere aho bagiye amahoro.

Ati: “Kugira ngo wihute, niba uvuye Dar-es Salam ujya Mombasa, kwihuta cyane ntugere aho wajyaga nta cyo byaba bimaze. Ugomba kuva Mombasa cyangwa Dar-es-Salam ugaca ku Rusumo (Rwanda) ukazagera aho wajyaga ariko ukagerayo amahoro.”

Yabibukije kwirinda kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge nka Mayirungi biba muri Tanzania bituma umushoferi atwara imodoka ku muvuduko yagera mu ikoni bikamukoresha impanuka ubuzima bwe n’ibyo atwaye bikaba byahaburira.

Ati: “Turagira ngo tubasabe ko iki gikorwa twagishyiramo imbaraga, kuko ni mwebwe ba mbere gihungabanya. Iyi ni gahunda igomba gukomeza kuko ni gahunda y’ibyumweru 52. Ariko nta bwo bigomba kurangirira kuri ibyo byumweru 52; ni ukubakangurira kugira ngo nawe wirinde urinde n’ubuzima bw’Abanyarwanda.”

Uwari uhagarariye uruganda rwa Bralirwa rwenga ibisembuye n’ibidasembuye, yavuze ko uruganda narwo rwifuza ko abantu bakoresha neza umuhanda mu mutekano usesuye, abibutsa ko ikinyobwa cyose kiba kirengeje alukoro ya 0.8% kiba gisindisha bityo igihe iyo alukoro iri mu mubiri w’umuntu atari byiza.

Ati: “Nta bwo twifuza umuntu wanywa amakaziye abiri, atatu wenyine.” Yakomeje abasaba kumenya amasaha yo kunywa ibinyobwa bisembuye ku babinywa bakibuka ko umuntu wakoze impanuka hari byinshi bihangirikira.

Umushoferi Murangira Fadhil, akaba n’uhagarariye bagenzi be bagera kuri 250 barimo abanyamahanga 30 bose batwara imizigo mu gihugu no hanze yacyo, cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yavuze ko mu biteza impanuka cyane birimo umuvuduko munini no kunywa ibisindisha.

Ati: “Tuba tuzi abashoferi bitwara nabi, abasinda, ariko ingamba kuri twe iyo tubona ari umusinzi icya mbere ni ukumwima akazi kuko nta bwo twemerewe kumwambura uruhushya rwe”.

Yashimangiye ko abashoferi bakora ako kazi bagira umwanya wo kuruhuka n’ahantu habigenewe bityo nta we ukwiye gukorera ku gitutu cy’umukoresha we ngo yiyahure mu muhanda ananiwe cyangwa yanyoye kuko igihe atagezeyo amahoro ingaruka zigera kuri buri wese n’abandi babirenganiyemo.

ACP Karasi yasabye abashoferi gutwara abagenzi neza batavuduka kugira ngo babagezyo amahoro

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.