Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kwiga umunsi wose ku banyeshuri  bizaca ubuzererezi mu bana

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 26-01-2018 saa 07:29:05
Gahunda yo kwiga umunsi wose izagabanya ubuzererezi mu bana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, avuga ko gahunda yo kwiga umunsi wose ku banyeshuri izakemura ikibazo cy’ubuzererezi mu bato.

Gahunda yo kwiga umunsi wose izagabanya ubuzererezi mu bana

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Munyakazi yagaragaje inyungu yo kuvanaho kwiga mu byiciro ku banyeshuri b’amashuri abanza, ahubwo bakiga umunsi wose, zimwe muri zo ni izijyanye no kugabanya ubuzererezi mu bana bato.

Yagize ati “Hari ubwo wasangaga abana ku mihanda imbere ya saa sita wababaza impamvu batagiye kwiga, bakavuga ko biga ikigoroba, wababona inyuma ya saa sita ukababaza impamvu batagiye kwiga bakakubwira ko bagiyeyo mu gitondo, ugasanga ni urujijo gusa.”

Avuga ko kwiga mu byiciro byatizaga umurindi kuzerera kw’abana, kuko mu gihe bize mu gitondo, nyuma ya saa sita  babaga bazerera, naho abize inyuma ya saa sita nabo ugasanga mu gitondo barazerera.

Avuga ko umwanya munini babaga bafite wabongereraga ubuzererezi ariko ubu bukaba bugiye kugabanuka kuko batazongera kubona uko birirwa ku mihanda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC kandi avuga ko kwiga umunsi wose ku bana bo mu mashuri abanza bitazateza ikibazo cyo kubona ifunguro rya saa sita kuko n’ubusanzwe abana biga mu mashuri abegereye ku buryo ntawabura uko asubira mu rugo gufata ifunguro.

Ati “Nta kibazo k’ifunguro aba bana bazagira kuko abenshi biga hafi y’iwabo kuko amashuri abanza yegereye ababyeyi kurusha amashuri y’uburezi bw’ibanze kuko utayasanga hose, bazajya bataha rero bage gufungura, bagaruke bige nyuma ya saa sita.”

Ababyeyi bamwe bishimira iyi gahunda kuko izabakemurira ikibazo cy’abana bamwe na bamwe bajyaga birirwa ku mihanda, ni mu gihe ariko abandi basanga kwiga ikiciro kimwe byari byarabafashije kuko babonaga abo basiga ku rugo, bagateka bakarera n’abana mu gihe ababyeyi bagiye guhinga.

Nyirabahire Dative ati “Nge iyi gahunda ndayishimiye cyane, abana bange babaga batize ikigoroba bakirirwa ku muhanda nkanababura ngo mbatume, ahubwo irari ry’umuhanda rigatuma hari n’ubwo basiba kwiga bakererewe. Hari ubwo nabonaga amasaha yo kwiga yegereje bataragaruka ngo bitegure, nkajya kubasha iyo bagiye, hakaba n’ubwo mbabura bikarangira basibye ishuri.”

Naho Mukazayire Alphonsine we avuga ko abana be yari yarabanyuranyije ibyiciro kugira ngo age abona abamufasha abana n’imirimo.

Ati “Nge iyi gahunda izansubiza inyuma mu mikorere, kuko abana bamfashaga imirimo, nari narabanyuranyije ibyiciro byo kwiga, abize ikigoroba bagasigarana abana bato bakanatekera abize igitondo, bavayo bagasigarana abana n’urugo abandi bakagenda, nabo bagasigara mu mirimo.”

Avuga ko ibyo byatumaga akorera cyane urugo ntibabure icyo barya kuko yabaga afite abamufasha, dore ko ngo ari n’umupfakazi, yafatanyaga n’abana be muri byose.

Gusa ngo nabyo nta cyo bitwaye kuko azashaka ubundi buryo bw’imibereho, abana be bakiga neza.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.