Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kwiga umunsi wose byatangiye gutanga umusaruro

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 15-03-2018 saa 07:18:40
Minisiteri y'Uburezi yatangije gahunda yo kwiga umunsi wose imwe mu myaka ya 6 y'amashuri yisumbuye

Abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi baratangaza ko kwiga umunsi wose ku banyeshuri biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza byatangiye kugaragaza umusaruro ndetse ngo byanakemuye n’ibibazo bimwe na bimwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yo kwiga umunsi wose imwe mu myaka ya 6 y’amashuri yisumbuye

Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko kuva batangira kwiga umunsi wose muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018, bagenda bunguka ubumenyi bwisumbuye kurusha uko bajyaga biga igice cy’umunsi.

Munganyinka Aline wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya, ruherereye mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuva yatangira kwiga umunsi wose yatangiye gutera intambwe mu bumenyi ahabwa mu ishuri, kuko byamufashije gukora cyane kuko ahabwa umwanya uhagije wo gukora imyitozo.

Ati “Hari byinshi maze kungukura muri iyi gahunda yo kwiga umunsi wose. Nk’umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kandi witegura  gukora ibizamini bya Leta nsigaye mbona umwanya uhagije wo gukora imyitozo mu mibare, mu cyongereza no mu yandi masomo tubazwaho mu bizamini bya Leta.”

Avuga  ko usanga ahanini amasaha ya mbere ya saa sita aharirwa amasomo ariko nyuma ya saa sita bagahabwa imyitozo mu masomo baba bize hagamijwe kubafasha gusobanukirwa n’amasomo binyuze mu myitozo.

Avuga kandi ko integanyanyigisho nshya iha umunyeshuri umwanya munini wo gukora no kuvumbura, nyuma mwarimu akaza ashimangira ibyo umwana yagezeho.

Rukundo Modeste nawe wiga mu  rwunge rw’amashuri rwa Gitarama, nawe yemeza ko kwiga kwiga umunsi wose byafashije abanyeshuri bo mu mwaka wa 6 kuko babona umwanya uhagije wo gusobanurirwa n’uwo gukora imyitozo.

Avuga ko bakiga igice cy’umunsi amasaha y’amasomo yari make, ariko ngo ubu yariyongereye kandi ngo banahabwa n’umwanya uhagije wo gukora imyitozo no kwivumburira.

Abarezi na bo ntibanyuranya cyane n’abanyeshuri mu byo bavuga kuko bemeza ko kuva batangira kwigisha abana bo mu mwaka wa gatandatu umunsi wose babonye umwanya uhagije wo kubaha imyitozo no kubakosora, ngo binyuranye na mbere bakiga igice cy’umunsi, kuko wasangaga umwarimu yigisha asa nk’uca hejuru kuko yabaga yirukankana n’amasaha, abona umwanya afite ugana ku musozo kandi ntaho isomo riragera.

Umuhoza Angel, umwarimu mu ishuri ribanza rya Ruli Gatolika  ati “ Ubu tubona umwanya wo kwigisha n’uwo gutanga imyitozo, mu gihe mbere umwanya muto w’iminota 40  wabaga ugomba kuwigisha ukanawutangamo imyitozo.”

Umuhoza avuga ko iyi gahunda bari barayifuje kuva kera, ariko ngo hakaba n’amwe mu mashuri yayikoreshaga n’ubwo yabaga atabyemerewe, ngo hari mu rwego rwo kubona umwanya wo kwihutisha amasomo n’uburyo bwo kuzabona umwanya wo gukora imyitozo.

Ababyeyi nabo basanga iyi gahunda ari nziza kuko yatumye ubuzererezi bw’abana bugabanuka ndetse n’isiragira mu mihanda kuko nyuma ya saa sita bamwe babaga batize abandi mbere yayo babaga batize, byatumaga babona umwanya uhagije wo kuzerera.

Ati “Kwiga umunsi wose byaradufashije nk’ababyeyi, byatumye abana baguma hamwe aho kwirirwa bazerera kuko bafite umwanya wose wo gukora icyo bashaka, ubu bava kwiga nimugoroba bananiwe, bakeneye kuruhuka no gusubira mu masomo kuko buri munsi batahana imikoro.”

Uyu mubyeyi kandi yemeza ko abona umwana we agenda aca ubwenge kurusha uko yari ameze, bivuze ko kuri ubu yiga neza, asobanurirwa bihagije kandi agahabwa n’umwanya wo gukora imyitozo.

Ku kijyanye n’iyi gahunda yatangijwe muri uyu mwaka w’amashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac  avuga ko ije kongera umwanya w’amasomo abanyeshuri bahabwa, ikaba itangirijwe mu mwaka wa 6 ariko ikazanakomereza mu yindi myaka iri imbere mu mashuri yo hasi.

Ati “Twiteze umusaruro kuri iyi gahunda kuko igamije kongera abanyeshuri amasaha yo kwiga, bizabafasha kubona umwanya wo gutangira amasomo n’uwo gukora imyitozo, ndetse n’abarezi bazabona umwanya uhagije wo gukurikirana no gukosora imyitozo.”

Munyakazi kandi avuga ko hari amashuri yari yarishyiriyeho iyo gahunda n’ubwo bwose bitari byemewe, ariko ngo hari mu rwego n’ubundi rwo kongera amasaha yo kwigisha no gutanga imyitozo myinshi  ku banyeshuri ngo babashe kwitegura neza ibizamini bya Leta.

Yongeraho kandi ko iyi gahunda izagabanya ubuzererezi mu bana no guhora mu mihanda kwa bamwe kuko babaga bafite umwanya uhagije wo gukora icyo bashatse.

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.