Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

#Kwibuka25: Uwahoze ayobora Nigeria yagaragaje uko u Rwanda rwiyubatse

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-04-2019 saa 10:58:30
Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, yatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza, rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo ahamya ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwateye intambwe ikomeye iganisha mu kwiyubaka no kwishakamo ibisubizo.

Obasanjo uri mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yabitangaje kuwa 4 Mata 2019 ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga kuri Jenoside itegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside.

Iyi nama ihuje itsinda ry’Abashakashatsi, abanditsi, abarimu ba kaminuza zo mu Rwanda na Mpuzamahanga, Impuguke ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyamategeko, ndetse na bamwe mu barokotse Jenoside nk’iyakorewe Abayahudi.

Obasanjo yashimye tumwe mu dushya u Rwanda rwashyizeho nk’Inkiko Gacaca, Imihigo, Umuganda, n’ibindi, avuga ko ari bimwe mu byagize u Rwanda igihugu kihagazeho kandi giteye imbere.

Mu butumwa bwe yanenze umuryango mpuzamahanga wagize intege nke, kuko utatabaye kahiri kare, atangazwa n’uko u Rwanda rwabayemo Jenoside amahanga areba nyamara ntagire icyo akora, none ubu akaba ari kimwe mu bihugu by’Afurika kirimo ubuyobozi n’imiyoborere myiza ishishakajwe n’icyateza imbere umuturage, rukaba n’ahantu heza ho gukorera ubucuruzi.

Ati: “Nyuma yimyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubu u Rwanda ni igihugu giteye imbere kihagazeho, aho kimaze gutera intambwe nziza mu bukungu buhagaze neza nyuma ya Botswana na Mauritius. Nk’ubu ubukene bwagabanyutse ku kigero cya 56%, imibare y’abana bapfa bavuka yaragabanyutse cyane, ndetse n’iy’abana bagana amashuri abanza yariyongereye cyane. Inzego z’abagore zongerewe ubushobozi, nta vangura rishingiye ku moko, hari gahunda zo kurwanya ruswa mu nzego.

Ni ahantu heza ho gukorera ibikorwa by’ubucuruzi, umushoramari afatwa nk’umwami, byose bishingiye ku buyobozi bwiza. U Rwanda rwahaye isomo Afurika mu kwishakamo ibisubizo, twese duharanire gukumira ngo ntihazagire Jenoside yindi yongera kuba ukundi muri Afurika no ku Isi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, yanenze uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi abenshi mu bayiteguye kugeza igiye mu bikorwa ari n’abitwaga abanyabwenge bari barize muri za kaminuza n’ibindi bigo by’amashuri asobanutse, mu gihe ibyo bize aho kubikoresha bateza imbere abaturage ahubwo bakoresheje ubwo bumenyi mu bikorwa byo kwambura ubuzima abaturage.

Ati: “Ni inshingano nk’abanyabwenge b’iki gihe gufatanya bashaka igisubizo cyatuma Jenoside itazongera kubaho ukundi haba muri Afurika cyangwa ku Isi”.

Prof. Boatamo Mosupyoe wo muri Kaminuza ya Sacramento muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yunzemo avuga ko abanyabwenge b’abanyamahanga na bo bakwiye kugira uruhare ngo batange amakuru nyayo yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije guca intege abafite umugambi wo gupfobya no guhakana iyi Jenoside.

Edelman Alexandre, umwe mu barokotse Jenoside y’Abayahudi, asanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ifitanye isano n’iyabaye mu gihugu ke imyaka, aho yavuze ko nyuma yo gusura bamwe mu barotse Jenoside bo mu Bisesero, no kuganira na bo, avuga ko uburyo bagiye birwanaho n’iwabo ariko byari bimeze nubwo bishwe ariko hari abarokotse bagiharanira kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.

Ati: “Imyaka myinshi ishize abantu bacu bishwe, na n’ubu turakibuka, namwe abagize imiryango y’abarokotse hano mu Rwanda ntimuzacike intege, muharanire kubaho kandi neza aho guheranwa n’agahinda, muharanira ko bitazongera kubaho ukundi”.

Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama mpuzamahanga kuri Jenoside yahuze inzego zitandukanye.

Abagize inzego zitandukanye bitabiriye iyo nama baraganira ku mateka n’intandaro yatumye Jenoside ziba mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’icyakorwa ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi, haba muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, yatangaje ko u Rwanda ruhagaze neza, rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.