Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kwibuka25: Urubyiruko rutandukanye rwiteguye ibikorwa byo kwibuka

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 03-04-2019 saa 12:31:14
Irakoze Umutoni Sandra utuye mu karere ka Musanze avuga ko urubyiruko rukwiye gufasha Abacitse ku icumu (Foto Furaha F.)

Urubyiruko rutandukanye ruratangaza ko kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzifatanya n’abandi kwitabira gahunda z’ibikorwa bijyanye no kwibuka, kuba hafi abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo ngo ni n’umwanya wo kwiga amateka ya Jenoside.

Izere Gloria Sandrine uvuka mu Karere ka Nyamagabe akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubucuruzi n’Icungamari, avuga ko yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Bagenzi bange turi mu kigero kimwe mbona mu gihe cyo kwibuka dukwiye kwegera abakuru bazi amateka ya Jenoside bakayadusobanurira tukayamenya kugira ngo nkatwe urubyiruko tubashe gufasha abafite ibikomere ndetse n’ibindi bibazo batewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’ubupfubyi, gupfakara no kugirwa inshike.

Ku giti cyange nk’urubyiruko umusanzu wange aho ntuye mu gihe cyo kwibuka ni ukwegera urubyiruko bagenzi bange tugafatanya gusura no kwegera abafite ibibazo by’ingaruka ziterwa na Jenoside, tukabafasha imirimo itandukanye no kubaba hafi bityo bakumva ko batari bonyine.”

Izere Gloria Sandrine asaba urubyiruko kuzitabira ibiganiro bityo rukamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto Kayitare JP)

Irakoze Umutoni Sandra atuye mu Karere ka Musanze, akaba yararokokeye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko igihe cyo kwibuka ari umwanya wo guhumurizanya no gutega amatwi abacitse ku icumu.

Ati “Mbona urubyiruko rugenzi rwange uko dukwiye kwitwara mu gihe cyo kwibuka, ari ugufatanya na bagenzi bacu barokotse Jenoside tubahumuriza kandi tukabatega amatwi kugira ngo badusangize ibyababayeho hanyuma tukabafata mu mugongo. Ikindi ni ugukora isuku ku nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu hanyuma tukitabira ibiganiro byose biteganyijwe. Umusanzu wange nk’urubyiruko aho ntuye, ni ugushishikariza bagenzi bange kwitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka.”

Irakoze Umutoni Sandra utuye mu karere ka Musanze avuga ko urubyiruko rukwiye gufasha Abacitse ku icumu (Foto Furaha F.)

Nsanganwa Dodos wo mu Karere ka Gatsibo avuga ko uruhare rw’urubyiruko mu guhindura amateka mabi yaranze igihugu, ari ukwanga gukoreshwa n’uwo ari we wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, mu bikorwa bicamo Abanyarwanda ibice. Ati, “Urubyiruko rugomba gukosora amateka yaranze igihugu cyacu ruca burundu ivangura ry’amoko n’uturere ndetse no kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside.”

Sanganwa Dodos avuga ko kwitabira gahunda zo kwibuka ari ko kwirinda yo yakongera kuba (Foto Kayitare JP)

Irambona Emmanuel, umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yagize ati “Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu mbona uruhare rwacu mu bihe nk’ibi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni twe tugomba gufata iya mbere mu bikorwa byo kwibuka cyane ko umubare wacu urenze 52% by’Abanyarwanda. Dukwiye kwitabira ibikorwa byose bijyanye na gahunda zo kwibuka, tukaremera inshike za Jenoside ndetse n’imfubyi zayo dufatana urunana mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rushya ruzira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Irambona Emmanuel kwibuka Jenoside ni bwo buryo bwo kuyirwanya no kuyirinda

Rwibutso B. Judith utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Mbona urubyiruko rwavutse mbere cyangwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dukwiye gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside kugira ngo na bo bakomere ndetse bakataze mu nzira yo kwiyubaka, buri wese azirikana ko ahashize atari aho gutura ahubwo ari aho kwiyibutsa hakadutera imbaraga zo kubaka ahazaza heza.”

Rwibutso B. Judith asaba urubyiruko kwitabira gahunda zo kwibuka (Foto Kayitare JP.)

Ruzirabwoba Chear wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi na we utuye mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Mbere na mbere ni ukwibuka ko amateka ari ay’igihugu cyacu byakozwe n’ababyeyi bacu n’abasogokuru bacu kandi bitugiraho ingaruka mu gihe cyacu. Nubwo byakozwe n’ababyeyi bacu tugomba kubyakira kuko bakoze nabi kandi abagomba kubigira byiza, tukabyigiraho byiza ni twe turiho muri kino gihe. Hari abazi ko kwibuka hari abo byagenewe, oya. Byababaza kuba hari urubyiruko rushobora kugaragarwaho ibisigisigi bya Jenoside, bizagaragare ku babyeyi ntibizagaragare ku rubyiruko, byababaza abantu bazaragwa igihugu ari bo bafite imyitwarire itari myiza.”

Ruzirabwoba Chear asaba urubyiruko kutagaragarwaho nk’ibyaranze ababyeyi babo bakoze Jenoside

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.