Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

#Kwibuka25: Itangazamakuru ryasabwe gukora nk’abubaka inzu izaramba

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 11-04-2019 saa 13:03:45
Minsiitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye itangazamakuru guharanira icyateza imbere umuryango nyarwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ry’umwuga, bakaryubaka nk’inzu bifuza ko izaramba.

Ibi Shyaka yabivugiye mu muhango wo kwibuka abanyamakuru 60 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabaye ku wa kabiri tariki ya 09 Mata 2019.

Yagize ati: “Birakwiye ko duharanira kugira itangazamakuru ryiza kandi ry’umwuga, tukaryubaka nk’abubaka inzu izaramba”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasabye abanyamakuru gukora bazirikana amateka y’Abanyarwanda, bagakora nk’itangazamakuru rikorera Abanyarwanda bari mu gihugu gifite amateka yacyo n’ikerekezo cyayo.

Prof. Shyaka ashima ko abanyamakuru bitabiriye Itorero Impamyabigwi, aho yemeza ko ubushake bagaragaje mu kuryitabira ari ikimenyetso kigaragaza ko bafite n’ubushake bwo kubaka u Rwanda rushya, baharanira kurugira rwiza ngo rwizihire Abanyarwanda bose n’abanyamakuru badasigaye inyuma.

Minsiitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye itangazamakuru guharanira icyateza imbere umuryango nyarwanda

Yabasabye kandi kunga ubumwe no gukorana neza n’abaturage, abanyapolitiki n’abaharanira guteza imbere igihugu bagamije ko u Rwanda rukomeza kugana aheza.

Ati: “U Rwanda rwifuzwa ni urw’itangazamakuru ryiza, ryimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, riharanira agaciro kabo, riharanira itarambere ry’abaturage, ryifuza u Rwanda rutagira ikindi kirukoma mu nkokora, rizagira umuhigo wo gukomeza gufasha Abanyarwanda kwibuka biyubaka, rikagira umuhigo ko Jenoside itazongera ukundi”.

Yongeyeho ko itangazamakuru rizaharanira ko abanyamakuru 60 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibitangazamakuru byabaye ikitegererezo mu mwuga w’itangazamakuru, ko umurage basize uzababera urumuri kandi ko nta wuzawutezukaho.

Perezida w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), akaba n’umwe mu nararibonye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, Barore Cleophas, yagaragaje ko itangazamakuru rya mbere ya Jenoside ryakoraga ryagiye rikoreshwa n’abanyapolitiki, aho bamwe mu banyamakuru wasangaga bakora inkuru zibogamye akenshi bitewe n’urwego bakorera.

Yagize ati: “Imikorere y’itangazamakuru rya mbere ya Jenoside ntiyari iy’itangazamakuru ry’umwuga, hari aho wasangaga abanyamakuru bakora inkuru zabo mu buryo bubogamye, batagamije gukorera Abanyarwanda ahubwo bagamije gukorera abayobozi babo, buri umwe ku nyungu ze”.

Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas atanga ibitekerezo bye muri uyu muhango

Amb. Mpfizi Christophe wanayoboraga Ikigo k’igihugu k’itangazamakuru (ORINFOR) yagarutse ku buryo iki gitangazamakuru cyahabwaga amakuru y’urugamba n’urwego rwa gisirikari, bakabwirwa amakuru ahabanye n’ukuri, bituma basaba ko bareka umunyamakuru akajya yigerera aho imirwano ibera agatara inkuru aho kuyihabwa atayigereyeho.

Aha Mpfizi avuga ko bazanirwaga amakuru n’urwego rwa Gisirikare bakabwira ko nta muntu wo mu ngabo zabo (Izatsinzwe) wapfuye, ahubwo bakabaha imibare y’abapfuye n’abakomeretse mu ngabo barwanaga nazo ari zo z’Inkotanyi, aha ngo bakibaza niba barwana hagapfa ingabo z’uruhande rumwe gusa bigatuma bakemanga amakuru bahawe.

Yagize ati: “Itangazamakuru rya mbere ya Jenoside ryagiye rikoreshwa mu nyungu za politiki. Ndatanga urugero, kuri Radiyo Rwanda twahabwaga amakuru y’urugamba n’urwego rwa Gisirikari, bakatubwira imibare y’abapfuye n’abakomeretse bo mu gice cy’abasirikari bahanganye, ko ababo bo nta wapfuye nta n’uwakomeretse. Ibi byaduteraga kwibaza ukuntu abantu barwana bahanganye impande zombi zifite intwaro hagapfa kandi hagakomereka abo mu gice kimwe ikindi ntihagire ukomereka”.

Avuga ko byatumye basaba ko umunyamakuru yazajya yigerera ahabera urugamba agatara inkuru, byaje kwangwa n’urwego rwa gisirikari rwari rushinzwe gutangaza amakuru, bityo ubuyobozi bwa Radiyo Rwanda na bwo butangira kwanga guhitisha amakuru buhawe kuko bwabonaga atari ay’ukuri.

Kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu gace gakomye ku modoka (Car Free zone) rwerekeza muri Camp Kigali.

Gutangirira uru rugendo aha, ni uko ari ho ibiro bya Habyarimana Juvenal byahoze, hafi y’aho kandi hakaba ari ho hakoreraga RTLM (Radio Television des Milles Collines) na ORINFOR, ahakoreraga Radiyo Rwanda, byombi byagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mu Banyarwanda no gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Abayobozi n’abanyamakuru bari bitabiriye umuhango wo kwibuka bafashe umunota umwe wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.