Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

#Kwibuka25: Icyo uwaroshywe muri Mukungwa akarokoka asaba urubyiruko

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 12-04-2019 saa 09:40:03
Dusangirihirwe Febronie waroshywe mu mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside akarokoka (foto Ngaboyabahizi P.)

Dusangirihirwe Febronie yaroshywe mu mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 2 ararokoka.

Dusangirihirwe yavukiye mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, ubu akaba atuye mu Karere ka Musanze.

« We na mama we interahamwe zabakuye mu rugo zibaroha mu mugezi wa Mukungwa, twaje kubonana nyuma, ndamurera ubu ni umuntu mukuru, nkaba nshimira umubyeyi wamuhishe ndetse na FPR Inkotanyi yabohoye u Rwanda, nkifuza kandi ko Jenoside itazasubira mu Rwanda,» nk’uko bisobanurwa na se, Nsengimana Alfred.

Yakuranye igikomere cyo kuba yarakuze nta mama we abona ndetse na barumuna be bava indi imwe. Ariko ntiyacitse intege akomeje kwiyubaka dore ko yanarangije kwiga kaminuza.

Yagize ati : « Kuba nta mubyeyi w’umugore nakuze mbona mu rugo ni ibintu byambabazaga cyane ariko nta bwo nari nzi ko mama yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nabimenye ari uko Papa abimbwiye mu gihe cyo kwibuka, icyo gihe nari ndi mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Bambwiye rero ko narokokeye ku ruzi rwa Mukungwa, hari umubyeyi wantoraguye akanyitaho, gusa ikimbabaza ni uko ntabonye uwo mubyeyi wandwanyeho kuko bambwiye ngo yarapfuye, gusa ndamushimira ».

Dusangirihirwe akomeza asaba ababyeyi kugira umutima utoza urubyiruko gukunda igihugu ariko nanone anenga abigishije n’abagishyira mu bana babo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati : «Kuba tukiriho ni uko ababyeyi b’abasore bahoze ari ingabo za FPR babatoje umuco mwiza wo gukunda igihugu n’abagituye, mu gihe abari hano kuva mu 1959, bo bamaze imyaka myinshi batoza abana babo amacakubiri ashingiye ku moko na yo adafite aho aganisha igihugu. Ndashimira FPR Inkotanyi n’Ingabo zayo zatubohoye, kandi zikampa uburyo bwo kwisanzura ubu nkaba maze kurangiza kaminuza, mfite intego yo kuzahanga imirimo nange nkita ku mfubyi ».

Dusangirihirwe asanga urubyiruko rwo mu gihe cya nyuma ya Jenoside nta rwitwazo rufite rwo kuvuga ko rutabasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko rwigishijwe kunga ubumwe, rwatojwe gukunda igihugu.

Yagize ati : « Ubu urubyiruko rw’igihugu cyacu nta rwitwazo dufite rwo kuvuga ngo twabuze ibyangombwa mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko twamaze kumva ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ko ari yo izatuma u Rwanda n’abarutuye bakomeza kugira amahoro n’ituze, nkaba ahubwo nsaba cyane urubyiruko gukora rufite intego kuko nange numvaga ko nubwo nabuze mama na barumuna bange nzaharanira kuminuza kandi nabigezeho ».

Nsengimana Alfred, umubyeyi wa Dusangirihirwe Febronie, ari na we basigaranye, avuga ko umwana we nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakuze ubona ko akunda kwiga cyane.

Yagize ati : « Dusangirihirwe ni umwana ubona ko yakuze yihanganira byose, ku buryo yarangije Kaminuza ubona ko ibibazo byose abyihanganamo kandi afite intego. »

Dusangirihirwe kuri ubu yize ibijyanye n’ubukerarugendo, aho yumva azashinga ikigo kigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteri.

Avuga ko yumva nashaka umugabo bakabyara abana azabatoza umuco wo gukunda igihugu cyabo no kwirinda amacakubiri iyo ava akagera.

Dusangirihirwe Febronie waroshywe mu mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside akarokoka (foto Ngaboyabahizi P.)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.