Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

#Kwibuka25: Dr. Kaitesi yagaragaje itandukaniro ry’ubuyobozi bwa kera n’ubw’ubu

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 11-04-2019 saa 12:35:59
Abakozi ba RGB basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amateka n'imiyoborere mibi byaranze u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rufite inshingano zo kurinda no gukurikirana niba amahame y’imiyoborere yubahirizwa, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze abakozi barwo basobanurirwa imiyoborere mibi n’ingaruka zayo byaranze u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RGB, akaba atanga itandukaniro ry’ubuyobozi bwateguye Jenoside n’ubw’ubu.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rwasuwe na RGB ku mugoroba w’ejo hashize tariki 10 Mata 2019, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 259. Dr. Kaitesi Usta, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RGB, asobanura ko uru rwego rwahisemo gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi kubera ko imiyoborere y’u Rwanda ari yo itanga itandukaniro.

Agaragaza ko imiyoborere yabayeho mbere yubatse u Rwanda rw’amacakubiri, u Rwanda ruvangura Abanyarwanda nk’abatareshya bose.

Avuga ko ko amwe mu mahame bagenderaho uyu munsi nka RGB, harimo n’ihame ry’uko Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko kandi bose bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda kugira ngo bose bagire ubuzima bunoze no gutera imbere.

Yagize ati: “Twasuye urwibutso kuko bidufasha twese nk’abakozi ba RGB kumva neza amateka yacu no kureba ishusho y’imiyoborere n’ingaruka yagiye igira mu gihugu cyacu.

Ni umunsi utwibutsa amahitamo y’igihugu, kuba u Rwanda rwarahisemo ubuyobozi bushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, bushyira imbere iterambere ry’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bushyira imbere kubaza Umunyarwanda uwo ari we wese ibyo akora kandi Abanyarwanda bose bakabibona”.

Akomeza avuga ati: “Dusanga ari byo byari byarabuze mu buyobozi bw’u Rwanda bwabanje bukanatugeza kuri Jenoside kuko umuntu yicaga Umututsi ntabibazwe, kuvangura bikimakazwa ndetse no gutera imbere kw’Abanyarwanda bose ntibyigeze biba mu ngamba zabo kuko hatezwaga imbere imiyoborere ishingiye ku ivangura”.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RGB, Dr. Kaitesi, avuga ko Ibuka ari umwe mu miryango nyarwanda itari iya Leta ikaba n’umufatanyabikorwa ukomeye cyane mu turere tw’u Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.

Ashingiye ku rugero rwa Ibuka ndetse n’indi miryango nk’iyo, avuga ko imiryango itari iya Leta hamwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye igira uruhare rukomeye ku kwita ku miryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside ndetse no kwita ku bumwe bw’abanyarwanda ku buryo bwagutse.

Akomeza asobanura ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari umuzi wa Jenoside ubwawo ariko ko Abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa ko byagabanutse cyane. Ati “Icyo umuntu akwiye kugishima, agashima Abanyarwanda, abayobozi bagize uruhare runini cyane rutuma ingengabitekerezo ya Jenoside itagira intebe ikomeye nkuko yari yazamutse”.

Asobanura ko umuntu umwe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside abantu bakwiye kumwamagana no kumwigisha kuko ngo umuntu umwe yanduza umuryango we, akanduza abaturanyi be, akanduza abantu batandukanye.

Akomeza avuga ko kuba ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho, ari uko hari abakoresha ingengabitekerezo nk’igikorwa cya politiki kandi mu by’ukuri ari ibintu bidakwiye kandi bitanashoboka, cyane ko ababikora batakiri benshi.

Abakozi ba RGB basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amateka n’imiyoborere mibi byaranze u Rwanda

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.