Kwibuka25: Abanyamuryango ba SEVOTA bavuye mu bwigunge

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 22-04-2019 saa 14:46:12
Abanyamuryango ba SEVITA bishimira ko bongeye kugira ikizere cy'ubuzima

Abanyamuryango b’Umuryango ‘SEVOTA’ uharanira ukwiteza imbere kw’abapfakazi n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, bishimira ko bavuye mu bwigunge nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

SEVOTA (Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Auto promotion) ni Umuryango w’ubufatanye mu kubugabunga ubwisanzure bw’abiyemeje umurimo no kwiteza imbere, washinzwe kuya 28 Ukuboza 1994 uhereye mu Karere ka Kamonyi.

Kuva mu mwaka wa 1994 SEVOTA yakoranye n’abapfakazi n’imfubyi nyinshi uko imyaka yagiye ishira, igeza ibikorwa ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside barenga 300 ibafasha kongera kubaho. Igizwe n’amashyirahamwe arenga 106 agizwe n’abanyamuryango 1,685, n’ama ‘club’ y’urubyiruko 36 arimo abantu 2,021 biganjemo imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamuryango wa SEVOTA Madamu Mukasekuru Vestine, uhagarariye ishyirahamwe Dufashanye Abiyubaka ba 1, yishimira ko yigishijwe kudaheranwa n’agahinda agashishikarira gukora.

Yagize ati “Ntarigishwa na SEVOTA natinyaga kujya mu bantu, singere aho abandi bagiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ngaheranwa n’agahinda; none ubu ngeze ku rwego rwo kwihanganisha abandi.”

Akomeza ashimira inama zose yahawe muri uyu muryango, akaba yariyemeje gukora cyane akabyaza umusaruro amahirwe yo gutura mu Rwanda nk’Igihugu gifite imiyoborere myiza.

Madamu Kagaju Annonciatha uhagarariye itsinda Tuzamurane Ndumunyarwanda rya SEVOTA mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi, yongeraho ko bigishijwe kwishyira hamwe bagamije kwiteza imbere.

Madamu Kagaju yishimira ko aho atuye yasubiranye agaciro k’umubyeyi, ati: “SEVOTA yahaye agaciro umugore, ni Umuryango ugira uruhare mu kongera imibereho myiza mu bapfakazi n’imfubyi ndetse no mu ngo, harimo n’ iza gikirisitu zikeneye ubujyanama.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango SEVOTA Madamu Mukasarasi Godelieve yatangarije Imvaho Nshya ko uyu muryango wafashije gukira ibikomere abagore bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside n’abana bavutse ku ihohoterwa.

Mukasarasi yagize ati “SEVOTA ntigarukira mu kuvura ibikomere by’abo bagore ahubwo tubakangurira no gukomeza ubuzima biteza imbere. Tubigisha ibikorwa byo kuboha ubukorikori butandukanye, guhinga ibihingwa ngandurarugo birimo ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ibirayi , ibihumyo, imboga, imbuto, n’ibindi.”

Babahawe ibikoresho byo mu rugo, amatungo magufi ndetse n’inka, n’abana babo bose bahawe inkwavu n’imbuto z’imboga zo guhinga kugira ngo batozwe gukora bakiri bato.

Madamu Mukasarasi yahamije ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bahura bagasengera abishwe bazize uko bavutse, na bo bakisengera kugira ngo bakomeze bafatanye kwiyubakira ikizere cy’ubuzima.

Muri icyo gihe bungurana ibitekerezo, bamwe bagatanga ubuhamya banahiga imihigo yo gukomeza kwiteza imbere. Batandukana bafashe gahunda yo gusura inshike n’imfubyi, no kubaremera.

Yasabye abagenerwabikorwa kujya bitabira ibikorwa byabo na gahunda za Leta bakitabira umuganda, umugoroba w’ababyeyi n’inteko z’abaturage, kugira ngo bagire uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bagenzi babo bafite.

Yashimye Leta y’Ubumwe izamura Abanyarwanda mu iterambere, ikabigisha indangagaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda binyuze muri gahunda y’Itorero ry’Igihugu.

Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame washyizeho Politiki iha agaciro Umunyarwandakazi mu iterambere ry’Igihugu.

Mukasarasi Godelieve

Umuhuzabikorwa w’Umuryango SEVOTA Madamu Mukasarasi Godelieve (iburyo) aganira n’umwe mu banyamuryango ba SEVOTA

Madamu Kagaju Annonciatha uhagarariye itsinda rya SEVOTA mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi,

Ibyishimo biba ari byose iyo abanyauryango ba SEVOTA bahuye

Abanyamuryango ba SEVOTA bishimira ko bongeye kugira ikizere cy’ubuzima

Umunyamuryango wa SEVOTA Madamu Mukasekuru Vestine

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.