#Kwibuka25: Abanyamadini n’abanyepolitiki basabwe gusuzuma imbuto babiba

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 22-04-2019 saa 12:21:42
Kimwe mu byobo byajugunywemo imibiri y'Abatutsi biciwe i Murambi kuwa 21 Mata 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ifoto/Janvier Popote

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yasabye abayobozi b’amatorero n’abanyepolitiki kureba niba bakumira amacakubiri uko bikwiye.

Yavuze ko ibyo byiciro byombi byitwaye nabi bibiba inzangano mu Banyarwanda, kugeza byorotse igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, Ahishakiye yasabye abayobozi kurushaho kwisuzuma.

Ati, “Iyo twicaye nk’aha abantu bakwiye gusubiza amaso inyuma, umuntu akavuga ati ariko ko ndi umuyobozi numva naraciye ukubiri n’imiyoborere iganisha aha n’aha?”

“Ni njyewe, uko ndi ku manywa, uko ndi mu ruhame, uko ndi njyenyine, uko ndi mu muryango, ndi umuntu uri mu nzira nyayo ica ukubiri n’icyaganisha Abanyarwanda ku macakubiri?”

Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50 y’abantu bishwe mu ijoro ryo kuwa 21-22 Mata 1994, barimo abari bahungiye mu ishuri rya Murambi Technical School ryarimo ryubakwa.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, ihamya ko mbere y’uko Abatutsi bicirwa muri iryo shuri, “babanje kwicishwa inzara no kwimwa amazi yo kunywa.”

“Bishwe n’abajandarume bafite imbunda na za gerenade, bafashijwe n’Interahamwe zitwaje imihoro, amacumu, udufuni, inyundo n’impiri zirimo imisumari n’izindi ntwaro.”

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka avuga ko kwibuka abantu bishwe batyo n’abiciwe ahandi mu gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kuba bitanga amasomo.

Ahishakiye yasabye by’umwihariko abanyamadini, kwibaza niba abanyamadini baritwaye uko bikwiye muri Jenoside, aho bagambaniye abahungiraga mu nsengero no mu kiliziya, bakicwa.

Usibye gukumira amacakubiri ku rwego rw’abayobozi b’amatorero ku giti cyabo, Ibuka inabasaba gutanga inyigisho ziganisha ku kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Avuga ku bari mu bayobozi b’amatorero, Ahishakiye yavuze ko bakwiye kwicara “umuntu akicara akibaza ati umukilisito nabonye muri 1994 ni we nifuzaga? Ni we nari narateguye? “Umurimo uyu munsi ndimo, ndubaka umukilistu nifuza ushobora kwitandukanya n’ikibi cyose aho cyagaragara? Intege nke zaragaragaye.”

“Bavuze ibya Perraudin, mu gihe cya Jenosie amadini yose abantu bayapfiriyemo, barayabonye, abantu babonye Perezida wa EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda), Twagirayezu Michel, ashyigikira CDR ayibona nk’ishyaka rifite gahunda nziza mu gihugu, abantu babonye uwari Représentant Légal (Umuvugizi) wa ADEPR Nsanzurwimo yihakana umwuka wera na ba Nsengiyumva n’abandi batandukanye.”

Ahishakiye yavuze imbwirwaruhame ye nyuma y’ikiganiro ku mateka cyari kimaze gutangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, aho yagarutse ku ruhare amadini yagize mu gutoba amateka y’u Rwanda.

Dr Bizimana yakomoje kuri Musenyeri André Perraudin ukomoka mu Buswisi, wabaye Arikebishopu wa Kabgayi kuva 1959-1989, agafatanya n’abanyepolitiki mu gutoteza Abatutsi.

Dr Bizimana yashimangiye ko Musenyeri Perraudin yagize uruhare mu mahano yakorewe Abatutsi mu 1959 ubwo bameneshwaga mu gihugu ndetse no mu myaka yakurikiyeho.

By’umwihariko mu cyahoze ari Gikongoro, Ibuka na CNLG bihuriza ku kuvuga ko Musenyeri Perraudin ari mu baza ku isonga mu gutuma iyo perefegitura igira amateka yijimye.

Ahishakiye wa Ibuka ati, “Aka karere kabaga kazwiho guhora ku Isonga mu kwica Abatutsi. Aho dukomoka mu Ntara y’Uburengerazuba wasangaga iyo hari ikintu mu gihugu nk’amatora ababyeyi bavuga ngo mujye ku misozi ahirengeye murebe ko Gikongoro batangiye gutwika, mukajya ku misozi mukareba, mukagaruka, bati n’ejo muzongere murebe, igihe cyarageze mu 1994 bati noneho ibiturutse Gikongoro nta n’umwe uzasigara, abantu batangira gukwira imishwaro. N’ahandi nta hari horoshye mu gihugu ariko Gikongoro rwose yamye iba icyitegererezo cy’ibintu bibi, ubwicanyi, ku buryo umwanya nk’uyu, ni umwanya ukomeye, abantu bakavuga bati ni byo, dukwiye kujya mu cyerekezo gishya, n’ubundi tukirimo, ariko tukakigumamo, tukagiharanira.”

Ibivugwa na Ibuka bishimangirwa kandi na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, uhamya ko “Gikongoro yabayemo amateka akomeye y’ubwicanyi n’itotezwa byakorewe Abatutsi guhera muri 1959 ariko cyane cyane muri 1963.”

Minisitiri Busingye avuga ko muri iyo myaka “ari bwo hano habaye ubwicanyi bukomeye bukavugwa no mu mahanga ko ari Jenoside, Abatutsi bavanwa mu byabo, barameneshwa bajya mu mahanga, boherezwa Bugesera, za Rukumberi n’ahandi, ku gahato.”

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, areba imwe mu mibiri iri mu Rwibutso rwa Murambi

Igice kinini cy’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ubu ni Akarere ka Nyaruguru ndetse n’aka Nyamagabe kabarizwamo Urwibutso rwa Murambi mu Murenge wa Gasaka.

Bumwe mu butumwa bwa CNLG bwanditse kuri uru rwibutso, bujyanye n’uko Abatutsi bo muri Gikongoro bishwe, nyuma y’ijambo ry’uwari Perezida Dr Sindikubwaho Theodore.

Buragira buti, “Kimwe no mu gihugu hose, Jenoside yateguwe na Leta. Uwari Perezida Dr Tewodori Sindukubwabo na Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda baje i Nyamagabe tariki 18/4/1994 bashishikariza ikorwa rya Jenoside. Tariki 19/4/1994 Perefe Bucyibaruta yategetse abajandarume n’interahamwe kwica Abatutsi i Murambi.”

Laurent Bucyibaruta yabaye Perefe wa Gikongoro kuva mu 1992 kugera muri 1994, ubwo yahungiririzwaga mu Bufaransa nyuma y’aho Leta ya MRND yari imaze gutembagazwa.

CNLG, muri bumwe mu butumwa yashyize mu Rwibutso rwa Murambi, ivuga ko “Bitegetswe na Perefe Lawurenti Bucyibaruta, abicanyi bakoranyije Abatutsi hano i Murambi kugira ngo bicirwe hamwe bose. Perefe Bucyibaruta yashyigikiwe n’Abasirikari b’Abafaransa baje mu cyitwa Operation Turquoise, bamuhungishiriza mu Bufaransa batashye muri Kanama 1994.”

Icyapa cyanditseho aya magambo, kiri iruhande rwa kimwe mu byobo rusange “byacukuwe n’imashini ebyiri za Minisiteri y’Imirimo ya Leta, ni hamwe muho abayobozi ba Perefegitura bategetse ko ijugunywa. Bazanye abagororwa bo muri Gereza ya Gikongoro bahamba imibiri mu minsi 4”, nk’uko CNLG ibihamya.

Iki cyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi biciwe mu Ishuri rya Murambi

Mu mibiri ibarirwa mu bihumbi 50 ishyinguye muri uru rwibutso rwa Murambi, kuri uyu wa 21 Mata 2019 hongerewemo indi 294 yimuwe mu Rwibutso rwa Gasaka na rwo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, muri gahunda yo guhuza inzibutso.

Iyi ni imwe mu mibiri yimuwe mu Rwibutso rwa Gasaka, yashyinguwe mu Rwibutso rwa Murambi kuri uyu wa 21 Mata 2019

Inzira igana ku Rwibutso rwa Murambi, uturutse ku irembo rikuru ry’ahubatse urwibutso, mu birometero 3,5 uvuye mu Mujyi wa Nyamagabe

 

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.