Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Kwibuka24: Hatanzwe ibiganiro mu bigo bya Leta

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Apr 10, 2018

Ejo hashize ku itariki 9 Mata 2018, abakozi bakora mu bigo bya Leta, bitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikiganiro cy’umunsi wa mbere cyatangiwe muri ibyo bigo kiravuga ku mwihariko wa Jenoside n’aho itandukaniye n’ubundi bwicanyi.

Ibiganiro byo kwibuka bikaba byarabereye aho ibyo bigo byateguye cyangwa aho umurimo ukorerwa nkuko byari byasabwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside.

Padiri Consolateur Innocent ubwo yagezaga ikiganiro ku bayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’ibigo biyishamikiyeho

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo ikaba yari yagennye ko muri iki cyumweru k’icyunamo akazi kazajya gakorwa kuva saa moya za mu gitondo kakarangira saa kenda z’amanywa, bigamije gufasha abakozi kwitabira ibiganiro bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiyeho bitabiriye ikiganiro cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Padiri Consolateur Innocent.

Padiri Consolateur akaba yaratangiye ikiganiro asobanura impamvu Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: “Twibuka kugira ngo tutazima, kugira ngo ibyabaye ntibizongere kandi tugira ngo twiyubake”.

Muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), abakozi bahawe ikiganiro na Bizimungu Celestin, umukozi muri MINEDUC.

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, baganirijwe na Maitre Nkongoli Laurent ku mwihariko wa Jenoside n’aho itandukanira n’ubundi bwicanyi.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu nayo yifatanyije na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Abitabiriye ibiganiro bo muri ibyo bigo babwiwe ko kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda iyo ava akagera.

Hagaragajwe ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda baba baha agaciro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse. Akaba ari n’umwanya wo gukomeza abarokotse Jenoside.

Muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komisiyo y’igihugu y’itorero, Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho n’ibindi bigo bitandukanye naho hatanzwe ibiganiro.