Kwibuka si iby’abarokotse Jenoside gusa – Senateri Uyisenga

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 24-04-2019 saa 17:21:10
Ambasade z'u Rwanda mu mahanga zikomeje kwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Senateri Uyisenga Charles arasaba Abanyarwanda guharanira kuba umwe kandi gahunda zo kwibuka ntiziharirwe abarokotse Jenoside gusa kuko zireba Abanyarwanda bose.

Ibyo yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Ndora ku rwibutso rwa Kabuye ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri 522 yavanywe hirya no hino.

Mu murenge wa Ndora ni mu cyahoze ari Komine Ndora muri Su Perefegitura ya Gisagara. Muri uyu murenge by’umwihariko aha i Kabuye ahubatse urwibutso rw’Akarere ka Gisagara nk’uko abahatuye babivuga, ngo hari amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo bahakoranyirije Abatutsi benshi baturutse mu makomine atandukanye bababwira ko ari ho bari burindirwe ariko nyuma baza kuhabicira.

Senateri Uyisenga avuga ko nk’uko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda igakorerwa abandi banyarwanda ndetse igahagarikwa n’Abanyarwanda bikwiye gutuma Abanyarwanda bunga ubumwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya, kandi bose bakitabira ibikorwa byo kwibuka.

Aka karere ka Gisagara kandi, ngo gafite amateka yihariye ya Jenoside nk’ahaturuka abanyapolitiki benshi bagize uruhare mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside barimo Gitera, Kantano n’abandi.

Mujawamaliya Marguerite, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wari wahungiye i Kabuye, avuga ko bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye ariko bakananizwa n’imbunda babarashishije babaturutse impande zose.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome asaba abanyagisagara gukunda no kwitangira igihugu baharanira ubumwe bwacyo bafatiye urugero ku ngabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye ruri mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 49 000. Muri iki gikorwa cyo kwibuka hanashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 522 yose yabonetse mu cyobo kimwe.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.