Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kwibuka ni ukwigisha abato bakamenya amateka y’ibyabaye bakabikumira- Hon Mukabalisa

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya May 14, 2018

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu karere ka Bugesera wabaye tariki 13 Gicurasi 2018 wabereye mu murenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, i Karambi by’umwihariho abagore n’abana, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Hon Mukabalisa Donatille yavuze ko kwigisha amateka abato bigamije kubafasha kuyasobanukirwa ngo habeho gukumira.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille hagati, Minisitiri Nyirasafari Esperance uwa 2 uhereye iburyo abanzirijwe na Guverineri Mufulukye  Fred , Kamayirese Germaine ubanza ibumoso n’abandi bayobozi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko kwica umugore umuhoye uko yavutse, kwica abana ukica n’abataravuka ari ikimenyetso cy’umugambi mubisha wari uriho wo kurimbura Abatutsi bose wateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho.

Ati “Kwibuka, nta bwo tuba tugamije kubika inzika, ni ukugira ngo twigishe abato bakamenya amateka y’ibyabaye kandi bakigishwa kubikumira”.

Yongeyeho ko ubuyobozi buriho bwifuza ko urubyiruko rukomeza gufatana urunana, rukubaka u Rwanda rwifuza, bikazagerwaho bitewe n’uko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Abasobanuye amateka y’aka gace, bahamya ko kari gatuwe n’ingo zirenga ibihumbi bitanu (5 000), harimo abagore n’Abana bagera ku 2000 ariko kubera ubugome ndengakamere abakoze Jenoside bayikoranye, benshi barishwe ku buryo abarokotse batarenga 15. Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi babanje kwirwanaho bahangana n’ibitero by’interahamwe ariko baza kugamburuzwa n’igitero bagabweho n’abari bitwaje intwaro.

Ku ishuri ribanza rya Karambi ahabereye uyu muhango wo kwibuka no ku gasozi ka Karambi, hafite amateka yihariye kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri shuri ryamaze imyaka 5 ridakora kubera ko abana bose bahigaga bari barishwe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko abagore n’Abana biciwe kuri uyu musozi, abiciwe i Karambi; abiciwe mu rufunzo ndetse n’abaguye ahandi hatandukanye mu Karere ka Bugesera muri rusange, kimwe n’ahandi hose bishwe ku buryo bw’agashinyaguro harimo n’abagore bishwe babanje gufatwa ku ngufu asaba ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Ati “Kwibuka by’umwihariko abagore n’abana bazize Jenoside nk’ababyeyi, hamaganwa amarorerwa bakorewe, ni umwanya wo kongera kwigira ku byabaye mu Rwanda mu rwego rwo kwigisha abana n’urubyiruko; gukumira ko byazongera ukundi”.

Umuhango wo Kwibuka abana n’abagore wari wabanjirijwe no kuremera imiryango 8 y’abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi batishoboye mu gikorwa cyabaye tariki 12 Gicurasi 2018, aho imiryango yahawe inka ndetse izahabwa amabati. Icyo gikorwa cyakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho birimo Inama y’Igihugu y’Abagore na Komisiyo y’Igihugu y’Abana n’abandi bafatanyabikorwa.