Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu- Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Apr 9, 2018

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guharanira guhora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari uguhangana n’amateka, kandi bikaba bijyana n’ukuri ndetse no kubaka u Rwanda.

Perezida Kagame yabivuze ejo hashize ku ya 7 Mata 2018, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ubwo yatangizaga icyumweru k’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho miliyoni isaga bishwe mu gihe k’iminsi 100. Ni nyuma y’uko aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye abashyinguye muri uru rwibutso, anacana urumuri rw’ikizere rusobanura ubuzima, ikizere cyo kubaho.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi banunamira abahashyinguye

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yagize ati “Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya. Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Perezida Kagame akaba yaravuze ko iyo amateka agiye hanze, bituma abantu bakomeza kumva ukuri. Ati “Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho.”

Akaba yarabwiye abari aho n’Abanyarwanda muri rusange, baba abari mu gihugu no hanze yacyo, ko kwibuka bitazahagarara, ko bijyana n’ukuri kandi bikajyana no kubaka u Rwanda. Kandi ati “Amateka mabi turagenda tuyasiga inyuma tubikomora ku kwiyubaka, kubaka ubushobozi bwacu, no gukomeza gutera imbere.”

Bamwe mu nshuti z’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame avuga ko iyi ari inshuro ya 24 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko biba bisa n’aho ari ku nshuro ya mbere. Avuga ko kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya, ati “Ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.”

Perezida Kagame yibukije ko Abanyarwanda ubwabo ari bo baza ku isonga mu kwikemurira ibibazo, ko amateka yibutsa ko na nyuma y’ayo ab’ahandi bagutiza umurindi mu kuyagoreka, asaba Abanyarwanda gukomeza kwiyubakana imbaraga mu nzego zose: ubukungu, umutekano, no gushyira hamwe kandi bubaka umuryango nyarwanda, ntibaheranwe n’amateka mabi.

Nyuma yo gutangiza icyumweru k’icyunamo, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’urubyiruko ruharanira amahoro rwo mu Mujyi wa Kigali mu rugendo rwo kwibuka “Walk to Remember”.