Kwibuka bituma ibimenyetso bidasibangana Jenoside ntizasubire ukundi – Mukabalisa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 27-05-2019 saa 15:13:39
Depite Mukabalisa Donatille uwa 2 uvuye ibumoso, Amb. Nyirahabimana Solina iburyo bwe ndetse na Meya wa Nyanza Ntazinda Erasime, iburyo bwe ni Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wabereye mu Karere ka Nyanza, abitabiriye bibukijwe kandi bagaragarizwa ko kwibuka bituma ibimenyetso bidasibanganywa kandi bigatuma Jenoside itazasubira ukundi.

Ni ubutumwa bwagarutsweho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Mukabalisa Donatille ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Yabitangarije mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ahitwa ku Ibambiro mu murenge wa Kibirizi wabereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, umuhango wabaye ku itariki ya 26 Gicurasi 2019.

Mukabalisa agira ati: “Mu kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, dusobanukirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, bigatuma ibimenyetso bidasibanganywa, Jenoside ntizongere kubaho ukundi”.

Depite Mukabalisa Donatille uwa 2 uvuye ibumoso, Amb. Nyirahabimana Solina iburyo bwe ndetse na Meya wa Nyanza Ntazinda Erasime, iburyo bwe ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel

Umuyobozi wa AVEGA-AGAHOZO mu Rwanda Mukabayire Valerie ari nawe wari uhagarariye umuryango IBUKA mu muhango, atangaza ko Jenoside yakoranywe ubukana mu Rwanda, by’umwihariko ashimangira ko abishe abagore n’abana bashakaga kurimbura umuryango.

Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirahabimana Solina yasabye abitabiriye kubaka umuryango utekanye uzira ingengabitekerezo bityo ahigishijwe urwango bagaharanira kuhashyira urukundo. Ati: “Umuryango ni wo shingiro ry’Igihugu.”

Abitabiriye uwo muhango bahawe ikiganiro kigaragaza uko abaturage bari batuye muri ako gace babibwemo ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yakorwaga.

Ngutete Justine watanze ubuhamya nk’uwarokokeye mu rusengero rwo ku Ibambiro yagarutse ku buryo abana n’abagore bishwe urw’agashinyaguro. Abagore bambuwe imyenda, barasambanywa, abana bicwa kinyamaswa nyamara ubuyobozi bwari bwabazanye muri ako gace bubizeza umutekano.

Ashima Ingabo zari iza RPF Inkotanyi kuba zarabarokoye zikabakura mu maboko y’abicanyi n’ubwo imiryango myinshi yari yamaze kwicwa. Ashima kandi Ubuyobozi bwiza buha umwanya ababuze ababo bakabibuka. Agira ati: ‘Dukomeze Kwibuka Twiyubaka”.

Uwo muhango kandi ukaba wararanzwe no kunamira abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyira indabo ahashyinguye imibiri.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.