Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Kwibuka bidufasha kumenya amateka mabi ya Jenoside -Dr Ngirente

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 10, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birushaho gufasha Abanyarwanda kumenya neza amateka mabi yatumye Jenoside iba, bikabongerera imbaraga zo kwiyubaka, guhangana n’ingaruka Jenoside yasize no kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kuba ukundi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Foto James)

Dr. Ngirente yagarutseho ubwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’ubw’Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu (GMO) bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Ngirente agira ati Ibyo binashimangirwa n’impanuro zatanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo ku itariki ya 07 Mata 2018 yahanuye Abanyarwanda bose atangiza icyumweru k’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yibukije Abanyarwanda bose ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwibuka ukuri kw’amateka, ari ukwibuka ko ari twe bireba mbere na mbere, ari ukwibuka ko tugomba kuba abantu bamwe, tugashyira hamwe, twubaka ubushobozi bwacu kugira ngo dushobore gutera imbere, tugere kure kandi kuri byinshi buri wese yagombye kuba yifuza”.

Dr. Ngirente avuga ko izo mpanuro za Perezida Paul Kagame Abanyarwanda bagombye gukomeza kuzigira izabo, ko ukuri kw’amateka yabo kwagombye kubarinda kwirara no kwirinda gucogora ku rugamba rwo kubaka igihugu bagiteza imbere cyane cyane mu rwego rwo kwibuka biyubaka.

Dr Ngirente agira ati: Urumuri rw’ikizere twacanye mu kanya rutwubakemo imbaraga zo gukomeza kwimika ikiza no kubitoza urubyiruko rwacu kuko ari amizero y’ejo y’u Rwanda kandi ari rwo rwifuzwa kubakwa ruzira amakimbirane, ruzira Jenoside ahubwo rureba iterambere, akaba ari zo ndangagaciro zacu”.

Avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rugaragaza ko izo ndangagaciro ruzishoboye, kandi ruzifite runakomeje kuziyubakamo. Avuga ko nyuma y’amasomo bavanye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ubuhamya bwatanzwe n’ubwagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG bukwiye kubafasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyayigarura. Yihanganishije abagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard iburyo na Dr Bizimana J. Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG bacana urumuri rw’ikizere (Foto Jmaes R)

Umutangabuhamya Higiro Porcarpo avuga ko mu mashuri byageraga igihe bagahagurutswa n’abarimu ngo bagaragaze ubwoko bwabo kandi bukandikwa mu bitabo by’ishuri. Nubwo asanga kuri we nta nzira y’umusaraba ihambaye yahuye na yo, kuko yaje kwinjira mu gisirikare cyari icya FPR- Inkotanyi akaza gusanga yibona mu rugamba rwo gutabara abicwaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko mu mateka u Rwanda rwagiye rushyira Abatutsi mu buzima bubi, ko mu nzego za Leta batotejwe bakanakumirwa.

Dr Bizimana avuga ko mu 1970 uwahoze ari umujyanama wa Perefegitura ya Gikongoro Ruhumuriza François yimye  umuturage  icyangombwa cyo kujya mu Gisirikare kuko ari Umututsi wihinduje ubwoko mu irangamuntu.

Agaragaza ko muri uwo mwaka Ruhumuriza yongeye  kwandikira Perefe we wa Gikongoro agaragaza ko yimye  umuturage icyangombwa k’imyitwarire myiza kugira ngo yemererwe kujya gusura umuryango we wari warahungiye muri Uganda.

Nkuko Dr Bizimana abishimangira, Perezida Habyarimana na Kayibanda mu mbwirwaruhame zabo baranzwe n’amagambo y’amacakubiri n’ingengabitekerezo mbi.

Ati: Tariki ya 28 Mutarama buri mwaka ni bwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru ya Demokarasi, ubwo bayizihizaga mu 1964 uwahoze ari Perezida Kayibanda yabwiye Abatutsi ko ibyo bakora byose baramutse bashatse kwigarurira Kigali bagerwaho n’akaga gakomeye kandi yaba ari imperuka yabo yihuse kandi bakwicwa uruyengayenge”.

Dr Bizimana atangaza ko mu 1963 Abatutsi bishwe bigera naho byitwa Jenoside binasohorwa mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi nka Le Monde na Radiyo Vatikani ndetse n’Abashakashatsi.

Perezida Habyarimana yaje ashimangira ibya Repubulika ya mbere ashyiraho itegeko teka aho tariki ya 25 Ukuboza 1975 yashyizeho amabwiriza arebana n’impunzi, avuga ko Abatutsi bahunze bagata ibyabo bizashyirwa mu maboko ya komini kuko ntawishingiye uguhunga kwabo bahunga ubusa.

Ku isabukuru y’ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1982 hizihizwa imyaka 20, Habyarimana mu mbwirwaruhame yatanze yagaragaje ko Politiki nshya y’igihugu yitaye mu kwigisha rubanda nyamwinshi.