Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kwibuka 25: Urubyiruko rurasabwa kumva ko ari rwo mbaraga z’igihugu

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 25-03-2019 saa 15:35:47
Urubyiruko rwagaragarijwe ko aribo mbaraga z'igihugu mu kugiteza imbere(Foto James)

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzirikana ko ari rwo mizero y’igihugu.

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), avuga ko kwibuka ari ingenzi mu gusirasira amateka ya Jenoside.

Byatangarijwe mu nama ngarukamwaka murikabikorwa kuri uyu wa 25 werurwe 2019, yahuje abahagarariye urubyiruko umuco na siporo mu turere dutandukanye kugira ngo hagenwe ibikorwa bizaranga urubyiruko by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rubwiriza ati: “Mu by’ukuri igihugu ni icyacu, nitwe tugomba kugira ibyo tunoza nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba. Turabasaba gukora igisabwa cyose kandi gishoboka kugira ngo imigendekere yo kwibuka izagende neza bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Tugomba kumva ko inshingano zo kwibuka, kwitabira ibiganiro ari izacu tukazitabira”.

Rubwiriza J d’Amour, umuhuzabikorwa wungirije wa NYC ku rwego rw’igihugu(Foto James)

Rubwiriza avuga ko bifuza ko urubyiruko rwazagira uruhare rukomeye, rufatika kandi rugaragara mu bikorwa byo kwibuka kugira ngo ruhagarare gitwari kuko izo nshingano ahanini aribo zireba.

Rubwiriza ati: “Nk’uko insanganyamatsiko ibigarukaho (Twibuke Twiyubaka), ubu hashize imyaka 25 twibuka, bivuze ngo umuntu ufite iyo myaka 25 ni umuntu mukuru, abari bariho mu gihe cya Jenoside na bo baragenda basaza. Igisigaye rero ni uko twebwe nk’urubyiruko tubisigarana tukajya twibuka kugira ngo amateka y’igihugu cyacu atazacika, akaba ari yo mpamvu dusabwa gufata iya mbere mu kubigira ibyacu”.

Rubwiriza atangaza ko ibikorwa byateganyijwe n’urubyiruko bishingiye mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 binyuze mu mirimo y’amaboko nko kububakira amazu, kuyakorera amasuku ndetse n’indi miganda itandukanye.

Avuga ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikirangwa mu rubyiruko cyane kuko benshi batari bariho muri icyo gihe, agasobanura ko naho yakwigaragaza usanga byaba bikomotse kuri bamwe mu babyeyi babo ariko ubukangurambaga mu kuyitsinsura bukaba bukomeje.

Hari ibyagaragajwe nk’icyuho ku rubyiruko rwiga muri kaminuza usanga rutirabira ibiganiro, Rubwiriza avuga ko bagiye kwiyegereza urwo rubyiruko bakareba impamvu ibitera kandi hafatwe ikemezo cyo kubiha umurongo. Gusa avuga ko atari ikibazo kigaragara cyane kandi naho byaba byabaye byaba biterwa n’ubutumwa bwaba butabagejejweho neza.

Mutware Antoine, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu gihe cyo kwibuka muri ako karere nk’urubyiruko bibanda ku bikorwa by’amaboko cyane cyane bakorera imiganda itandukanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Inshike.

Avuga ko kuri iyi nshuro ya 25 abanyarwanda bibuka, urubyiruko rwa Bugesera ruzajya rusimburana ku mudugudu w’Impinganzima, bagasura Intwaza bakaganira nazo, rukabakorera ibikorwa by’amaboko kugira ngo badaheranwa n’ubwigunge. Mutware avuga ko bazanasura umudugudu w’abamugariye ku rugamba bakabasanira amazu n’ibindi bikorwa.

Avuga ko ikindi gikorwa kihariye kizatangira vuba ari ugutunganya imibiri 150 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse ku bitaro Nyamata ikaba izatunganyirizwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu Mwesigwa Robert ashimangira ko kwibuka kuri iyi nshuro ya 25 bifite icyo bivuze ku rubyiruko kuko bijyana no guhabwa inshingano zo gukora umuganda, gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gutunganya inzibutso za Jenoside kandi bagahangana n’ingenngabitekerezo bitabira ibiganiro.

Muri iyo nama hagaragajwe ibikorwa bireba urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka na mbere yaho birimo urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) izitabirwa n’urubyiruko rusaga 2000 ku italiki 7 Mata, igikorwa cyo gusura abamugariye ku rugamba bizitabirwa n’abagera kuri 500, hanyuma ibiganiro byo ku italiki ya 3 Mata 2019 byitabirwe 300.

Mu bindi biteganywa mbere yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hanateganyijwe imikino ku rwego mpuzamahanga mu karere ka Huye kuva taliki ya 2-6 Mata 2019, ikazitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo Misiri, Eritereya, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’iya ruguru, Tanzaniya, Uganda, Burundi n’u Rwanda. Muri iyo mikino hakazanatangirwamo ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo bayisobanukirwe bamenye ukuri kurebana nayo binakureho abayipfobya.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.