Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Kwibuka 25: Ubutumwa bwa FARG

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 16-04-2019 saa 14:05:35
Ruberangeyo Theophile

Ku nshuro ya 25 twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turashima abagenerwabikorwa b’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) kuko bihanganiye Jenoside yabakorewe.

Bihanganiye umubabaro bafite wo kubura ababo n’ibyabo, bihanganira kubabarira no kubana mu mahoro n’abantu babiciye cyangwa ababahemukiye mu buryo ubwo ari bwo bwose igihe bahigwaga bazira uko bavutse.

Turabashimira ko bananyurwa n’inkunga bahabwa bagashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ingabo zahoze ari iza RPA zabarokoye, ibyo bahawe byose bakavuga bati “Leta y’u Rwanda nta ko itagize.”

Turashima n’inzego zose dufatanya. Muri iyi myaka 20 ishize FARG ibayeho twafatanyije na benshi kandi na mbere itarabaho hakozwe byinshi bafatanyije na Leta y’u Rwanda mu kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu buvuzi n’isanamitima ndetse no mu kubatera inkunga.

Ndashima cyane Ingabo z’Igihugu ku ruhare zagize mu kurokora abagenerwabikorwa ba FARG n’abandi barokotse Jenoside muri rusange, nkabashimira n’uko batahwemye gukomeza gufatanya na Leta mu kubavura n’uyu munsi.

Ni zo nzobere dufite muri iki gihugu, kandi abagenerwabikorwa barabishimira kuko babibutsa cya gihe babavanaga mu rufunzo, mu misarane, mu mirambo n’ahandi, bakabavura badafite n’ubushobozi nk’ubwo bafite uyu munsi. Turabashimira cyane barakoze kandi ndahamya ko bazakomeza kudufasha kuko barikorera.

Abandi dushimira ni inzego za Leta guhera mu nzego z’ibanze. Turafatanya cyane kuko ni bo babana n’abagenerwabikorwa bacu, bakatumenyesha abakeneye inkunga runaka ndetse bakagira n’uruhare mu kubemeza bafatanyije n’inteko z’abaturage.

Turashima kandi imiryango y’abarokotse Jenoside ihagarariwe n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) barimo Umuryango AVEGA wita ku bapfakazi ba Jenoside, AERG/GAERG, Umuryango DUFATANYE ukorera mu Ntara y’Amajyepfo, Umuryango SURVIVORS FUND/SURF n’Umuryango AUCEM wafashije abana bireraga barabaye abayobozi b’ingo.

By’umwihariko FARG irashimira Umuryango “Unity Club” uyobowe na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, Minisiteri y’Ingabo, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Imbuto Foundation, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa harimo n’abikorera ku giti cyabo.

Na bo bagiye bafatanya na FARG kugira ngo haboneke inkunga zitandukanye, nkaba mvuga ngo mu gihe twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa natanga ni ukubasaba gukomeza ubwo bufatanye mbere ya byose.

Ndabwira Abanyarwada bose harimo n’inzego navuze zitandukanye, ariko na none ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turababwira tuti: “Twibuke twiyubaka” kuko FARG ishinzwe kubaka no gusubiza ubuzima bwiza abarokotse Jenoside batishoboye. Mwitegure kujya mu cyunamo mukomeye, FARG izakomeza kubaha inkunga kugira ngo hatazagira uwo kuyibura byatera kwiheba no guhungabana bikamusubiza hasi.

Abanyarwanda twese dufatanye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwibuka dufasha cyane cyane umuturage wacu ufite ibibazo nta kurindira Leta. Jenoside yabaye ntizongera ukundi ariko n’ushobora kugira ibindi byago by’ubuzima busanzwe akwiye kubona abamugoboka. Udatabaye uri mu byago aba akoze icyaha, twese twibuke twiyubaka.

Bwana Theophile Ruberangeyo

Umuyobozi Mukuru wa FARG

Ruberangeyo Theophile

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.