Kwibuka 25: Uburyo LONI yatereranye u Rwanda nkana

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 08-04-2019 saa 16:59:47
Bamwe mu bari bagize ingabo z'Umuryango w'Abibumbye bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntibari bemerewe gutabara abicwaga kandi baraje mu butumwa bw'amahoro

Umuryango w’Abibumbye (LONI) wamenye ko mu Rwanda hategurwaga Jenoside ntihagira igikorwa, mu gihe uwari uyoboye ingabo zawo zari mu Rwanda (MINUAR) Lt. Gen. Romeo Dallaire yari yabiwumenyesheje.

Petrie Charles, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye LONI, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri uwo muryango, avuga ko uwo muryango watereranye Rwanda nkana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, atari uko habuze ubushobozi, ahubwo ko basanze nta nyungu runaka bafite ku gihugu.

Ati “Umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda nkana kandi ntacyabuze ngo barokore ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane bicwaga.” Akomeza agira ati “Uwahoze ayobora ingabo za LONI mu Rwanda Gen. Roméo Dallaire, icyo gihe twaravuganye, agaragaza ko ntako atagize, ikibazo ni uko atahawe ubushobozi kuko mu gihe ubwicanyi bwabaga ingabo zirinda amahoro yari asigaranye zari mbarwa, rero yari yakoze uko ashoboye biba iby’ubusa.”

Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko we n’ingabo yari ayoboye bari kurokora Abatutsi benshi ariko LONI ibabera ibamba. Mu kiganiro yahaye Christiane Amanpour ukorera Televiziyo y’Abanyamerika CNN, Dallaire yagize ati “Twashoboraga gukiza ibihumbi amagana mu bicwaga.” Avuga ko nta n’umwe mu bari bamukuriye wigeze abyitaho.

Ku itariki ya 20 Mutarama 1994, ni bwo Dallaire yamenye ko hategurwa Jenoside igamije gutsemba Abatutsi. Avuga ko yahise abimenyesha abamukuriye muri LONI, anabamenyesha ko hatangiye gukorwa urutonde rw’Abatutsi batuye muri Kigali ngo bazicwe. Avuga kandi ko abamukuriye yababwiye ahahishwe intwaro zo gukoresha muri uwo mugambi, avuga ko mu masaha 36 aba yamaze kuhasenya, ariko arabyangirwa.

Kofi Annan ni we wanze ko habaho ubutabazi

Icyo gihe, Kofi Annan (aherutse kwitaba Imana) nyuma waje kuba Umunyamabanga Mukuru wa LONI, ni we wari ukuriye ishami rishinzwe ibijyanye no kubungabunga amahoro, ni we wari ukuriye Dallaire. Annan yakoranaga na Iqbal Riza (Pakistani) Gen. Maurice Baril, Umunyakanada. Icyo gihe, Annan yaramubwiye ngo “Nta bwo dushobora kwemera ko ibyo bikorwa, byaba, biri hejuru y’amategeko.”

Dallaire avuga ko yashatse guhindura ibitekerezo bya Annan ariko bikaba iby’ubusa, akomeza kohereza ubutumwa kuri fax i New York ku kicaro gikuru cya LONI, hari muri Mutarama na Gashyantare 1994, ariko bavunira ibiti mu matwi. Dallaire ati “Nari ngifite imbaraga. Nafashe amezi abiri, ariko nyuma byari byarenze igaruriro.”

CNN yabajije Annan icyatumye birengagiza nkana gutabara u Rwanda. Aha, Annan yagize ati “Iyo ukorera muri buriya buryo, ufite ingabo nke n’ibikoresho bidahagije, uba ugomba kwitonda, ahubwo buri wese yahava […] Ibi ni byo byabaye.”

Lt. Gen. Dallaire avuga ko iyo aza kuba afite brigade y’abasirikare 5,000 yari kurokora abantu. Annan abajijwe impamvu izo ngabo zitatanzwe, yavuze ko nta zari zihari, ko inama ishinzwe amahoro ku Isi itazongereye. Ngo yifuzaga ko zongerwa, ahamagara ibihugu 82 muri LONI ngo bazitange, ariko biba iby’ubusa.

Ku ya 6 Mata 1994, Dallaire avuga ko ari bwo Col. Theoneste Bagosora yafashe ubuyobozi bw’ingabo, maze mu masaha make za ngo zabaruwe abazibamo batangira kwicwa. Avuga ko amazina y’abagombaga kwicwa ku ikubitiro yatangwaga na radio RTLM, ikanatanga amabwiriza y’ubwicanyi.

Kubera ko yangiwe kugira icyo akora, Dallaire avuga ko we n’ingabo yari ayoboye basigaranye kujya baterura abakomerekejwe, no gukura imibiri mu mihanda. Ati “Nge nkoresheje ibiganza byange bwite narabateruye. Twabateruraga mu maboko, twateruye abana n’abakuru.”

Mu minsi ya mbere itanu ya Jenoside, Dallaire avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabanje kugira ubwoba bw’ibyarimo kubera mu Rwanda. Umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ingabo ya kiriya gihugu yanditse ko ibihumbi amajana bamaze kwicwa. Nyamara, nyuma yaho, aho kongera imbaraga mu guhagarika Jenoside, Amerika yifatanyije n’ibindi bihugu mu cyo Dallaire yise indirimbo yo kugabanya umubare w’ingabo za LONI.

Kuri iyi ngingo, Annan avuga ko byatewe n’uko Amerika ingabo zayo zari zarishwe muri Somalia, igatinya ko no mu Rwanda ariko byagenda. Ati “Guverinoma ntiyari yiteguye kujya mu bindi byago mu Rwanda.”

Ingabo zari gutabara zasubijwe mu bihugu byazo

Nyuma yo kubiganiraho, Dallaire avuga ko LONI yatoye umwanzuro wo kugabanya izi ngabo za MINUAR ho 90% mu gihe ahubwo yasabaga izindi ngo atabare abantu.

Avuga ku itorwa ry’uyu mwanzuro, Michael Barnett, umwarimu wari umufatanyabikorwa wa LONI muri kiriya gihe, yagize ati “Urebye batoye kwemera ko ubwicanyi bukomeza. Igihe LONI yatoraga gusubizayo ingabo, tubona gushyigikira ihohotera nyabyo.” Mu cyumweru cya kane Jenoside ikorwa, Umunyamabanga Mukuru wa LONI wariho, Boutros-Boutros Gali, yavuze ko nta kizere ingabo za MINUAR zitanga, atanga itegeko ko zose zitaha. Aha Dallaire akaba agira ati “Narabyanze, nanze iri tegeko. Ariko byari kutubaha.”

Mu gitabo ke, “Shake Hands with the Devil: The Failure of Humanity in Rwanda”, Dallaire avuga ko kuri we yifuzaga urupfu. Ati “Nifuzaga ko nakandagira mine cyangwa se nkagwa mu gico bikarangira. Ntekereza ko bimwe mu bice bingize byashakaga gusanga abapfuye ntashoboye gutabara.”

Akomeza kuvuga ku byo yabonye mu Rwanda akangirwa gutabara abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gitabo ke, Dallaire asoza agira ati “Nzi ko Imana ibaho kuko mu Rwanda nasuhuzanyije na sekibi. Naramubonye, naramwinukirije, nanamukozeho. Ndabizi sekibi abaho, ariko kandi, nzi neza ko n’Imana ibaho.”

LONI yemeye ko nta cyo bakoze

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, LONI yaje kwemera uruhare rwayo muri yo, ko batemeye ibimenyetso bahawe ko yategurwaga. Ibi byagaragaye muri raporo yigenga yakozwe igashyikirizwa uwari Umunyamabanga Mukuru wa LONi, Kofi Annan.

Iyi raporo yerekanaga uburyo ingabo za LONI zari mu Rwanda zimwe ubushobozi, zikanagabanywa na LONI ubwo Jenoside yari itangiye. Yagaragazaga uburyo Kofi Annan na Boutros Boutros-Ghali birengagije nkana amakuru bahabwaga ku ikorwa rya Jenoside.

Kofi Annan akaba yaraje kwemera kunanirwa kwa LONI. Yaje gushyiraho itsinda rigamije gucukumbura urwo ruhare. Ryari riyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sweden Ingvar Carlsson, harimo kandi uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea, Sung-Joo na Maj. Gen. Rufus Modupe Kupolati ukomoka muri Nigeria.

Nyuma ya raporo bakoze igaragaza uru ruhare, usibye gutanga imyanzuro 14 harimo gusaba LONI kugira igikorwa ngo hatazabaho indi Jenoside ku Isi, inasaba LONI gusaba u Rwanda imbabazi, nta cyakozwe. Nyamara umwanzuro nk’uyu wari waratowe na none nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, Isi ivuga ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.

Nubwo LONI yemeye uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nta cyo ikora kigaragara ngo abayigizemo uruhare bari hirya no hino ku Isi batabwe muri yombi babibazwe.

Bamwe mu bari bagize ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntibari bemerewe gutabara abicwaga kandi baraje mu butumwa bw’amahoro

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.