Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kwibuka 25: Twibuke twiyubaka

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 07-04-2019 saa 10:52:37
Perezida Paul Kagame (ibumoso), yakira Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed wazanye na Mamu we Zinash Tayachew baje kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka

Uyu munsi, haribukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igahitana abasaga miriyoni mu gihe cy’amezi atatu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka”.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibukwa n’Isi yose. By’umwihariko ku Rwanda, kwibuka bimara iminsi ijana iyi jenoside yamaze, ikabanzirizwa n’icyumweru k’icyunamo, cyatangiye none. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi, baje kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka.

Abo ni nka Julie Payette Governor General wa Canada, Perezida Patrice Talon wa Bénin, Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel na Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Abandi kandi baza kwifatanya n’u Rwanda, ni Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Jean-Claude Juncker, Hervé Berville Umudepite uhagarariye u Bufaransa, Umujyanama udasanzwe w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya Jenoside Adama Dieng, Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania, Tonny Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, n’abandi banyuranye bahagarariye ibihugu byabo.

Kwibuka Abanyarwanda biyubaka, ni ko kubaka u Rwanda

Kudaheranwa n’agahinda, n’amateka yaranze u Rwanda, ni byo bikunda kugarukwaho mu gihe nk’iki cyo kwibuka, Abanyarwanda bakibuka biyubaka, ari na byo shingiro ry’u Rwanda rw’ubu, aho rugeze mu myaka 25 ishize.

Agaruka kuri uku kwiyubaka, ku munsi nk’uyu umwaka ushize wa 2018, Perezida Paul Kagame yagize ati “Kwibuka kujyana n’ukuri, ariko kujyana no kubaka, twubaka igihugu cyacu, dushingiye kuri uko kuri twibuka.”

Kandi ati “Iyo umaze kumenya uko kuri kwabyo, icyo twakora, ni ugukomeza kwiyubaka, mu nzego zose, ari ubukungu, ari umutekano, ari ukubaka no gushyira hamwe umuryango nyarwanda, ni ibyo ngibyo, ni cyo cyatuma duhora dutera imbere, ntiduheranwe n’amateka mabi, ntituyoborwe cyangwa nabwo ngo duheranwe n’abandi bayagizemo uruhare kandi kenshi bafite n’ubushobozi bushobora kuguheza muri ayo mateka.”

Asoza ijambo rye icyo gihe, Kagame yagarutse ku kwiyubaka, ati “Bisa naho byumvikana kuri buri wese ko tugomba kugira uruhare, buri wese agomba kugira umusanzu we atanga kugira ngo amateka mabi tugende tuyasiga inyuma, tuganisha kandi tubihabwa nuko kwibuka no kwiyubaka, no gutera imbere.”

Abanyarwanda rero, bibuka bishakamo ibisubizo byo kubaka Igihugu, nk’uko byagarutsweho na Madamu Jeannette Kagame mu gihugu cy’u Bwongereza, aho yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango “Loomba Foundation” yahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana abapfakazi. Icyo gihe yagize ati “Ni yo mpamvu buri mwaka, ubu ni ku wa 23, tuba tugomba kumara iminsi ijana y’icyunamo twibuka abambuwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tunishimira kwishakamo ibisubizo …”

Kudaheranwa n’agahinda kw’Abanyarwanda, bagashyira imbere kwiyubaka, byatanze umusaruro mu iterambere ryakunze kugarukwaho ku munsi nk’uyu. Nko mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uwari Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yagize ati “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abambuwe ubuzima mu gihe gito. Kandi turabikora tunemera iterambere u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside, hafashwe ingamba zo guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda”.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urabimburirwa no gucana urumuri rw’ikizere rumara iminsi ijana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, igikorwa gikorwa na Perezida Paul Kagame. Icyumweru k’icyunamo kizasozwa hibukwa abanyapolitiki.

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.