Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

#Kwibuka25: RPPA muri gahunda yo kwibuka yubaka u Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 07-04-2019 saa 11:47:02
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga mu Karere ka Gasabo

Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda basubijwe agaciro bongera kunga ubumwe, baharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri ndetse na politiki igamije gusenya.

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe ingamba nyinshi zigamije kubaka imiyoborere iharanira inyungu z’Abanyarwanda hatabayeho akajagari, itonesha n’irindi vangura iryo ari ryo ryose.

Mu mwaka wa 2007 ni bwo Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) cyashyizweho hagendewe ku Itegeko N° 63/2007 ryo ku wa 30/12/2007, gisimbuye ikitwaga “National Tender Board (NTB)” cyashyizweho mu mwaka wa 1997.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, SEMINEGA Augustus, yatangarije Imvaho Nshya, ko RPPA ari kimwe mu bigo byashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kunoza imiyoborere y’u Rwanda.

SEMINEGA yagize ati: “Buriya bimwe mu bibazo byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba ni imiyoborere mibi. Abayoboraga u Rwanda hari byinshi batitagaho, cyane cyane ibijyanye n’imicungire y’ibya rubanda, akenshi bakabikora nkana kugira ngo babone uko bigwizaho imitungo, n’uko bimakaza itonesha n’ivangura akenshi ryabaga rishingiye ku moko.”

RPPA yashyiriweho kunoza imicungire y’ibya rubanda cyane cyane ibijyanye n’uko amasoko ya Leta agomba gutangwa hakurikijwe itegeko riyagenga, kugira ngo ibikorwa byose binyure mu mucyo kandi bigirire akamaro Abanyarwanda bose ntawuhejwe ku mahirwe yo gupiganwa.

Akomeza agira ati: “RPPA ni ikigo kigira uruhare mu guhugura abakozi ba Leta na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo basobanukirwe n’itegeko rigenga amasoko ya Leta, bashobore kuyatanga no kuyapiganira neza hirindwa ruswa n’uko bamwe babyungukiramo batabikwiye. Ntibigarukira mu guhugura gusa kuko kigenzura kikanakurikirana uko rya tegeko rikurikizwa.”

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwa RPPA burahamya ko kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho iki kigo byatumye amasoko ya Leta atangwa mu mucyo, ingengo y’imari ikoreshwa neza ku buryo igera kuri byinshi, bikaba bijyanye no kwiyubaka k’u Rwanda.

RPPA yifatanya n’abarokotse Jenoside kwibuka

Yakomeje ashimangira ko nk’abakozi ba RPPA bifatanya n’abandi banyarwanda bitabira gahunda zose zo kwibuka ndetse banumva ubutumwa bwose Leta igenera abaturage bujyanye no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ati “Gahunda iba yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) natwe nka RPPA turayikurikiza hano, tukagira gahunda yo kujya mu biganiro kugira ngo twibukiranye amateka mabi yaranze Igihugu cyacu akakigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, twese tugafatanya kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.”

Mu bindi RPPA ikora harimo no kwifatanya n’Abarokotse Jenoside mu kababaro ibafata mu mugongo, ifasha cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye; byakozwe guhera mu mwaka wa 2009 nyuma y’igihe gito iki kigo gitangiye imirimo yacyo.

Bimwe mu byakozwe harimo gusura no gutera inkunga imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zatujwe mu mudugudu wa Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Seminega ati “Aho i Ruhanga haba n’Urwibutso rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe rero twasuye abo bana hamwe n’urwibutso. Igikomeye cyane ni uko twabasuraga tukabereka y’uko turi kumwe na bo nk’abantu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Gusura aba bana byajyanaga no kubagenera inkunga zitandukanye zirimo kubaha ibiribwa, kubagabira inka no kubagenera amafaranga abafasha gukemura ibibazo bahura na byo.

RPPA yabagabiye inka eshanu ndetse ibatera n’inkunga y’imashini isya ibigori kugira ngo bibafashe kwishakamo ubushobozi.

Abagabiwe na RPPA barashima

Abana b’imfubyi za Jenoside batuye mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, barashima babikuye ku mutima inkunga batewe na RPPA kuko yabahinduriye ubuzima.

Twagirayezu Regis Umuyobozi uhagarariye abo bana, avuga ko banyuzwe n’inka 5 bagabiwe kuko ubu zikamwa ndetse bakaba bakomeje no kwiturana hagati yabo.

Yagize ati “Baduhaye inka eshanu zirakamwa nta kibazo, ndetse twagiye tworoza na bagenzi bacu kuko ntabwo zaje ari umubare udukwiriye. RPPA ni Ikigo cya Leta y’u Rwanda, badutekerejeho nk’imfubyi basanga natwe tutasigara inyuma.”

Aranashima ko n’inkunga y’amafaranga batewe yabafashije kugura ubwatsi bw’inka zikagaburirwa neza ku buryo zitanga umusaruro muzima.

Twagirayezu ahamya ko n’imashini isya ibigori RPPA yabaguriye ibafasha cyane mu gukomeza kwishakamo ibisubizo. Akomeza avuga ko nk’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside, bakaba bariyemeje kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagamije guhora bibuka baniyubaka.

Ubuyobozi n’abakozi ba RPPA banasuye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu witiriwe Nelson Mandela mu Karere ka Bugesera, babafata mu mugongo banabatera inkunga y’uburyo butandukanye.

Muri uyu mwaka barateganya gukomeza kubahiriza gahunda yateguwe na Leta, gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abatishoboye, kugira ngo na bo biteze imbere banateza imbere Igihugu nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga iti “Kwibuka Twiyubaka.” Umuyobozi Mukuru wa RPPA akomeza ashimangira ko buri munyarwanda yaharanira kwirinda amacakubiri yose aho ava akagera kuko aho yageze asenya ibyiza byose byagezweho.

RPPA yiyemeje gushyira imbere inyungu za rubanda no kugendera ku mategeko kuko bitanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose, bikanakumira amacakubiri ashobora guturuka ku busumbane.

Mu rwero rwo kurushaho gutanga serivisi mu mucyo, kuri ubu ikoranabuhanga ryiswe ‘UMUCYO’ ryifashishwa mu gutegura amasoko, kuyatangaza no gutegura ibitabo bigena uko ipiganwa rikorwa.

Uretse urwego rutanga isoko, na RPPA ntishobora kubona ibyageze mu ikoranabuhanga mbere y’uko igihe cyo kubifungura kigera kandi ikoranabuhanga akaba ari ryo ubwaryo ribifungura. Iri kuranabuhanga ryubatswe ku buryo amakuru y’abapiganwe atangarizwa rimwe ku watanze isoko, uwapiganiye isoko n’abatekinisiye.

Mu gihe dosiye itarafungurwa hari ibyo rwiyemezamirimo atashyizemo cyangwa harimo amakosa, ni we wenyine ushobora guhindura inyandiko y’ipiganwa kuko na mbere y’uko bishyirwa mu ikoranabuhanga yabaga abyemerewe.

Ubuyobozi bwa RPPA busanga gushyira imbere inyungu z’umuturage ari umusemburo w’iterambere ryose Abanyarwanda bifuza kugeraho. Mu gusoza ikiganiro, SEMINEGA arahamagarira Abanyarwanda bose gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri iki gihe k’icyunamo ndetse no mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, SEMINEGA Augustus

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga mu Karere ka Gasabo

Imitangire y’amasoko ya Leta inyuzemu mucyo ifasha iterambere ry’igihugu ryihuse

Imiryango 5 yo mu mudugudu wa Ruhanga yorojwe na RPPA, ubu yatangiye kwitura abandi

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.