Kwibuka 25: NCPD yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Nyange kwibuka

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 18-04-2019 saa 08:20:40
Abayobozi ba NCPD ndetse na UPHLS bunamiye banashyira indabo ku mva ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutso rwa Nyange ( Ifoto Rose M)

Perezida w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) Niyomugabo Romalis, arihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akabasaba gufata iya mbere mu kwiyubakira u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda rutazongera kubamo Jenoside ukundi.

Ubwo NCPD yifatanyaga n’abatuye Umurenge wa Nyange mu karere ka Ngororero kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Nyange, Niyomugabo yavuze ko atari ubwa mbere bakora igikorwa nk’iki, ahubwo ko buri mwaka bagira icyo bakora hibukwa Abatutsi bazize Jenoside.

Yagize ati “Iyo rero tugiye kwibuka hagenda abakozi bose bo mu nama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ndetse tukajyana n’abakozi b’Urugaga rw’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima (UPHLS) ahantu tugiye kwibukira.”

Avuga ko igikorwa cyo kwibuka bagifata nk’inyigisho y’indi nshyashya yiyongera ku byo bari basanzwe bazi, dore ko nk’uko akomeza abivuga mu mateka ya Jenoside nubwo imitegurire isa, ngo ukurikije uko amateka abigaragaza ariko buri hantu hagira umwihariko waho.

Niyomugabo yagize ati “Hano rero i Nyange hari umwihariko waho kuko twahasanze amateka ya Jenoside yahakorewe aho abihaye Imana bari bafite mu nshingano kurinda abantu no kubayobora ku Mana bagize uruhare mu kubavutsa ubuzima ariko na none hano hari andi mateka twahabonye yihariye kandi twashimye cyane y’uko mu minsi mike cyane nyuma ya Jenoside abana baho ku gasozi gateganye nako twari duhagazeho banze kwitandukanya igihe bari batewe n’abacengezi babasaba kwitandukanya mu moko kugira ngo babone abo bica ariko abana barabyanga bahitamo kwicwa, ibyo bikatwigisha kandi natwe tukumva byigisha n’abakozi bacu.”

Niyomugabo yavuze ko NCPD yiteguye kuremera abarokotse Jenoside ba Nyange ariko bafite ubumuga haba ari ukubashakira insimburangingo ndetse n’inyunganirangingo.

Kuba haragaragaye ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bahabwa nk’amacumbi ariko atagira ibikoresho, byatumye NCPD hari umwe muri bo iremera, imuha ibikoresho byose byo mu nzu.

Mu bindi hari n’umwe mu barokotse Jenoside NCPD yiyemeje guha inka.

Ibi ni ibikorwa bishimwa n’abarokotse Jenoside bo mu karere ka Ngororero ndetse n’uhagarariye IBUKA Niyonsenga Jean d’Amour cyo kimwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfroid kuko bituma abarokotse Jenoside babasha kwiyubaka, bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu kiza bazaraga abana babo.

Abayobozi ba NCPD ndetse na UPHLS bunamiye banashyira indabo ku mva ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside ku rwibutso rwa Nyange ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.