Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kwibuka 25: INMR yateguye imurika ‘Kwibuka binyuze mu bihangano’

Yanditswe na Uwimana Donatha

Ku ya 15-04-2019 saa 09:04:54
Kwibuka 25: INMR yateguye imurika ‘Kwibuka binyuze mu bihangano’

Ikigo k’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ndetse n’abahanzi umunani ku giti cyabo bateguye imurika ‘Kwibuka binyuze mu bihango’ (Kwibuka through artworks).

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu Ngoro y’Ubuhanzi n’Ubugeni (Rwanda Art Museum) iherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro ahahoze ari kwa Perezida Habyarimana, ni bwo hafunguwe ku mugaragaro iri murika rizamara iminsi 100.

Iri murika rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka binyuze mu bihangano” (Kwibuka through artworks) rigizwe n’ibihangano 25.

Umuyobozi wa INMR, Amb. Robert Masozera, yavuze ko abahanzi bakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo biranashoboka gukoresha impano zabo mu kubaka ejo heza h’igihugu ndetse no gukumira burundu Jenoside n’ingengabitekerezo yayo binyuze mu bihangano byabo kuko ubutumwa burimo bwumvikana cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yagaragaje ko aho iyi ngoro y’ubuhanzi n’ubugeni iherereye habaye igicumbi k’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko ari ikintu kiza ko ubu hatangirwa ubutumwa bwiza bw’abahanzi bugamije kubaka amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Laurent Hategekimana, umwe mu bahanzi bafite ibihangano muri iri murika, yashimiye INMR ko yabahaye urubuga rwo kugeza ku banyarwanda ubutumwa bwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bihangano.

Umwanditsi:

Uwimana Donatha

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.