Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Kwibuka 25: I Rutsiro bazashyingura mu cyubahiro imibiri 120

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 09-04-2019 saa 09:49:07
Mu mwaka wa 2018 ubwo mu Karere ka Rutsiro bibukaga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwiteguye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi buganira n’inzego zitandukanye ku karere, mu mirenge, mu tugari, mu nteko z’abaturage, mu tugoroba tw’ababyeyi no mu zindi nama zitandukanye.

Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hateganyijwe igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 120 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence avuga ko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamaze kubagezaho gahunda ijyanye no kwibuka mu cyumweru cyo kwibuka ndetse n’iminsi 100

Hateguwe abazatanga ibiganiro, inzibutso zizatunganywa ndetse no gutegura imibiri bamaze kubona igera ku 120 kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Meya Ayinkamiye avuga ko kwibuka ku nshuro ya 25 bizatangirira mu Murenge wa Murunda na ho gusoza bibere ku Biro by’Akarere ka Rutsiro.

Arasaba abaturage b’Akarere kwitegura neza icyumweru k’icyunamo ndetse n’iminsi 100 agira ati: “Mwirinde amagambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ni mu bihe bibuka ibyago byabashenguye umutima.”

Ayinkamiye arahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati: “Kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’uko ntabapfira gushira, umugambi mubisha ntiwari kugerwaho. Mukomere kandi twibuke twiyubaka, Leta ibari inyuma ibafashe mu mugongo, turi kumwe namwe ibihe byose.”

Avuga ko kwibuka ari ngombwa kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kitagomba kwibagirana kugira ngo itazongera kubaho ukundi. Asanga ari ngombwa kugira ngo abana n’urubyiruko bamenye ubukana Jenoside yakoranywe.

Ati: “Kwibuka bibabere isomo ryo kugira ngo bitazongera ukundi, kandi abakuru baboneraho guhanura abakiri bato kugira ngo batazagwa mu mutego urubyiruko rw’icyo gihe rwaguyemo rushorwa mu gukora Jenoside.”

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko buteganya kubaka urwibutso rw’Akarere ruzajyamo amateka yose ya Jenoside yakozwe mu Karere ka Rutsiro.

Nayili Malachie ushinzwe ishami rya siporo n’umuco mu Karere ka Rutsiro akaba ari we ufite mu nshingano gahunda zo kwibuka, yatangarije Imvaho Nshya ko ibikorwa byose bizaba uko byateguwe ariko ko abanyeshuri bo bazagenerwa igihe cyabo mu gihe bazaba bavuye mu kiruhuko.

Biteganyijwe ko abiga amashuri abanza bazabagenera umunsi wabo n’abiga mu mashuri yisumbuye bagenerwe uwabo, kugira ngo barusheho gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uko bayirinda hamwe n’ingengabitekerezo yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence

Umuyobozi w’Akarere Ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka

Mu mwaka wa 2018 ubwo mu Karere ka Rutsiro bibukaga

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Congo Nil

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.