Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kwibuka 25: Bella Flowers ikomeje gufasha Abanyarwanda kwiyubaka

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 10-04-2019 saa 12:39:12
Muganga Walter Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri Bella Flowers

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigo Bella Flowers gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo mu Rwanda no mu mahanga kishimira ko gikomeje kugira impinduka nziza ku buzima bwa benshi.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Bella Flowers Muganga Walter, yabwiye Imvaho Nshya ko ibikorwa byabo bitagarukira mu buhinzi n’ubucuruzi bw’indabo gusa ahubwo bagira uruhare no mu bikorwa bishyigikira imibereho myiza n’iterambere ry’u Rwanda.

Akomeza avuga ko mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubuyobozi n’abakozi bakora ibiganiro aho bakorera, bagatanga n’inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Akarusho ni uko muri uyu mwaka twashoboye kuremera umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tumwubakira inzu nziza yatangiye kubamo, kuko iyo yabagamo yari yaramaze kwangirika.”

Kankuyu Xaverina ni we Bella Flowers yubakiye inzu nziza kandi yubakishijwe ibikoresho biramba mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana.

Kuri ubu Kankuyu ashimishwa n’uko atagihangayikishwa no kurara mu nzu yikanga ko ishobora kumugwira, akaba ashimira Leta y’u Rwanda imuba hafi by’umwihariko Bella Flowers yamukemuriye ikibazo cyamubuzaga gusinzira.

Ubuyobozi bwa Bella Flowers buhamya ko bazakomeza kwitabira ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ubu iki kigo kiteguye gufatanya n’Abanyarwanda kwibuka gisura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda mu Murenge wa Gishari.

Muganga Walter arasaba Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka basigasira ibyiza Igihugu kimaze kugeraho, birinda icyabasubiza mu icuraburindi.

Ati “ Abantu barebe ibyiza byateza imbere Igihugu kuruta iby’abatandukanya.”

Agaragaza ko bishimira kuba bagira uruhare mu kugaragaza umutako w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga bacuruza indabo z’amaroza zinogeye ijisho.

Ubu hategurwa ingano y’indabo zigera ku bihumbi 100 ku munsi, ndetse 80% by’indabo zihingwa na Bella Flowers zoherezwa mu mahanga.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2019 uzarangira bujuje hegitari 40 zihinzemo amaroza, ndetse mu myaka itanu iri imbere indabo zizaba zihingwa kuri hegitari 100 zivuye kuri hegitari 65 zihingwaho ubu.

Inyinshi muri izi ndabo zoherezwa mu Buholandi aho ibindi bihugu bizirangurira, ariko ubu u Rwanda rwungutse isoko muri Australia, Koreya y’Epfo n’ibindi bihugu bike byo muri Afurika.

Bella Flowers ikoresha abakozi 550 ariko bagateganya ko bazongerwa bakagera ku 1000.

Ikigo Bella Flowers kishimira kuba gikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu kuko kimaze guha akazi benshi mu batuye i Gishari hafi y’aho gikorera.

Abanyarwanda barashimirwa ko batangiye kugura no gukoresha indabo zahinzwe mu gihugu, bakaba basabwa kongera umuco wo kuzitaka no kuzitegura kuko zidakwiye gukoreshwa habaye iminsi mikuru cyangwa ibyago gusa.

Muganga Walter Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri Bella Flowers

Zimwe mu ndabo zinhingwa na Bella Flowers

Muganga Walter Umuyobozi mukuru ushinzwe Imari muri Bella Flowers

Indabo zicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga zipfunyikwa kinyamwuga

Indabo zihingwa muri Green House kugira ngo zikurane ubuziranenge

Abanyarwanda bakomeje kubona akazi mu buhinzi bw’indabo no kuzitaho

Indabo zicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga zipfunyikwa kinyamwuga

Imodoka yifashishwa mu kugeza indabo ku baguzi ku gihe

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.