Kwibuka 25: Barasaba ko habaho uburyo bushya bwo kwigisha Iyobokamana muri Kiriziya

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 22, 2019

Abapadiri b’Abayezuwiti na bamwe mu Bakirisitu ba Kiliziya Gatorika mu Rwanda basanga hakwiye kubaho uburyo bushya bwo kwigisha iyobokamana kugira ngo amateka mabi arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe mu bitwaga Abakirisitu banagizemo uruhare atazasubira ukundi.

Ibyo babigaragarije mu nama Mpuzamahanga y’iminsi 3 yaberaga i Kigali ku buryo bushya bwo kwigisha iyobokamana.

Gusuzumira hamwe icyakorwa mu nyigisho zitangirwa muri Kiliziya zigenewe abazihabwa ni yo ngingo y’ingenzi y’inama Mpuzamahanga yateguwe n’umuryango w’abapadiri b’Abayezuwiti mu Rwanda muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Padiri Rutagengwa Elisee

Abapadiri b’Abayezuwiti barimo Padiri Rutagengwa Elisee na Uwineza Marcel bavuga ko Umuryango w’Abayezuwiti mu Rwanda mu kugaruka kuri iyi myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wasanze watanga  umusanzu nk’Abayezuwiti waha Kiliziya y’u Rwanda ndetse n’Umuryango Nyarwanda cyane cyane ko mu nshingano zabo  harimo  inshingano muri iki gihe z’Ubwiyunge.

Ikindi, ngo hari Abayezuwiti bazize Jenoside ngo ni uburyo bwo kubibuka hamwe n’abandi bahiciwe.

Uretse ibyo, ngo nyuma ya Jenoside Iyobokamana cyangwa ubumenyi bwaryo buhagaze bute? 

Ibi byose, ngo byatumye batekereza iyi nama ngo hibazwe  icyo bivuze kumenya Imana mu Rwanda ndetse no kumenya umuntu.

Abayezuwiti basanga Jenoside yakorewe Abatutsi itareba  Abanyarwanda gusa. Ni yo mpamvu ngo batumiye abandi bahanga batandukanye bavuye impande zose z’Isi.

Basanga kandi kwiyubaka mu buryo bwuzuye si ukubaka amazu gusa, imiryango gusa ahubwo birasaba ko habaho guhanga bushya ubumenyi mu by’iyobokamana (Theology) bwakoreshwa  mu Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwigisha bushya Iyobokamana birakenewe 

Mukanzigiye Marie Goretti akora mu bushakashatsi, umwanditsi w’ibitabo mu byerekeranye n’amahoro n’imibanire y’abagabo n’abagore avuga ko ingingo iri mu kuganirwaho kongera kubona uburyo bushya bwo kwigisha asanga ari ikintu gikenewe mu gihugu muri iki gihe.

Yagize ati: “Cyane cyane ndibanda mu byerekeranye no kwigisha amasomo agendanye no gutegura abana n’urubyiruko mu kuba abanyamahoro ubona ari ikintu dukwiye kwemera yuko abantu bihaye Imana babikora kurushaho kandi ko mu by’ukuri dukwiye no kureba ukuntu ibyo twemera cyangwa se twizera nk’Abakilisitu bijya mu nyigisho kandi bikaba umuzi bikaba umuco. Dukeneye icyo abana bacu bagenderaho kugira ngo bahinduke mu mico”.

Mutijima Federic, Umurayiki utuye mu karere ka Gasabo asanga kuba mu Rwanda hari Abakirisitu ariko hakaba na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamwe bakayigiramo uruhare asanga harabuze urukundo ndetse n’amateka atarigishijwe uko bikwiye bityo, agasanga hakwiye kubaho guhera mu mizi abantu bakongera bakigishwa bushyashya haherewe ku bana, ku babyeyi, abayobozi mu nzego zose ari abakiliziya n’ab’igihugu noneho hakumvikana agaciro k’umuntu.

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko hari uwakwibaza ngo ese barashaka guhindura Bibiliya n’inyigisho batanga?

Ngo si ko bimeze. Yagize ati: “Ijambo ry’ubumenyi bw’iyobokamana  bashatse kuvuga hano ngo duhimbe theology nshya ibereye Abanyarwanda nyuma ya Jenoside si uguhindura Bibiliya Ntagatifu ahubwo ikigomba guhinduka ni ijambo tubwira Abanyarwanda mu bubabare bagize muri Jenoside”.

Akomeza avuga ko igihe kigeze Abakirisitu bagashyira mu bikorwa ibyo bemera, ntibabivuge gusa ahubwo bakerekana ibyo bakora.

Yagize ati: “Ibyo ubamo iryo ni ryo jambo rishya tugomba kuvuga ni uguhuza imibereho yacu n’imyigishirize yacu n’imyumvire yacu ibyo bintu uko ari 3 bikajyana”.

Akomeza agira ati: “Guhinduka kwa mbere burya ni imbere mu mutima kandi iyo umuntu yahindutse mu mutima no ku mubiri urabibona nta bwo ari amayobera adasanzwe uzavuga ngo kanaka arimo kwigisha ariko noneho ibyo yigisha ndumva birimo bingera ku mutima ibyo byaratangiye birakorwa”.

Arkiyepiskopi wa Kigali Musenyeri Kambanda Antoine avuga ko  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abantu banyuze mu bintu byinshi bikomeye hari uburyo bwo kubona Imana mu buryo butandukanye ku buryo ubu ngubu kubigisha ivanjiri, kubigisha Imana bisaba gusesengura no kubanza kumenya ibibazo biriho niba ari ugukomeza nka mbere.

Yagize ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  aho abantu benshi bibazaga Imana aho yari iri kugira ngo biriya bibe, Imana kuki ibyemera noneho no kongera kwizerana no guhura nk’Abanyarwanda, ibyo byose ni ibibazo bikomeye nk’abigisha ivanjiri bidusaba kureba ivanjiri uburyo yasubiza ibyo bibazo”.

Avuga ko bamaze urugendo rw’imyaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyize imbere  ivanjiri y’ubwiyunge.

Yagize ati: “Mbere na mbere kwiyunga n’Imana kuko muri Jenoside Imana ni yo yambere yacumuriwe bikomeye kuko kwica umuntu umuziza uko yaremwe ari uguhinyuza Imana kandi bose ari abana b’Imana”.

Akomeza agira ati: “Kwiyunga n’Imana ni cyo kiza mbere noneho umuntu kwiyunga nawe ubwe kuko n’umuntu muri we yarasenyutse amakimbirane burya ahera imbere mu muntu abanza kwigiramo amakimbirane muri we noneho akayasohora hanze. Mutagatifu Yakobo ni we uvuga ati amakimbirane umuntu yifitemo ni yo asohora hanze noneho akayabiba no mu bandi.”

Avuga ko iyo umuntu yiyunze n’Imana arisuganya noneho akanashobora kwiyunga na we ubwe, akiyunga n’amateka ye akemera ibyamubayeho, akabyakira, bigatuma noneho ashobora no kwakira abandi kuko nta we utanga icyo adafite, iyo umuntu adafite amahoro ntashobora kuyaha abandi.

Kuba kugeza ubu bamwe mu bakirisitu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside yabigarutseho agira ati:  “Ni ikibazo gikomeye. Ni ya mitima ifite ibikomere yakomeretse ku buryo mugenzi we amubonamo uwo batandukanye amubonamo umwanzi aho kumubonamo umuvandimwe ngo abone ko ikibatandukanya ari uburyo bwo kuzuzanya. Abantu bose nta bwo bashobora kuba ikintu kimwe.”

Asaba Abakirisitu koroherana  kuko ubudasa bw’abantu ari  impamvu y’ubwuzuzanye aho kubibonamo ikibazo ahubwo bakabibonamo igisubizo.

Asanga abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ari abantu bo kwigishwa kuko na bo baba bafite ikibazo baba ari abo kuvurwa ibikomere.

Gusuzumira hamwe icyakorwa mu nyigisho zitangirwa muri Kiliziya zigenewe abazihabwa ni yo ngingo y’ingenzi y’inama Mpuzamahanga yateguwe n’umuryango w’abapadiri b’Abayezuwiti muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside