Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kwibuka 24: Urubyiruko rurasabwa kunga ubumwe

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya May 26, 2018

Umuyobozi mukuru wa ‘Bank of Africa’ yahamagariye urubyiruko gukomeza kunga ubumwe no guhangana n’ibibazo ruhura na byo rugamije iterambere.

Umuyobozi mukuru wa Bank of Africa,Abderrahmane Belbachir i buryo, na Rugerinyange Louis bashyira indabo ku Rwibutso

Yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri Yamaha ku Muhima barusoreza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abakozi b’iyi Banki bashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside basaga ibihumbi 250, basobanurirwa amateka y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994 igahitana abasaga 1.000.000.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir, yatangaje ko gusura Urwibutso rwa Kigali no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano bafite nk’ikigo k’ishoramari kandi n’inshingano za buri muntu ufite ubumuntu.

Yavuze ko iyi Banki iha agaciro ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko muri iki gihe k’iminsi ijana u Rwanda rwibuka na bo nka Banki ikorera mu gihugu bifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka.

Abderrahmane yababajwe n’ibyo yabonye byabaye mu Rwanda, aha inama urubyiruko agira ati: “Rubyiruko mukomeze mukorere igihugu cyanyu ntimuterwe n’ubwoba n’ibyabaye mukore mugamije kujya imbere kandi murangwe no kubabarira mwunge ubumwe”.

Abderrahmane yavuze ko yishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 24 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko bituruka ku gushyira hamwe no kugira intego imwe, akabona mu myaka iri imbere bizarushaho kuba byiza.

Isomo Abderrahmane yakuye ku rwibutso rwa Kigali ni ukugira ubumwe ashingira ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bibi banyuzemo no kuba barubatse igihugu cyabo kigakomera.

Umuyobozi Ushinzwe kunoza imitangire ya Serivisi muri iyi Banki Munira Saidissa, wari usuye Urwibutso rwa Kigali ku nshuro ya kabiri, yavuze ko gusura urwibutso byatumye abona ibitandukanye n’ibyo yari azi.

Yaboneyeho kugira inama abatuye Isi agira ati: “Isi igomba kwigira ku Rwanda ubwiyunge no kubabarira byaranze Abanyarwanda.”

Mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside, mu mwaka ushize Bank of Africa yatanze icyuma gisya ku ishyirahamwe ‘Abarikumwe’ ry’Abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Gishaka, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, kuri ubu ikaba izabasura haba hari ikibazo icyuma gifite bakagikemura.

Bank of Africa yatanze inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga urwibutso.

Iyi banki yageze mu Rwanda nyuma y’igurwa ry’Ikigo k’Imari kitwaga Agaseke cyari ik’Ikigo cy’Ubwishingizi.