Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kwibuka 24: Loni n’u Bufaransa baragawe

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya 12-04-2018 saa 07:14:05

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yagaye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Loni), MINUAR zari hirya no hino ariko ntizigire icyo zikora ngo abazihungiyeho be kwicwa. Perezida wa Ibuka na we akaba yaragaye u Bufaransa kubera uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe no guhembera ingengabitekerezo yayo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille acana urumuri rw’ikizere mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro (Foto James R)

Babivugiye Nyanza ya Kicukiro ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 11 Mata 2018, mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aha i Nyanza hiciwe Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranwa n’ingabo za MINUAR bari bahungiyeho.

Mukabalisa ati: “Nyanza hafite umwihariko wo kuba Abatutsi bahungiye ubwicanyi muri ETO bari baje bahizeye amahoro n’umutekano kuko bari bazi ko bari bahungiye ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye. Izo ngabo zarabatereranye zirikubura zibasiga mu menyo y’abicanyi zibizi neza ko bagiye gupfa urw’agashinyaguro. Igikorwa cyo gutererana abari mu kaga ubona neza ko nta yandi makiriro bafite, nta bwo ari igikorwa cy’ubumuntu ndetse uwabikoze agomba kubisabira imbabazi”.

Yakomeje avuga ko gutereranwa k’u Rwanda n’ibihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi  biri mu byahaye Abanyarwanda imbaraga zo kwihesha agaciro no kwiteza imbere. Yasabye ko izo mbaraga Abanyarwanda bakomeza kuzigira ntibasubire inyuma kuko ngo ari ho bavoma imbaraga zo kwiyubaka no gusenyera umugozi umwe mu kubaka igihugu ndetse no gusigasira ibyagezweho.

Mukabalisa yanashimiye Inkotanyi zitanze zitizigama ndetse zikaba ari n’umusingi w’ibyagezweho harimo n’ubumwe bw’Abanyarwanda anasaba abitabiriye uyu muhango kwima amatwi abagitsimbaraye ku binyoma ahubwo bakubakira ku kuri. Yanashimiye Abarinzi b’igihango bagize umutima wa kimuntu.

U Bufaransa bwaragawe

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaye abaranzwe n’ubugwari nk’abasirikare ba Loni ndetse n’igihugu cy’u Bufaransa bikomeje gutsimbarara kuri mpatse ibihugu.

Ati: “Uyu munsi turongera tukagaya Loni ko amateka atayigisha, ibihugu nk’u Bufaransa bikomeje gutanga ubutumwa ko bigitsimbaraye kuri mpatse ibihugu. Iyi tariki tugomba kwibutsa ibyo bihugu ko umwuka utajya uhera, iyi mbaga iri hano iributsa ko hashatswe imbaraga zo kubaka ukuri.

Kwiyubaka nta handi bizashingira uretse ukuri, ni yo mpamvu umunsi nk’uyu twongera tukabwira u Bufaransa kwisuzuma, bworohereze ubutabera abatumye Jenoside  ishoboka babushyikirizwe. U Bufaransa bureke ukuri kuvugwe, bureke gutoteza abatanze ukuri ku byabaye, bureke kongeza umuriro mu gufasha abakoze Jenoside ndetse n’abayipfobya”.

Yakomeje avuga ko amahanga akwiye kugira icyo akora ndetse ngo ntibyumvikana ukuntu abakoze Jenoside bitemberera uko bashatse mu bihugu byo hanze, ntibyumvikana ukuntu Kabuga adafatwa. Yagaye Loni ko itanga rugari ku bakoze Jenoside, kubarekura ni nko kubaha urubuga rwo gukomeza iyo batangiye.

Prof Dusingizemungu yasabye abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda kuko abayikoze bibashimisha kubona bagiheranwa n’agahinda kuko kuri bo bifuza ko bababona i Ndera.

Ingabo za Loni zatereranye abazihungiyeho

Abatanze ubuhamya bibanze cyane ku itotezwa ry’Abatutsi ndetse n’inzira y’umusaraba ku bahungiye muri ETO Kicukiro banyuzemo, aho bari bizeye ubuhungiro  kuko hari hari ingabo za MINUAR.

Ubuhungiro bari bizeye ntibaje kububona kuko ku itariki 11 Mata 1994, Abasirikare ba MINUAR bari bizeweho kubarindira umutekano bazinze ibikapu  bava muri iki kigo baritahira. Kuva ubwo interahamwe zitangira kuvuga ko ikiraka cyo kwica Abatutsi cyabonetse ndetse zitangira  kubwira abari bahungiye muri iki kigo ko ak’Abatutsi kashobotse.

Interahamwe zafashe abari bahungiye muri ETO maze zibazamura Nyanza ya Kicukiro, zirabegeranya zitangira kubateramo gerenade ndetse zibarasa amasasu y’urufaya.

Nyuma ni bwo zaje kugenzura niba hari abagifite umwuka na bo zitangira kubica zibatemagura. N’ubwo bishwe urw’agashinyaguro ndetse hakagwa benshi, Inkotanyi zaje kubatabara maze zirokora abasaga 100.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri isaga 11 000.

Umwanditsi:

DOSI JEANNE GISELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.