Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kwibuka 24: Leta izakomeza kwita ku barokotse-Rucagu

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Apr 10, 2018

Rucagu Boniface kuri ubu, ukora mu rwego ngishwanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihari kandi izabakomeza.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abatuye Umurenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, kwibuka ababo biciwe ku Kiliziya Saint Vincent Palloti muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 9 Mata 2018.

Boniface Rucagu (ibumoso) acana urumuri rw’ikizere, rushushanya ibyiringiro byo kubaho (Foto James R)

Itariki ya 9 Mata 1994, ntiteze kwibagirana mu mateka y’abatuye Umurenge wa Gikondo kuko ari bwo hicwaga Abatutsi benshi bari baturutse hirya no hiryo bakaza guhungira ku Kiliziya, aho bari bizeye ubuhungiro. Si ko byagenze kuko bamwe bafungiranwe mu Kiliziya baterwaho gerenade barapfa, abandi bajyanwa hanze baratwikwa.

Rucagu Boniface yatanze ikiganiro ku itegurwa rya Jenoside, aho yagarutse ahanini ku ngoma y’abakoloni yaje ije kuvoma u Rwanda ariko kugira ngo ibigereho ikabanza ikabiba urwango mu banyarwanda ikanabacamo ibice. Yahumurije abarokotse ndetse abasaba kwikomeza no gukomezanya, abizeza ko Jenoside itazongera ukundi.

Mu kiganiro ke, Rucagu yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko Leta izakomeza kubitaho. Ati “Leta y’Ubumwe irahari izabakomeza, Jenoside ntizongera ukundi.”

Boniface Rucagu yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abizeza ko Jenoside itazongera kuba (Foto James R.)

Udahemuka Olivier waharokokeye avuga ko kuba harubatswe urwibutso ku Kiliziya ndetse akabasha kuhashyingura abe, yumvise hari ikintu akoze bisa nk’aho abashyinguye.

Ati “Kubaka urwibutso hano nabifashe nk’igitangaza ndetse ndahubaha kuko numvise ari nkaho nshyinguye umuryango wange kuko ababyeyi bange n’abavandimwe biciwe hano. Hano mpafata nko mu rugo ngira ngo urabibona nazanye n’abana bange gusura mu rugo.”

Udahemuka yongeraho ko hakiri ibyiringiro byo kubaho kuko Leta y’Ubumwe ari iyo gushimirwa, yabaremyemo ikizere kigatuma biyubaka.

Abarokotse Jenoside b’i Gikondo bavuga ko tariki ya 9 Mata 1994, kuri Kiliziya Saint Vincent Palloti hiciwe Abatutsi  basaga  500 biciwe mu Kiliziya bafungiranwe babateraho gerenade ntihagira usigara, mu gihe abasohowe batwikiwe hanze basagaga 100.