Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kwibuka 24: Haracanwa urumuri rw’ikizere rusobanura ‘Kubaho’

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 07-04-2018 saa 07:57:59

Uyu munsi ku ya 7 Mata 2018, ni umunsi hatangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi haracanwa urumuri rw’ikizere, rukaba ruzamara iminsi ijana. Uru rumuri rukaba rusobanura kubaho, rwerekana ko ubuzima bukomeje.

Dr Bideri Diogene, umujyanama mu by’amategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibanzirizwa n’icyumweru k’icyunamo kizarangira ku wa 13 Mata, kuko igihe cyo kwibuka ari iminsi ijana. Uyu munsi hakaba haza gucanwa urumuri rw’ikizere, urumuri rufite ubusobanuro mu bihe nk’ibi, nk’uko bitangazwa na Dr Bideri Diogene, umujyanama mu by’amategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dr Bideri yavuze ko uru rumuri rusobanura kubaho, kandi ko ubuzima bukomeje. Avuga ko mu muco nyarwanda iyo umuntu yabaga yitabye Imana hacanwaga urumuri abantu bari ku kiriyo.

Dr Bideri agira ati “Urumuri rucanwa igihe hatangiye icyumweru k’icyunamo rukaba rugomba kumara iminsi ijana. Mu muco nyarwanda iyo habaga hari umuntu witabye Imana bari ku kiriyo rwaracanwaga. Ni nko gucana umuriro ariko nyine bakora ikiriyo hanyuma cyarangira bakagaruka mu buzima busanzwe.”

Dr Bideri akomeza avuga ko urumuri rwongeweho ‘ikizere’ hagamijwe gusobanura ko abantu badakwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo ko bafite ikizere cy’uko ubuzima bukomeza kandi abantu bagakomeza kubaho.

Ati “Ibyo ni ibiri mu muco nyarwanda ariko iyo hongeweho ikizere ni ukuvuga ko abantu baba bafite igikorwa cyo kwibuka, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kikagaragaza ko abantu badakwiye guheranwa n’amateka ahubwo ko baba bafite ikizere cyuko ubuzima bukomeza kandi bakabaho, ni cyo gisobanuro gikomeye.”

Dr Bideri ashimangira kandi ko hari umuco wa kinyarwanda wo gukora icyunamo cyangwa ikiriyo ariko hari no kuva mu gahinda umuntu akagarura ikizere cyo kubaho, ati “icyo ni cyo gisobanuro cy’urumuri rw’ikizere.”

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igira iti “Kwibuka Twiyubaka”. Uyu munsi uretse gucana urumuri rw’ikizere hari na gahunda y’urugendo rwo kwibuka “Walk to Remember” ruba ku mugoroba. Muri iki cyumweru hateganyijwe ibiganiro bizabera ku rwego rw’umudugudu.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.