Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kwibuka 24: Abanyarwanda bari hanze n’abari mu butumwa bw’amahoro baributse

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya Apr 10, 2018

Mu gihe hakomeje icyumweru k’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abari mu butumwa bw’amahoro nabo bakomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kenya: I Nairobi, Abanyarwanda bakoze urugendo rw’amahoro rwatangiriye mu gace k’ubucuruzi ka Uhuru Park rugera mu Karere k’Ubucuruzi bwo hagati (Central Business District) bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufasha abarokotse no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Perezida wa Repubulika ya Santrafurika, Faustin Archange Touadera acana urumuri rw’ikizere

Ambasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya, yashimiye by’umwihariko abitabiriye iki  igikorwa. Yagize ati “Twateguye urugendo rw’amahoro mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwamagana ibikorwa bya Jenoside mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi”.

Yibukije abitabiriye urwo rugendo ko igikorwa nyiri izina cyo kwibuka kizabera ku biro bya ONU i Gigiri ku wa kabiri, tariki 10 Mata abayobozi ba Kenya ndetse n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa ONU bazifatanya na bo.

Ositaraliya: Muri iki gihugu, Ambasade y’u Rwanda, ifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bihurirana n’imikino ya Commonwealth y’uyu mwaka irimo kubera i Gold Coast muri iki gihugu.

Hafashwe umunota wo Kwibuka bucece abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere y’umukino wa volleyball wahuje u Rwanda na New Zealand.

Ni igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka n’ubuhamya bukomeye bwatanzwe na  Miles Wootten, wahoze mu itsinda ry’abasirikare ba Ositiraliya bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu Rwanda (MINUAR), wanaje kwikubita hasi yibutse uko ONU yakuye ingabo zayo mu Rwanda, igihe Abanyarwanda bari bazikeneye cyane.

Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Guillaume Kavaruganda, yashimiye abayobozi ba Ositaraliya ku bw’ubufatanye bwabo, avuga ko umuhate abarokotse Jenoside bafite wo guhangana n’agahinda ndetse n’imibabaro bahuye nayo baharanira ejo hazaza hunze ubumwe kandi heza ari urugero rwiza ku banyarwanda ndetse n’abandi bose.

U Buholandi: Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yo yatangirije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi i La Haye aho Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yayoboye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 muri Hoteli Hilton.

Ibikorwa byo Kwibuka nyir’izina i La Haye, byabimburiwe n’umunota wo Kwibuka bucece abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, waje gukurikirwa n’ubuhamya bwatanzwe na Gakire Dieudonné warokotse Jenoside.

Ambsaderi Karabaranga yagize ati “Turi hano kugira ngo twibutse ko guha ubutabera abazize Jenoside ari intwaro ihoraho yo kurwanya Jenoside, kuvuga ‘ntibizongere ukundi nyayo’ bikaba ubutumwa bw’igenzi bwo komora ibikomere burundu, iki ni igihe cyo gusangira amateka yacu. Ni umwanya wo gutekereza ku cyatumye Jenoside iba, igihe cyo kugerageza kwiyumvisha uko ibyo umuntu atabasha kwiyumvisha byabaye ndetse no guhangana n’ahahise hacu”.

Yanashishikarije kandi u Buholandi nk’uko busanzwe bubigenza mu kurwanya Jenoside binyuze mu butabera, gutangira gutekereza ku bijyanye no guhana ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bw’icyo gihugu, nk’uko birimo gukorwa mu Bubiligi.

Yashimiye u Buholandi kuba buri mu bihugu bike byashoboye kugeza imbere y’ubutabera, kuburanisha no kohereza mu Rwanda ba ruharwa bashakishwa.

Yagize ati “Mu myaka yashize abakoze Jenoside babiri baciriwe imanza hano mu Buholandi, naho abandi babiri boherejwe mu Rwanda kuburanira aho bakoreye ibyaha. Ibi ni ibikorwa bifatika bikwiriye gukorwa na buri wese niba koko dushaka mu by’ukuri kurwanya Jenoside”.

Santarafurika: Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (MINUSCA) bifatanyije n’abayobozi b’iki gihugu ndetse n’Abanyarwanda batuyeyo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gikorwa cyabereye mu murwa mukuru Bangui, Perezida wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yacanye Urumuri rw’Ikizere ndetse anashyira indabo ahabugenewe mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sudani y’Epfo: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bukomatanyije bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru ya Darfur muri Sudani (UNAMID) kimwe n’abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na bo bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha hose, hagiye hafatwa umunota wo Kwibuka bucece,m hakorwa urugendo rwo Kwibuka ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bijyanye no gutangira icyumweru k’icyunamo.

U Bubiligi: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, intumwa yari ihagarariye Leta y’u Bubiligi, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare boherejwe n’u Rwanda; bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Bruxelles mu Bubiligi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin yagize ati “Iyi nayo ni intwaro nziza kuko kwibuka ni ngombwa cyane, kuko bifasha kwiyubaka, bikanafasha kumenyekanisha ukuri ku byabaye.”

Tanzania: Ku kicaro k’ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Arusha muri Tanzaniya, Abanyarwanda baba Arusha n’ababa i Moshi ndetse n’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (Mechanism for International Tribunals) na bo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi ba Guverinoma ya Tanzaniya, Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, abadipolomate bashamikiye kuri EAC, abihaye Imana n’abandi batandukanye.

U Bushinwa: Mu Bushinwa naho habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’u Bushinwa birimo kuri Ambasade y’u Rwanda i Beijing, muri Xiamen no muri Guangzhou hose Abanyarwanda bahuriye hamwe bibuka inzirakangane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Turukiya Kuri Ambasade y’u Rwanda i Ankara muri Turukiya, habereye umugoroba wo kwibuka wahurije hamwe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’itsinda ry’abanyeshuri b’ Abanyaburayi bakurikirana amasomo y’igihe gito ndetse n’abakurikirana amasomo y’igihe kirekire  baturuka muri Bosiniya, Seribiya, Masedoniya, Bulugariya, Esipanye, Alubaniya no mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi biga ibijyanye na Jenoside muri Kaminuza zitandukanye bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Congo Brazaville:  Kwibuka ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abasaga 200 barimo abagize Guverinoma ya Congo Brazaville, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abahagarariye ibihugu byabo muri Congo Brazzaville n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Ambassaderi Dr Jean Baptiste Habyalimana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kunamira abazize Jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Twibuka kugira ngo dukangurire buri muntu wese kwifatanya na twe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Anthony K.O Boamah, uhagarariye ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye Muri Congo- Brazzaville, wasomye ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yabwiye abari aho ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bintu bihangayikishije uyu muryango, anavuga ko bazakomeza gufatanya n’Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka izakomeza gukora.

Haiti: Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti bayobowe n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu bifatanyije kwibuka n’Abanyarwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUJUSTH).

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashimye Abanyarwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro ku ruhare runini bagira mu kugarura amahoro muri iki gihugu; anongeraho ko umutekano iki gihugu gifite ubu ari ishingiro ry’ahazaza hacyo heza.

Korea y’Epfo: Mu murwa mukuru wa Korea y’Epfo i Seoul Abanyarwanda bahatuye ndetse n’ambasederi w’u Rwanda muri icyo gihugu Emma Isumbingabo bakoze urugendo rwo kwibuka, bifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.