Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kwibuka 24: Abakozi bazajya bitabira ibiganiro aho bakorera

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 19, 2018

Mu gihe habura iminsi mike Abanyarwanda n’Isi yose bakibuka ku nshuro ya 24  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje ko abakozi bo mu bigo bya Leta kimwe n’abo mu bigo byigenga bazajya bakurikiranira ibiganiro byo kwibuka mu bigo bakoreramo.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Foto Imvaho Nshya)

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitangira buri kuva ku ya 7 Mata, bikamara icyumweru, bikabera mu midugudu, Abanyarwanda mu ngeri zose bagahabwa ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko iba yateguwe bityo bakaboneraho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko ubusanzwe abakozi bajyaga bitabira ibiganiro mu gihe cyo kwibuka, bakifatanya n’abandi mu midugudu y’aho bakorera. Kuri iyi nshuro ya 24, abakozi bagiye kujya bagirira ibiganiro mu bigo bakoreramo.

Yagize ati “Abakozi ba Leta kimwe n’abo mu bigo by’abikorera, bagiye kujya bitabira ibikorwa byo kwibuka nk’ibisanzwe, ikizahinduka ni uko bazajya bagirira ibiganiro aho bakorera, aho kujya mu midugudu y’aho ibigo byabo bikorera.”

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorerwa mu midugudu yose mu Rwanda kandi Abanyarwanda bakazagira umwanya wo gutanga ibitekerezo. Dr. Bizimana avuga ko hateguwe ibiganiro bitatu bizatangwa mu minsi itandukanye ndetse hakabaho n’umunsi wo kuganira aho buri muturage azajya abigiramo uruhare kugira ngo arusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Ati “Kugeza ubu hateguwe ibiganiro bitatu bizatangwa mu minsi itandukanye. Umunsi umwe uzajya utangwaho ikiganiro undi munsi ukurikiyeho ube umwanya wo kuganira kugira ngo barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizatangira ku itariki ya 7 Mata 2018. Mu bikorwa biteganyijwe harimo gucana urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, urugendo rwo kwibuka, kwibuka abanyapolitiki barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwitabira ibiganiro ku rwego rw’umudugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Kwibuka twiyubaka”.