Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kwibuka 24: Abakirisitu basabwe kwibuka ko ikibi kitatsinze ikiza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 9, 2018

 

Musenyeri w’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda Kayinamura Samuel yibukije Abakirisitu ko urugendo rw’iminsi 100  yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari uguhembera urwango, ahubwo ari ukwibuka ko ikibi kitatsinze ikiza.

Musenyeri Kayinamura Samuel wa Eglise Methoditse au Rwanda, ubwo yigishaga Abakirisitu, abakangurira kwibuka no kudaheranwa n’agahinda (Foto Gisubizo G.)

Musenyeri Kayinamura Samuel agira ati: Kwibuka nta bwo ari uguhembera urwango ahubwo ni ukwerekana ko ikibi kitatsinze ikiza, imbaraga zigashyirwa mu cyatuma ubuzima butsinda urupfu. Nk’uko Yesu yapfuye akazuka dukwiye kwibuka ibibi twanyuzemo ariko tukibuka ko uyu munsi turiho. Mu kwibuka hashyirwa imbere ubuzima n’ibyiringiro byo kubaho, akaba ari yo mpamvu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ngo ‘Twibuke Twiyubaka’. Kwibuka ni uguha agaciro ubuzima, ni ukwiyubaka, ni ukureba imbere hacu, twibuke twiyubaka tudahembera urwango, tudahembera inzika, ahubwo dushaka ko amakosa yabaye akosorwa, kandi ikiza gihabwa umwanya kurusha ikibi muri iki gihe cyo kwibuka”.

Abakirisitu ba Eglise Methoditse Libre au Rwanda, basabwe na Musenyeri Kayinamura Samuel (uri iburyo) kwibuka bazirikana ko ikibi kitatsinze ikiza (Foto Gisubizo G.)

Yifashishje urwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Abakolinto, Mgr Kayinamura yibutsa abakirisitu amakuba Abakolinto bagize arimo n’imfu nyinshi, aho ku murongo wa 10 yagize ati: Yaturokoye urupfu rukomeye na none iracyaturokora kandi twiringira y’uko izakomeza kuturokora”.

Abakirisitu bo muri Kiliziya gatulika bari mu gitambo cya misa aho bahamagariwe kwifatanya n’abandi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Foto Gentil G.)

Mgr Kayinamura avuga ko ari amagambo y’ibyiringiro yo gukomeza abantu, yibutsa Abakirisitu ko ari ku nshuro ya 24 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akomeza avuga ko kwibuka ari umusingi wo kwizera ndetse n’ibyiringiro, ari umwanya wo guha Abakirisitu kwizera cyane, bikaba n’igihe cyo kugira ibyiringiro. Agira ati: Kwibuka, ni ukugarura mu bitekerezo ibyakubayeho kugira ngo umenye amateka yawe, umenye uwo uri we uyu munsi kandi umenye uko witwara mu gihe cy’ubuzima buzaza.

Kwibuka ni igihe ibihe bigirana ibiganiro, bikaganira bikayaga. Ibi bihe ni impitagihe (le passe) ibyo bihe bibaza indagihe (le Present) hanyuma ibyo byombi bigafata ingamba zo kubaka igihe kizaza bita inzagihe (le futur)”.

Ibyo abigereranya n’urwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye abanyekolinto ruvuga ibihe byahise yahuye nabyo, uburyo n’uyu munsi Imana ikibarokora kandi akiringira y’uko izakomeza kubarokora no mu bihe bizaza.

Kiliziya Gatulika irasaba abakirisitu guha umwanya Imana no kumva icyo ibabibwira bakitandukanya n’ibibashuka

Mgr Kayinamura avuga ko umuntu utibuka abaho ubuzima buri hanyuma y’ibindi biremwa kandi ari we kiremwa Imana yahaye ubwenge, yongeraho ko iyo umuntu atekereza ku byamubayeho mu bihe byashize birema mu muntu imbaraga zimubashisha guhangana n’ibyo arimo guhura nabyo mu bihe bya none akanatekeza uko azirinda ibisa n’ibyo mu bihe bizaza byaba bisa n’ibyo yaciyemo bishatse kugaruka.

Mgr Kayinamura agereranya inzira y’umusaraba Yesu yanyuzemo n’umunsi mukuru wa Pasika atsinda urupfu no kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo bamwe baricwa, abandi bararokoka n’insinzi yabayeho hakaba hari amahoro.

Ku rwego rwa Kiliziya Gatulika Paruwasi ya Mutagatifu Mikayire, Padiri Mukuru wayo Uwumukiza Kazimiri mu gitaramo cy’Ukarisitiya k’iki cyumweru, na we yifashishije ku masomo y’Ivanjiri ya Mutagatifu Yohana, muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye Abakirisitu kumva neza icyo Imana ibashakaho, kuyiha umwanya ikabakoreramo kuko bituma basobanukirwa neza n’uko bagomba kwifatanya n’abavandimwe babo babuze ababo, abasaba kubaba hafi mu bikorwa byose biteganywa no gufata ingamba zihamye zo gutuma bidasubira.