Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kwibohora25: Urubyiruko rwagaragaje icyo kwibohora bivuze kuri rwo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 02-07-2019 saa 07:42:23
Gisubizo Gael urubyiruko mu karere ka Gasabo avuga ko Kwibohora bikwiye gusigasirwa (Foto Kayitare J.P)

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, urubyiruko rutandukanye ruragaragaza icyo kwibohora bivuze ndetse rugashimira ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mudenge Wilson, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, asobanura ko kwibohora kuri we ari ukugira iterambere rirambye, kubana neza n’amahanga no kugira igihugu kitarangwamo amacakubiri.

Ati: “Nk’urubyiruko kwibohora bivuze kugira igihugu gifite ikerekezo, kugira iterambere rirambye, umutekano urambye, kubana neza n’amahanga, igihugu kitarangwamo amacakubiri, kugira igihugu abaturage bishimira imiyoborere yacyo bitewe n’uruhare bayigiramo. Kwibohora ni uguharanira kugera ku cyo wemerewe ariko wari waravukijwe, ibyo twabigezeho dufashijwe n’ingabo zari iza RPA”.

Mudenge Wilson, uhagarariye urubyiruko muri Gatsibo yasobanuye icyo Kwibohora bivuze (Foto Kayitare J.P)

Gisubizo Gael utuye mu karere ka Gasabo, kuri we asobanura ko kwibohora ari gukunda igihugu no kutemera akarengane.

Ati: “Kwibohora kuri nge ni igisobanuro gikomeye kuko binyibutsa abitangiye igihugu ari abariho n’abatakiriho, kutemera akarengane kakorerwaga abana b’u Rwanda, umurava, gusenyera umugozi umwe, gukunda igihugu, kudacika intege no kutaryama bataragera ku cyo bifuza. Ibyo byose biganisha ku cyatumye batsinda urugamba rutari rworoshye kandi nta n’ibikoresho bihagije cyangwa abasirikare bahagije bari ku ruhande rw’Inkotanyi.

Nyuma yo kubohora igihugu, hashyizweho politiki y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubuyobozi bwacu bwari buzi icyo ubumwe bivuze. Mu myaka 25 ishize urubyiruko natwe dufite umukoro wo gusigasira ibyo ababyeyi bacu bagezeho ndetse tugatekereza kure hashoboka tuzageza u Rwanda rwacu ndetse tukanubaka Umunyarwanda twifuza kuko abakuru kuri twe bararushye ngo tubeho mu mahoro n’ubuzima bwiza ariko bazasaze neza kuko baradufite”.

Gisubizo Gael urubyiruko mu karere ka Gasabo avuga ko Kwibohora bikwiye gusigasirwa (Foto Kayitare J.P)

Nyirindekwe Claver utuye mu karere ka Gatsibo avuga ko kubohora igihugu byatumye arokoka kandi agashobora kwiga kaminuza. Ati “Kwibohora ni ukuva ku ngoyi yari iziritse Abanyarwanda muri rusange. Nk’urubyiruko kera byari bigoye kugira ngo wige uzashobore kujya muri kaminuza batabanje kukurebera mu ndorerwamo y’amoko.

Icyo kuri ubu nshimira Inkotanyi, ni uko zandokoye nkaba ndiho narize kandi nkarangiza kaminuza, nditunze kandi mfasha n’abaturanyi guhangana na bimwe mu bibazo bibangamiye abantu mfatanyije n’urubyiruko bagenzi bange”.

Nyirindekwe Claver, ashima ingabo zahoze ari iza RPA zamurokoye ubu akaba yarashoboye kwiga amashuri makuru (Foto Kayitare J.P)

Nkusi Emmanuel urangije amashuri makuru mu mujyi wa Kigali akaba ari naho atuye, avuga ko kwibohora ari ugukuraho ubusumbane n’itonesha mu bene gihugu. Ati “Iyo bavuze kwibohora numva kwanga akarengane, ubusumbane n’itonesha rya bamwe na bamwe, gucyura abanyarwanda mu gihugu cyabo bakakibamo, guharanira ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda”.

Nkusi Emmanuel yasobanuye icyo kwibohora bivuze kuri we (Foto Kayitare J.P)

Nduwayezu Jean Claude ukorera mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, asobanura ko kwibohora kuri we bivuze ibintu byinshi. Ati “Kwibohora byatumye ngira igihugu kinyitaho mu gihe mbere nta gihugu nari mfite. Umutekano ni wose Abanyarwanda turatekanye turishyira tukizana, umuturage yahawe ijambo mu kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Abanyarwanda twahawe amahirwe angana mu kwiga nta kwemererwa bikibaho twese turiga, abatsinze bakabona amanota abajyana muri kaminuza ndetse n’abatabashije gutsinda bakiga imyuga ku buntu. Urugamba rw’imbunda rwararangiye twe nk’urubyiruko turimo kwiteza imbere ndetse ubu tunafite inshingano zo kurinda ibyo ababyeyi bacu batugejejeho. Tuzi ko umudendezo turimo hari ibitambo byabayeho kugira ngo tuwugire, ibi tukabifata nk’igihango gikomeye ku buryo tutakwemerera uwashaka kudusubiza inyuma.

Kuba narashoboye kwiga nkarangiza amashuri makuru, byose bituruka ku miyoborere myiza dufite ndetse n’abagize uruhare mu kutubohora. Umusanzu ukomeye nk’urubyiruko tugomba gutanga, ni ugushyigikira gahunda za Leta, tukarwanya icyasubiza inyuma Umunyarwanda uwo ari we wese kandi tugaharanira icyateza imbere imibereho myiza yacu”.

Nduwayezu Jean Claude wo mu karere ka Gasabo ashima ingabo z’igihugu zabohoye igihugu (Foto Kayitare J.P)

Muhire Pierre Claver umwarimu mu rwunge rw’amashuri ya Rugarama mu karere ka Gatsibo, avuga ko kwibohora ari ukwigobotora ingoyi y’ubukene. Ati “Ubu muri iki gihe kwibohora bivuze byinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Navuga ko kwibohora ari ukwigobotora ingoyi y’ubukene, umuntu akiteza imbere mu buryo butandukanye burimo imibereho myiza, ubukungu, ubuzima, kugira imyumvire ijyanye n’umurongo wa politiki y’igihugu kigenderaho n’ibindi”.

Muhire Pierre Claver yakeje Inkotanyi zabohoye igihugu bityo abanyarwanda bakigobotora ingohi y’ubukene

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Kwibohora25: Urubyiruko rwagaragaje icyo kwibohora bivuze kuri rwo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.