Kwibohora25: Umujyi wa Kigali urasaba abawutuye ibintu bitatu

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 02-07-2019 saa 09:14:00
Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kwitegura umunsi wo kwibohora bagira isuku kandi bakira neza ababagana (Foto James R)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangaje ku mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, abatuye mu Mujyi wa Kigali basabwa ibintu bitatu by’ingenzi mu kwitegura neza uyu munsi wo Kwibohora.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, asobanura ibintu bitatu bireba abaturage mu kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 25.

Yagize ati: “Icya mbere ni isuku; isuku mu mugi wacu buri wese abigire ibye. Murabizi ibihe nk’ibi tuba twifuza kwakira abashyitsi, tubakirire ahantu hasa neza, buri muntu abigire ibye, aho atuye, aho agenda, aho akorera. Ikindi ni ukwakira neza abatugana, gutanga serivisi nziza nk’uko dusanzwe tubyifuza mu mugi wacu.”

Ku bijyanye n’umunsi nyirizina w’ibirori byo kwibohora uzizihizwa ku wa kane, tariki ya 4 Nkakanga 2019, Busabizwa yavuze ko abaturage basabwa kwitabira kujya kuri sitade Amahoro i Remera, bakajyayo ari benshi kandi bazindutse.

Ati: “Turifuza ko bitarengeje saa moya za mu gitondo (7h00) abaturage bazaba bamaze kwinjira muri sitade bityo bakaba babona umwanya wo kwicara hakiri kare ndetse tuzanateganya n’aho abandi bose twabashyira mu gihe sitade yaba yuzuye cyane kugira ngo bakurikirane umuhango neza.”

Ikindi abaturage bamenyeshejwe ni uko kuri iyo tariki ya 4, nimugoroba, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ikigo gishinzwe kwakira abashyitsi (RCB) bateguye igitaramo kizagaragaramo abahanzi bo mu Rwanda.

Busabizwa Parfait Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Busabizwa ati: “Ni igitaramo kiza cy’abahanzi nyarwanda twifuza ko guhera saa kenda abaturage batangira kwinjira kuko kwinjira ni ubuntu, iyo rero ari ubuntu murumva ko haba hari abantu benshi natwe twifuza ko baza ari benshi cyane bakaza gutaramana n’abo bahanzi bacu kubera ko tuzaba twizihiza imyaka 25 yo kwibohora”.

Abo bahanzi ni Riderman, Muyango, Maria Yohani, Sergent Robert, Bruce Melodie, Charly na Nina, King James, Buravan, Clarisse na Nsengiyumva.

Umujyi wa Kigali wasabye abaturage kwitegura umunsi wo kwibohora bagira isuku kandi bakira neza ababagana (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.