Kwibohora25: Kinazi Cassava Plant ni urugero rw’ibitarashobokaga byabaye impamo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 04-07-2019 saa 15:33:06
Uruganda rwa Kinazi rwongereye ifu yoherezwa mu mahanga mu myaka 25 ishize

Abahinzi bo mu gace gaherereyemo uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) ndetse n’ubuyobozi bw’uru ruganda, bahamya ko uru ruganda ari igisubizo k’imiyoborere myiza Igihugu gifite ndetse ko rwazanye impinduka zikomeye bagereranya no gukabya inzozi.

Uruganda rwa Kinazi rwubatse mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango; Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaruhaye abaturage ku mugaragaro mu mwaka wa 2012.

Uru ruganda rwatangiye gukora nyuma y’imyaka isaga 80 imyumbati ihingwa mu gihugu dore ko amateka avuga ko iki gihingwa cyaba cyarageze mu Rwanda mu 1930.

Umuhinzi akaba n’umutubuzi w’imyumbati, ibishyimbo n’ibigori witwa Rwibasira Vital wo mu Murenge wa Kinazi avuga ko mbere y’uko begerezwa uruganda bezaga imyumbati myinshi ariko nta soko ryayo bari bafite none ubu ngo umuhinzi arunguka.

Kinazi Cassava Plant itunganya ifu y’imyumbati yujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga

Ntibatekerezaga ko ifu y’imyumbati yagurishwa mu madovize

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora, Abanyakinazi bavuga ko Uruganda rwa Kinazi ari kimwe mu bikorwa remezo bishimira ndetse batatekerezaga ko cyashyirwa mu gace baherereyemo.

Ni rwo bavuga ko bakesha kuba kuri ubu ifu y’imyumbati ibasha kurenga imbibi z’u Rwanda, ikinjiriza igihugu amadovize mu gihe bari bazi ko ari iyo kuribwa mu miryango kuko nta soko ryayo rifatika bari bafite.

Umuhinzi witwa Ndagijimana Leonald uri mukigero cy’imyaka 50, utuye mu Kagari ka Rwoga, mu Murenge wa Kinazi, yagize ati: “ Mvuka nasanze ubuhinzi bw’imyumbati bukorwa nanjye nyihinga gutyo. Twari tuzi ko imyumbati ari iy’umuturage akaryaho, agakuraho n’iyo kugurisha nabwo isoko ntiryari rihagije. Ariko ubu bigaragara ko hari ikerekezo kuko amahanga na yo yamaze kumenya ifu yacu ashobora kwitabira kuyigura.”

Ifu y’Uruganda rwa Kinazi ipfunyikwa mu buremere butandukanye bikorohereza buri wese kubona ijyanye n’ubushobozi bwe

Uruganda rwa Kinazi ni urugero rw’ibitarashobokaga byashobotse

Rwibasira Vital we avuga ko uru ruganda ari igisubizo k’imiyoborere myiza igihugu gifite kuko ahereye ku miterere y’agace ruherereyemo atatekerezaga ko hajya igikorwa remezo nk’iki gifatiye runini abaturage.

Yagize ati: “Njyewe ntuye muri aka gace uruganda rurimo, nkurikije uko hari hameze kari agasozi k’amabuye kadatuwe. Twebwe nk’abari bahatuye tubona ari nk’ibitangaza. Tubikesha imiyoborere myiza kuko ibikorwa nk’ibi ntitwari tuzi ko byagera muri aka gace dutuyemo. Hari umusozi w’amabuye n’ishyamba, ntihanahingwaga ariko uruganda aho ruziye rwazanye impinduka. Icyambere nta muhanda twagiraga, uruganda ruhageze twahise tubona umuriro, n’ibitaro byaje kubera iterambere, ni byinshi kandi tubikesha imiyoborere myiza.”

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Kinazi, Nsanzabaganwa Emile, na we avuga ko uruganda rumaze kuzana impinduka mu bukungu bw’abaturage baba abarugemurira umusaruro n’abakozi barwo dore ko rukoresha abakozi bahoraho bagera kuri 40 na ba nyakabyizi barenze abo.

Ati: “Aha uruganda ruri habaga urutare inzoka zoteragaho izuba, kuba byarashobotse rukaba rumaze kuzana impinduka mu buzima bw’abaturage no guteza imbere igihingwa k’imyumbati ni umusaruro w’imiyoborere myiza Igihugu gifite. Ahabaga inzoka zishoreranye ubu haba hatondetse amakamyo ya rukururana aje gutwara umusaruro.”

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda bari bazi ko imyumbati yinikwa gusa ikavamo ibiribwa, gutekereza ko ishobora kubona isoko mu mahanga ikagurishwa amafaranga y’amanyamahanga byari nko kurota ku manywa. Ubu rero navuga ko uruganda rwa Kinazi ari urugerorw’ibitarashobokaga byashobotse.”

Nsanzabaganwa avuga ko kuba hari umuhinzi wabonye umusaruro w’imyumbati ufite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 na 45 z’amafaranga y’u Rwanda ari intambwe ikomeye yateye kuko yarenze ikerekezo 2030, gahunda ibihugu byihaye ngo isi izabe itakirangwamo ubukene bukabije.

Ifu ya Kinazi Cassava Plant ni nta makemwa

Umusaruro w’imyumbati wariyongereye, igiciro k’ifu kiragabanywa

Kuva mu mwaka wa 2013, imyumbati yahuye n’indwara ya ‘mozayike’ yafataga amababi agahinduka umuhondo, yakurikiwe na ‘kabore’ yafataga umwumbati wose uko wakabaye.

Icyo gihe umusaruro w’imumbati mu gihugu waramanutse uva kuri toni zirenga miliyoni eshatu ujya munsi y’ibuhumbi 900. Byagize n’ingaruka zikomeye ku ruganda rwa Kinazi zatumye rujya gushakira umusaruro wo gukoramo ifu mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ari na byo byatumye ifu ihenda ikagera ku mafaranga 1600 y’u Rwanda.

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) itanze imbuto isimbura iyahuye n’uburwayi, ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi buvuga ko umusaruro wabonetse ari mwinshi bituma n’igiciro k’ifu kigabanuka mu buryo bushimishije.

Nsanzabaganwa yagize ati: “Muri iyi minsi ho ibiciro twarabimanuye, si ukubimanura ahubwo navuga ko twabikubise hasi. Turimo turagurisha amafaranga 254 ku kiro hatarimo umusoro; iyo ubaze gutubuka kw’iyi fu usanga ikiro kitarenze 150.”

Uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gukora toni 30 z’ifu ku munsi. Ni umusaruro ubuyobozi bwarwo buvuga ko uhagije ku buryo rushobora kurema isoko iryo ari ryo ryose haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Rumaze kubona abakiliya mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika nk’aho ku mwaka umuntu ashobora gutwara kontineri ndende 30 cyangwa 40.

Kuba ifu y’uruganda rwa Kinazi itunganywa hifashishijwe ibipimo by’Ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB), biyitandukanya n’ikorerwa mu giturage babanje kwinika imyumbati ndetse ngo ikoze ku buryo itubuka mu gihe cyo gutegura ifunguro.

Nsanzabaganwa ati: “Ifu yacu ikoze mu buryo bwujuje ibisabwa n’ubuziranenge, twe dukoresha amazi meza ya WASAC; ubuhehere butarenze 12 busigazwa muri iyi fu ni bwo butuma ibasha kubikwa mu myaka iri hagati y’ibiri n’itatu. Kuba ifu yacu ibikika bidufa amahirwe adasanzwe ariko hejuru y’ibyo kuba hasigayemo amazi make bituma itubuka.

Nko ku miryango migari aho umuntu yakabaye akoresha ibiro bibiri ku ifu isanzwe, ku yacu akoresha ikiro kimwe abafata iryo funguro bagasanga rihagije. Ubwo ni ubuhamya duhabwa n’abantu batandukanye barimo n’ibigo by’amashuri biyikoresha.”

Uruganda rutaraza ikiro k’imyumbati cyaguraga amafaranga ari hagati ya 7 na 10 ariko aho ruziye iyumye yatangiye kugera ku mafaranga 100 ku kiro. Ubu uruganda rugurira abahinzi ku mafaranga 92 ku kiro aho ngo bivamo amafaranga menshi kurenza kwinika.

Kuri ubu hegitari imwe y’imyumabati isarurwaho toni iy o hatabayeho Ibiza, ariko abahinzi bafite intego y’uko nibura bajya basaruraho toni 25.

Nsanzabaganwa Emile Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant

Niyongira Jacques wishimira kuba imyumbati yarayisaruyemo miriyoni zigera kuri 45 z’amafaranga y’u Rwanda

Uruganda rugura umusaruro w’imyumbati ihingwa n’Abanyarwanda

Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi ruherereye mu Karere ka Ruhango

Uruganda rwa Kinazi rwongereye ifu yoherezwa mu mahanga mu myaka 25 ishize

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.