Kwibohora 25: Uruhare rw’ibiganiro byo mu Rugwiro mu kubaka u Rwanda

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 03-07-2019 saa 16:09:24
Sheikh Abdul Karim Harerimana, akaba ari Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, agaragaza umusaruro wavuye mu biganiro byo mu Rugwiro (Foto James R.)

Hashize imyaka 25 u Rwanda rubohowe. Nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu, FPR-Inkotanyi yashyize imbere uburyo Igihugu kiyoborwamo bibereye buri wese.

Inama yo mu Rugwiro ifatwa nk’inama ngishwanama yahuriyemo inzego zitandukanye z’Abanyarwanda haba mu rwego mbonezamubano, politiki n’ubukungu, abo bose barahuye baganira ku cyatuma Abanyarwanda bongera kubana ndetse n’uko igihugu cyatera imbere.

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Sheikh Harerimana Abdul Karim asobanura ko iyi nama yabereye mu Rugwiro ari igikorwa cyakozwe kubera yari politiki yazanywe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, nyuma yo kubona ko u Rwanda rwari rumaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko intego y’iyi nama yari ukugarura ubunyarwanda bwari bwasenyutse kuko nta kintu cyari gisigaye.

Muri iyo politiki nziza yo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, Sheikh Abdul Karim avuga ko abayihuriyemo bari baturutse mu mashyaka ya politiki ku isonga hari Umuryango FPR-Inkotanyi, ayari yemewe icyo gihe yari muri iyo nama nka MDR, PL, PSD, PDI, UDPR, PSR n’andi mashyaka.

Avuga ko hajemo n’abari mu mashyaka ya kera amwe yashinzwe mbere y’ubwigenge bw’u Rwanda, nk’abayoboke ba Runari (UNAR), abo bose ngo bari bitabiriye inama. Hari kandi abakuru b’amadini n’amatorero, abahagarariye abacuruzi, muri make buri Munyarwanda yari ahagarariwe mu nama yo mu Rugwiro.

Sheikh Harerimana yagize ati: “Icyari kigamijwe kwari ukureba ibibazo u Rwanda rufite, ese biterwa n’iki, byakemuka bite, ese ni iki u Rwanda rwakora kugira ngo rutere intambwe nziza kandi yihuta Abanyarwanda tugendera hamwe? Urebye ni ibyo bibazo byigwagaho. Inama yaratangiye imara amezi ikenda hafi umwaka ibiganiro biyoborwa n’uwari Perezida muri icyo gihe, yaba adahari bikayoborwa n’uwari umwungirije”.

Avuga ko ikibazo cya mbere cyari ukurebera hamwe icyo Abanyarwanda bahuriyeho n’icyo batandukaniyeho, ariko icyari gishyizwe imbere ni ubumwe bw’Abanyarwanda bwashakishwaga. Abari mu nama ngo bararebye babona mu 1959 harapfuye Abanyarwanda bishwe, mu 1960 Abanyarwanda baricwa ndetse haba n’intambara yiswe iy’inyenzi, mu 1973 Abanyarwanda barapfa banameneshwa mu gihugu cyabo, mu 1990 baricwa ndetse mu 1994 haba Jenoside, hasigara bibaza icyo bahuriyeho nk’Abanyarwanda.

Sheikh Harerimana ati: “Mu kubisuzuma twasanze nta mpamvu ikwiriye kuba hari icyadutandukanya, abantu bose barabitekereje mu gihe yari inama ifunguye nta muntu ushobora kuniganwa ijambo. Twararebye dusanga Abanyarwanda ari bene umugabo umwe, bavuga ururimi rumwe, batuye ku butaka bumwe, bafite inkomoko imwe, amoko y’Abanyarwanda bavuga twayatekerejeho, dusanga ikibazo gihari ari politiki mbi ishingiye ku bukoroni bwaje kudutandukanya natwe twemera kuba gito, twemera ibyo batubwiye hanyuma tubigenderaho turicana”.

Akomeza agira ati: “Nibuka ijambo ryakoreshwaga ‘gushaka ikintu duhuriyeho’ ariko dusanga ibintu byose tubihuriyeho, ibidutandukanya bitagaragara. Ibyo bivuyeho tujya mu bibazo bya politiki muri rusange, amashyaka menshi ashobora gukora gute, kuri icyo umwanzuro wafashwe kwari ukureba uko amashyaka yakomeza gukorera mu nzego zo hejuru ntage mu baturage kuko bari bayafiteho isura mbi. Ibyo birangiye hizwe ku bibazo by’ubukungu, iby’imibereho n’ibibazo by’ubutabera”.

Ibyaganiriweho mu Rugwiro byagezweho

Aganira n’Imvaho Nshya, Sheikh Harerimana akaba yaravuze ko ibyaganiriweho mu Rugwiro byagezweho. Ati: “Navuga ko byagezweho nko kuri 98%, 2% gasigaye ndagakuraho kubera ko turi abantu kandi abantu ntibashobora kuvuga rumwe 100%, ntihabura abadohoka nubwo mwaba mwarahuriye hamwe mukumvikana ku bintu maze bamwe ukabona baradohotse nka Twagiramungu Faustin wari Minisitiri w’Intebe wadohotse kandi twari kumwe muri iyo nama”.

Avuga kandi ko ubumwe bw’Abanyarwanda, ari na Ndi Umunyarwanda byose byubakitse ku buryo ngo aho Abanyarwanda bageze nyuma y’imyaka 25 ishize, kugira ngo ubasubize inyuma, ubabwire ngo mwongere kuba abahutu, abatutsi ndetse ngo mwongeye kuba abatwa, Sheikh Harerimana ahamya ko ngo umuntu abizanye ashobora kubipfa n’Abanyarwanda kandi ngo bakamwagana ari benshi by’umwihariko urubyiruko.

Ati: “Iyo umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda umaze gufata, ibindi kubyubakiraho biba byoroshye. Kugeza ubu navuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere kuko nifashishije raporo ya Banki y’Isi, ivuga ko ngo nubwo ubukungu bw’Isi burimo guhungabana kubera ibibazo bitandukanye mu rwego rw’ubukungu, ariko u Rwanda rwo ruzashobora kuguma kuri 7.8%. Urumva ko ubukungu bwubakitse, ibikorwa remezo birubatse hirya no hino mu gihugu”.

Ku rwego rw’imibereho myiza, Sheikh Harerimana avuga ko ngo niba mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, u Rwanda rwariratanaga kaminuza imwe gusa na yo itarengeje abanyeshuri 3,500, uyu munsi hakaba hari izirenga 30 ndetse mu myaka 25 hakaba hamaze gusohoka abantu barenga ibihumbi 50 bafite impamyabumenyi zitandukanye zirimo iz’ikirenga, ngo ibyo ubwabyo bigaragaza uko u Rwanda rwiyubatse mu rwego rw’imibereho myiza.

Ku rwego rw’ubuvuzi, avuga ko buri ntara ifite ibitaro, akarere gafite ibitaro, buri murenge ufite ikigo Nderabuzima, akongeraho ko ngo n’akagari kagomba kugira ivuriro ry’ingoboka. Yemeza ko ingendo abantu bakoraga bajya kwivuza, kugeza ubu ngo umuturage akora ikirometero kimwe akaba ageze ku kigo nderabuzima.

Ati “Ibi byose byagezweho kubera ibiganiro byo mu Rugwiro ariko umuzi ukaba igitekerezo cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse ikaba yaratekereje ku bandi Banyarwanda kuko ari yo yayoboraga igihugu icyo gihe”.

Nyuma y’urugamba rwo Kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR-Inkotanyi ntiyashatse kwiharira ubutegetsi, ahubwo yashyize imbere kubusaranganya n’indi mitwe ya politiki itaragize uruhare muri Jenoside. Hari hagamijwe kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda bose nta vangura.

Sheikh Abdul Karim Harerimana, akaba ari Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, agaragaza umusaruro wavuye mu biganiro byo mu Rugwiro (Foto James R.)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.