Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kwibohora 25: Ishusho y’Akarere ka Rubavu mu iterambere

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 09-07-2019 saa 08:08:31
Urujya n'uruza rw'abahahirana ku mupaka wa Rubavu na Goma ahazwi nka Petite Barrière

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abaturage bagatuye mu hahoze ari muri Gisenyi mu myaka 25 na mbere yaho bemeza ko bamaze kugera ku byinshi bishimira haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse no mu miyoborere myiza n’ubutabera byose bakesha ubuyobozi bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert aganira n’Imvaho Nshya yagereranije uko Akarere kari kameze mu myaka 25 ishize ndetse n’aho kageze ubu dore ko kanagizwe kamwe mu turere tugize imijyi itandatu (6) yunganira Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Mu Iterambere ry’Ubukungu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  agaragaza ko hari byinshi byazamutse cyane mu bukungu uhereye ku iterambere ry’ibikorwaremezo nk’imihanda ya kaburimbo, iy’igitaka ndetse n’iy’amabuye aconze hakaniyongeraho kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, mu muhango wo gutaha umuyoboro w’amazi n’ivomo rusange mu Murenge wa Rugerero Rugerero, Akagari ka Kabirizi

Hashingiwe kandi ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ndetse no gushyira mu bikorwa politike zitandukanye z’ubuhinzi harimo no kurwanya isuri hakorwa amaterasi hiyongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bitewe na gahunda yo gutera intanga hongerwa ubwiza bw’icyororo.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati: “Iterambere Akarere ka Rubavu kagezeho rigaragarira buri wese by’umwihariko uwari uhazi mbere y’uko Igihugu kibohorwa ahareye ku mpinduka zazanywe n’imihanda ya Kaburimbo n’amatara ayikikije ahari amakoro bitabaga byoroshye kunyuramo haba ku binyabiziga ndetse no ku banyamaguru.”

Akomeza avuga ko mu iterambere ry’ubukungu kandi Akarere kishimira kuba ishoramari ryarateye imbere uhereye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho urujya n’uruza rubarirwa hagati ya 50.000 na 55.000 ku mupaka muto ndetse n’abasaga 9.000 ku mupaka munini buri munsi ahanubatswe isoko ryatwaye arenga miriyari 2 ryatangiye gutanga umusaruro mu guca ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Rubavu.

Urujya n’uruza rw’abahahirana ku mupaka wa Rubavu na Goma ahazwi nka Petite Barrière

Yakoje ati: “Nk’uko biri mu kerekezo Akarere kihaye cyo kuba irembo ry’Igihugu mu Ishoramari n’Ubukerarugendo ‘’Rwanda Business and Tourism Gateway’’; Akarere kamaze gukataza aho usanga byinshi mu bicuruzwa byashakirwaga mu Mujyi wa Kigali usanga hari amaduka abifite kandi ku biciro bidatandukanye cyane n’ibyo mu Mujyi wa Kigali. Ibi kandi binashimangirwa n’ingano y’imisoro Akarere kinjiza buri mwaka aho kaza ku mwanya wa kane inyuma ya tumwe mu turere tw’Intara y’Umujyi wa Kigali.’’

Mu bukerarugendo kandi habungabunzwe ibidukikije haherewe ku musozi wa Rubavu no gutunganya umwaro w’ikiyaga cya Kivu ndetse amahoteli ndetse n’andi mazu acumbikira abashyitsi yariyongeye ndetse arushaho kongererwa ubwiza bukurura abasura Akarere binagaragazwa n’urujya n’uruza rugaragara muri uyu mujyi cyane cyane mu minsi y’ikiruhuko.

Akarere ka Rubavu gafite amahoteri mashya yuzye mu Mujyi wa Gisenyi

Hakizimana Ismael wavukiye mu Mujyi wa Rubavu mu 1980 yagize ati: ‘’Akarere ka Rubavu niko navukiyemo, nkigamo, ngakuriramo, ngakoreramo ndetse murabona ko nagasaziyemo; urebye rero ubundi kugereranya uko kari kameze ndetse n’uko kamaze kumera kuri ubu ntabwo wapfa kubishobora kuko bitandukanye cyane.’’

Ashimangira ko iterambere ry’Umujyi wa Rubavu ndetse n’Akarere muri rusange bishingiye ku iyubakwa ry’imihanda kuko ari cyo k’ingenzi cyahinduye cyane isura y’uyu mugi akemeza ko akurikije umuvuduko impinduka ziriho ntagushidikanya Akarere kazahinduka paradizo.

Uretse iterambere ry’ibikorwaremezo ndetse no kuzamura umusaruro abaturage bashishikariye kwizigamira ndetse no gukorana n’ibigo by’imari dore ko uretse banki z’ubucuruzi zari zisanzwe zisangwa mu mujyi wa Gisenyi gusa ubu buri murenge ufite Umurenge SACCO ndetse hakaba haragiye hanagurirwa amashami y’amwe mu mabanki y’ubucuruzi hakiyongeraho n’ikoreshwa rya MTN Mobile Money,Airtel Money ndetse na Tigocash cyane ko abenshi usanga batunze telefone zigendanwa.

Imbonerahamwe y’ibyagezweho mu iterambere ry’ubukungu

No Amazina y’ibyagezweho Mbere ya 1994 Nyuma ya 1994
IBIKORWA REMEZO
1. Amasoko ya Kijyambere 2 8
2. Ubwikorezi Kaburimbo 33 km 68.8 km
Imihanda y’igitaka 0 km 137.65 km
Ishashemo amabuye 0 km 4.5 km
3 Ingufu Gucanira imihanda 0 km 51 km
Gucanira abaturage Munsi ya 10% Hejuru ya  60%
4 Imidugudu y’ikitegererezo 0 4
5 Kugeza amazi meza ku baturage 96.6%
Inyubako zoroshya ubuhahirane 0 2
Ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga Biboneka hose

Izamuka ry’Umusaruro w’ubuhinzi(Toni/Ha)

                                                                      Umwaka
Igihingwa 2013-2014 2017-2018
Ibigori 4.8 5
Ibishyimbo 2.4 3.07
Ibirayi 26.6 33.4

Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza

Hagamijwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere hiyongereye ibikorwa remezo birimo ibigo nderabuzima, amavuriro, amashuri, ingo mbonezamikurire (ECDs) ndetse hanashyirwaho uburyo butandukanye bugamije kuzamura igipimo cy’imibereho myiza y’abaturage birimo ubwisungane mu kwivuza, kuboneza imirire ndetse n’urubyaro n’izindi.

Habyarimana Gilbert (iburyo) mu muhango wo gutaha Urugo Mbonezamikurire rwa Byahi mu Karere ka Rubavu

Gashema Aloys utuye mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Ryabizige yagize ati:’’ Ugereranije no mu gihe cyashize ubu ibintu biratandukanye kuko amashuri yaratwegereye ku buryo nta mwana ukivunwa n’urugendo ajya kwiga cyangwa ngo hagire umurwayi urembera mu nzu kubere kwiyongera kw’amavuriro ndetse no kugira ubwisungane mu kwivuza.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu agaragaza ko n’ubwo hakiri ibyo gukora ariko binyuze muri  gahunda zitandukanye zo kwita ku batishoboye nka VUP, Girinka, koroza urubyiruko n’abatishoboye amatungo magufi, guha ibikoresho by’ibanze abize imyuga n’izindi byazamuye ubukungu bw’abaturage bibahindurira imibereho binagabanya ku buryo bufatika indwara ziterwa n’imire mibi.

Uretse guharanira ko abana bose bagana ishuri hagamijwe kuzamura imyumvire ndetse n’ ubumenyi binyuze cyane cyane mu gufasha uru byiruko kwiga imyuga mu mashuri atandukanye ndetse na gahunda yo kwihangira imirimo rwanashyiriweho amahirwe atandukanye agamije kurworohereza hakumirwa ubushomere,uburara ndetse n’ubwomanzi mu rubyiruko.

Imbonerahamwe y’ibyagezweho mu mibereho myiza

No Amazina y’ibyagezweho Mbere ya 1994 Nyuma ya 1994
  UBUZIMA
1. Ibitaro Bikuru 1 1
2. Ibigo Nderabuzima 6 13
3. Amavuriro y’Ingoboka 0 22
4. Amavuriro yigenga 1 16
  UBUREZI
1. Amashuri y’inhuke 4 164
2. Amashuri abanza 53 90
3 Amashuri yisumbuye 9 42
4 TVET 3 14
5 Kaminuza 2 2

 Imiyoborere myiza n’ubutabera

Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera,Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko hari byinshi bimaze kugerwaho byo kwishimira birimo by’umwihariko itorero ryo ku mudugudu aho ibyiciro byose bitozwa indangagaciro na kirazira ndetse by’umwihariko abato bagakura batozwa kimakaza ubumwe na Ndi umunyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:’’ Mu cyerekezo cy’imiyoborere myiza tuvoma ku mutoza w’Ikirenga ibyiciro bitandukanye by’abatuye Akarere byatojwe indangagaciro na kirazira by’umuco ndetse binahabwa ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi ikomeje gushing imizi bishimangirwa n’ikigero cy’imibanire y’abaturage.’’

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi batangarije Imvaho Nshya ko bimwe mubyo bishimira mu miyoborere myiza harimo nko kuba bagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi mu nzego zitandukanye, kwihitiramo ibyo babona bakenye gukorerwa mbere y’ibindi ndetse bakanabikurikirana,ikumirwa ry’akarengane k’uburyo bwose n’ibindi.

Hafashimana Elisée yagize ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  n’ingabo yari ayoboye kuba bataratubohoye ku ngoyi y’ubutegetsi bubi gusa ahubwo bakanatubohora iy’ubukene,ubujiji,imibereho mibi ndetse n’ivangura. Ikigaragaza umuyobozi mwiza ni uburyo ashyira imbere ubumwe bw’abo ayobora ndetse n’iterambere ryabo bose ntawe usigaye inyuma.”

Ashimangira ko ibyo Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange kimaze kugeraho bishingiye cyane ku miyoborere myiza iha buri mwene gihugu ijambo ndetse n’uburenganzira bungana haba mu bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza,mu gutanga ibitekerezo ndetse n’ubwisanzure mu mikorere no mu gupiganwa.

Yongeraho ko nk’abatuye Akarere ka Rubavu biyemeje gukomeza kureba imbere nta gusubira inyuma basigasira ibyagezweho bahereye ku mutekano n’umusingi wa byose ndetse no ku bumwe n’urukundo batozwa n’Intore Izirushintambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kgame barahiriye kutazigera batenguha kubera igihango bagiranye gishingiye ku byiza byose bamukesha.

Ikigo Nderabuzima cya Busigari, kimwe mu bikorwa remezo by’ubuvuzi byubatwe mu myaka 25 ishize

Imihanda myiza ku mazi

Inyubako ya One Stop Border Post yubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Isoko mpuzamipaka ryatangiye gukorerwamo

Umudugudu w’Ikitegerezo wa Bahimba mu Karere ka Rubavu

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.