Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kwibohora 25: Abayisilamu barishimira ko babonye ubwisanzure

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 02-07-2019 saa 17:52:43
Mufti Hitimana Salim agaragaza ko nyuma y'imyaka 25 Isilamu yateye imbere ikanahabwa ubwisanzure (Foto Kayitare J P)

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) burishimira ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi bagezeho birimo guhabwa ubwisanzure.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda Mufti Hitimana Salim mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko ubu ari bwo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda witeje imbere ugashobora kubaka ibigo by’amashuri bitandatu, ukubaka ibikorwa remezo byinshi hirya no hino ngo nko mu karere ka Rubavu, Rusizi no mu mujyi wa Kigali hagamijwe kuzamura urwego rwo kongerera imbaraga Isilamu n’Abayisilamu.

Ati: “Mu by’ukuri twebwe nk’Abayisilamu imyaka 25 yaduhaye umwanya, iduha ubwisanzure, idusubiza uburenganzira bwacu duhabwa n’Itegeko Nshinga ariko ntitwabura gushimira Umuryango FPR-Inkotanyi n’ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, zigasubiza Umunyarwanda agaciro ke ndetse n’ukuri kwe nyuma ya 1994. Twe nk’Abayisilamu iyi myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, ifite icyo ivuze cyane”.

Mufti Hitimana avuga ko nubwo ubuyisilamu bumaze imyaka igera ku 100 mu Rwanda ariko ngo mu myaka 25 ni bwo igitabo korowani cyahawe agaciro.

Ati: “Twavuga ko mu myaka 25 ishize igitabo cya Korowani cyahawe agaciro mu gihugu cyacu. Mu rwego rw’imyemerere, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ni bwo wongeye kugaragara ugakorera mu bwisanzure ndetse no mu bwigenge. Ibi ntibyari bisanzwe mbere ya 1994 , ubu ni bwo dufite amahirwe y’ubwisanzure”.

Mufti Hitimana Salim agaragaza ko nyuma y’imyaka 25 Isilamu yateye imbere ikanahabwa ubwisanzure (Foto Kayitare J P)

Kalinganire Saidi utuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, avuga ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wateye imbere, abayisilamu bakaba barahawe ijambo, bityo bakaba batagifatwa nk’abatagira ukuri ahubwo ubu bakaba bari mu buyobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ati: “Turishimira ko twahawe ubwisanzure ikindi kandi tukaba dufite ijambo mu nzego z’igihugu aho natwe nk’abayisilamu dutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu. Mbere ya 1994 twafatwaga nk’abatagira ukuri mu muryango nyarwanda ariko nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rubohowe, dufite ubwisanzure”.

Akimana Fatuma umuyisilamu utuye mu mujyi wa Kigali na we ashimangira ko umuyisilamu mu Rwanda yahawe ijambo ibyo ariko ngo bikajyana no kuba harabayeho kwibohora.

Ati “Nta gushidikanya umuyisilamu mu Rwanda afite agaciro kuko impamvu yabyo, ni uko dufite ababohoye igihugu tugashobora kongera kugira uburenganzira kimwe nk’abandi banyarwanda, ntidukomeze gufatwa nk’abatekamutwe”.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.