Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kwibohora 25: Abakobwa bishimira ko biga bakaminuza

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-07-2019 saa 09:07:34
Abakobwa biga iby'amashanyarazi bishimira gufatanya na basaza babo kwiyubakira igihugu

Abakobwa barangije kwiga muri kaminuza ndetse n’abakiyigamo bavuga ko kuba umukobwa yakwiga kaminuza akayirangiza ubwabyo ari ukwibohora ku mateka yagiye agaragaza umugore cyangwa umukobwa nk’umuntu udashoboye mu muryango nyarwanda.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye, Imvaho Nshya yaganiriye n’abakobwa barangije kaminuza ndetse n’abakirimo kuyiga maze bayitangariza uburyo bumva kwibohora nk’abantu b’igitsina gore.

Rwema Zainabu ubu ni rwiyemezamirimo yaminuje ibirebana n’icungamutungo, avuga ko umukobwa n’umugore bari abo kumenya urugo, bakoza ibyansi, bagashaka, bakabyara bakita ku bana no ku bagabo ubuzima bukaba burangiriye aho ngaho, akishimira ko kuri ubu umugore yabohotse mu bitekerezo akabasha kwihangira imirimo.

Kabatesi Brandine, nyuma yo kuminuza amasomo ye mu ikoranabuhanga (IT) muri kaminuza y’u Rwanda, yahise abona akazi ariko afite ikerekezo cyo kuzikorera.

Asanga buri mugore wese atasigara mu mikorere y’ikoranabuhanga kuko ngo aho Isi igeze bisaba ikoranabuhanga kugira ngo umuntu akomeze kugendana n’ibihe.

Yagize ati: “Ku bwange numva abagore ndetse n’abakobwa ari bo bibohoye kurenza abandi bantu bose mu gihugu kuko ugereranyije n’ukuntu babapfobyaga, bakarihirira abahungu kurenza abakobwa, bagapfukiranwa ngo badatanga ibitekerezo, bari bararenganye bikomeye ku buryo gukubitwa byari nk’umuco mu muryango nyarwanda. Ariko kuva aho Leta itangirije gahunda yo gufata abana bose kimwe abakobwa basanze na bo bashoboye ndetse nk’abasaza babo.”

Uretse abagore bahagurukiye kugira ubumenyi butandukanye, bigaragara ko muri iki gihe umugore yishyira akizana mu nzego zose z’igihugu kuko u Rwanda rwabohowe n’abana barwo baba abahungu cyangwa abakobwa.

Abagore urabasanga mu nzego z’umutekano, mu nzego za leta zifata ibyemezo, mu masomo yose yigishwa n’ibindi. U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byose byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu nzego za leta aho rufite abagera kuri 64% mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Aurore, yavuze ko umugore w’Umunyarwandakazi yasubijwe agaciro ku buryo ari igihe ke mu kutarebera ikintu cyose cyahungabanya sosiyete nyarwanda.

Asanga urugamba atari urw’intambara gusa, kandi si n’urw’abagabo gusa, kuko umugore na we afite ubushobozi mu nzego z’umutekano, mu nzego z’ubukungu, uburezi n’ahandi.

Abakobwa biga iby’amashanyarazi bishimira gufatanya na basaza babo kwiyubakira igihugu

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.