Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Kwibohora 24: Nyuma y’umwaka ibitaro bya Shyira byahinduye imibereho y’abaturage

Yanditswe na  KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Jul 5, 2018

Hashize umwaka umwe Ibitaro bya Shyira bitashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma yo kwimurwa aho byari byubatswe hagoraga abarwayi kuhagera.

Ibitaro bya Shyira byegereje abaturage serivise z’ubuvuzi (Foto Kanamugire E)

Ibi bitaro byari byubatswe ku musozi wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, biza kwimurirwa mu kibaya cya Vunga hafi y’umuhanda, ahabasha kugendeka byoroheye buri wese. Byatashywe ku munsi w’ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 23.

Bamwe mu baturage babigana n’ababituriye babwiye Imvaho Nshya ko hari impinduka zigaragara haba mu iterambere muri rusange no muri serivisi z’ubuzima zitangirwa muri ibi bitaro.

Mukayoboka Patricie, utuye mu Murenge wa Shyira, yatangaje ko mbere bahuraga n’imvune nyinshi bazamuka umusozi bigatuma abarwayi bamwe batavurirwa igihe.

Yagize ati “Twari dufite imvune ndende zo kujya kwivuriza kuri uriya musozi, umuntu yafatwa nijoro yaba atari umugore utwite bakavuga bati ‘wowe tuzakujyana ejo’ kubera ibibazo by’abahetsi. Kuva byatwegera imbangukiragutabara ni zo zikunda gukora, abahetsi na bo boroherejwe urugendo.

Abantu bivuriza hano kuruta uko twumvaga ngo bagiye muri CHUK. Ni bake bakijyayo hari igihe n’abaganga bo kuri CHUK baza hano gutanga serivisi waba ufite nka ‘rendez-vous’ ukabona bakorohereje urugendo bakagusanga hano mu bitaro bya Shyira. Ni ikintu k’igitangaza kuri twe kuko n’abana bacu barangije kwiga babonamo akazi ukabona ni iterambere”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Shyira, Dr Rubanzabigwi Theoneste, yavuze ko ibitaro byimurwa icyari kigamijwe ari ukugira ngo haboneke inyubako nziza n’ibikoresho bihagije ndetse byegere abaturage, bikaba byaratumye umubare w’ababigana wiyongera.

Yagize ati “Kugera ku musozi byari bigoye hano abaturage batangiye kuhayoboka ari benshi, imibare y’abisuzumisha yikubye gatatu; mu mwaka hisuzumishaga abantu 6 000, ubu tumaze kugira abarenga ibihumbi 20 ku mwaka.

Dufite abaturuka i Musanze baza gushaka serivisi za ‘maternité’, aba Ngororero, Muhanga na Gakenke, kuzamuka ku musozi byarabagoraga kuruta uko baza hano”.

Yongeyeho ko iterambere rigenda rizamuka haba mu itwara ry’abantu, aho tagisi zigera ku bitaro; abanyonzi n’abamotari bagatezwa imbere n’ako kazi kuruta uko byari ku musozi abantu badashobora kuhakorera ndetse na serivisi zatangwaga ziraguka.

Ati “Ubucuruzi burakataje abantu benshi barimo kubaka inzu abakozi b’ibitaro bakazikodesha, byahinduye imibereho y’abaturage. Serivisi na zo zaragutse nubwo zitaragera ku rugero twifuza ko zigeraho.

Hari byinshi twifuza ko byiyongera tukagiramo n’inzobere zikora ibindi bikorwa bihambaye nko kubaga amagufwa n’ingingo. Turimo turabitegura n’abafatanyabikorwa ku buryo tubona inzobere aho kohereza abarwayi i Kigali tubigabanya ahubwo ibitaro bidukikije na byo bikaba byakohereza abarwayi hano”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, yagize ati “Ubuhamya bw’abaturage burivugira ko bakirwa neza kandi natwe turabikurikirana. Turanashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabiduhaye, ubwo yabitahaga umwaka ushize yaduhaye ikizere ku bintu byose ibi bitaro bizakenera n’abaturage baramushimira. Byazanye impinduka nyinshi kuko byabaruhuye imvune bahuraga na zo”.

Muri aka gace ibitaro birimo hubatswe umudugudu w’ikitegererezo watujwemo imiryango 64 y’abatishoboye bo mu turere twa Nyabihu na Gakenke, ibi bikorwa remezo bikaba byaratumye Umurenge wa Shyira utera imbere ku buryo bwihuse.