21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibohora 24: FARG irizeza abatishoboye barokotse Jenoside ko Leta izakomeza kubaba hafi

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 09-07-2018 saa 18:29:36
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'abagenerwabikorwa na FARG

Imyaka 24 irashize u Rwanda rubohowe. Muri iyo myaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bahawe agaciro. Ubuyobozi bwa FARG hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bukaba bubizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guharanira iterambere rirambye kandi nta n’umwe usigaye inyuma.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abagenerwabikorwa na FARG

Ikigega FARG cyashyizweho mu mwaka wa 1998, gishyirwaho  n’Itegeko No 02/98/1998 riza gusubirwamo n’Itegeko  No69/2008 ryo ku wa 30/12/2008, ryongera kuvugururwa n’Itegeko No 81/2013 ryo ku wa 11/09/2013.

FARG ifasha muri porogaramu zayo uko ari eshanu ari zo ubuvuzi, porogaramu y’inkunga y’ingoboka, porogaramu y’amacumbi, porogaramu y’uburezi na porogaramu y’imishinga ibyara inyungu.

Abo ifasha ni  abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko ari inshike za Jenoside, imfubyi za Jenoside, abasenyewe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatewe indwara zidakira, ubumuga budakira ariko igafasha ihereye ku bababaye kurusha abandi kuko inkunga ihabwa si nyinshi ku buryo ishobora guhaza ibibazo byose by’abarokotse Jenoside.

FARG yishimira ko  ikurikije aho yavuye n’aho igeze, intego yihaye zigenda zigerwaho.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Eng. Theophile Ruberangeyo, yatangarije Imvaho Nshya, ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye bwarinze abarokotse Jenoside guhera mu bwigunge, kuko Leta y’u Rwanda yabahindukiye umubyeyi binyuze mu kubitaho mu mibereho yabo ya buri munsi. Abagenerwabikorwa na bo barabyivugira.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Eng. Theophile Ruberangeyo

Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 24 Eng. Ruberangeyo avuga ko Leta ihari ngo ibabere umubyeyi inabibagize agahinda batewe n’amateka mabi banyuzemo.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ikigega FARG

Madamu Jeannette Kagame, akaba Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club yashimiye Ikigega FARG uburyo gifasha gukurikirana ibikorwa by’abagenerwabikorwa, ndetse anashima abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka amazu y’urugo Impinganzima (urugo rw’amasaziro) rwuzuye rutwaye agera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame, akaba Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club yatashye ku mugaragaro inzu y’amasaziro y’Intwaza

Ni inyubako zije ziyongera ku zindi zatashywe mu myaka yashize mu turere twa Huye, Nyanza, Rulindo, Kamonyi na Kayonza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018 i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amazu Urugo Impinganzima rwatujwemo ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi biswe Intwaza.

Madamu Jeannette Kagame ataha ku mugaragaro amazu y’amasaziro y’abagenerwabikorwa ba FARG, Intwaza

Urugo Impinganzima rwo  mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera rugizwe n’inzu enye zo guturamo n’inzu mberabyombi zubatswe n’Ikigega gishinzwe gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  FARG, Inzu imwe yo guturamo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80. Ku ikubitiro hatujwemo ababyeyi basaga 30 mu gihe abandi bazajya bakirwa buhoro buhoro.

Urugo Impinganzima

Intwaza mu buzima bushya

Umwe mu bagenerwabikorwa Bagirinka Bellancila, yageze i Nyamata aturutse  mu Karere ka Huye ni inshike ya Jenoside, avuga ko ubu yiyakiriye kubera u Rwanda rwiza kuko yavujwe, ashima imiyoborere myiza, agira ati, “Imiyoborere myiza yatugize beza,  ntabwo tukiri  inshike kubera Madamu Jeannette Kagame, umubyeyi wacu adukuye ibuzimu adushyize ibuntu, ni itangiriro ry’umunezero wacu, ndashimira Leta y’Ubumwe yadufashe neza tutagira shinge na rugero, ni nk’aho twageze mu ijuru kubera ubwiza bw’aya mazu, mu gihe cyashize ntitwari tuzi kwambara inkweto, ubu turi abasirimu, hehe no kwiheba, hehe no kwigunga.”

Kanyemera Fredreric, yageze i Nyamata aturutse mu karere ka Kirehe, afite imyaka 71, ni inshike avuga ko  byamubereye ibitangaza  kubona inzu agiye gutuzwamo, bimugora kubyemera.

Kanyemera Fredreric, yageze i Nyamata aturutse mu karere ka Kirehe, afite imyaka 71, ni inshike avuga ko byamubereye ibitangaza kubona inzu agiye gutuzwamo, bimugora kubyemera.

Yagize ati: “Nishimiye ko Leta yacu yampuje n’abandi. Nabaga ngenyine. Sinzongera kugira irungu, ndumva byandenze.”

Gasamagera Charles, yageze i Nyamata  aturutse mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, avuga ko mbere babaga mu bwigunge, none kuri ubu ngo Leta yarabahembuye.

Yagize ati: “Turashima Imana ko ntabapfira gushira, twarokowe n’Inkotanyi, none Leta y’Ubumwe yaraduhembuye na n’ubu  ikiduhembura, nishimiye ko ngiye kubana n’abandi  kuko ubusanzwe nabaga ngenyine, uburwayi bukaba ikibazo gikomeye.”

Gasamagera Charles, yageze i Nyamata aturutse mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, avuga ko mbere babaga mu bwigunge, none kuri ubu ngo Leta yarabahembuye.

Muri rusange abagenerwabikorwa bashima  ubuyobozi bw’igihugu bwabagaruye mu buzima bushya nyuma yo kugirwa inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko iy’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka wa 1998, Leta yashyizeho Ikigega FARG kigamije gufasha abagenerwabikorwa bacyo muri gahunda zinyuranye zigomba kubinjiza mu buzima bwiza, bushingiye ku iterambere rirambye, bakareka guheranwa n’agahinda batewe no kubura ababo.

Eng. Ruberangeyo atangaza ko intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari iyo kwishimira, hifashishijwe imbaraga zikomoka mu muryango nyarwanda, haba mu kubaka amacumbi (Gukorana n’Inkeragutabara), gutanga ubuvuzi bunoze kandi buhendutse  ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda mu iterambere, uburezi bufite ireme kandi butanga umusaruro ku isoko ry’umurimo (TVET, Diploma, Advanced Diploma), kwihutisha inkunga y’ingoboka no kwita by’umwihariko  ku babyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu, FARG ishyize imbere ibikorwa bigaragaramo impinduka zishingiye ku ndangagaciro z’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ubu inzu zubakirwa abagenerwabikorwa ba FARG zijyanye n’ikerekezo cy’u Rwanda (IDP Model Villages), kandi bakagenerwa n’ibikoresho byo mu nzu.

Abanyeshuri barimo gufashwa kuba abanyamwuga, biga amashuri y’ubumenyingiro haba mu yisumbuye cyangwa mu mashuri makuru na kaminuza, bakiga mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu, ku bujuje ibisabwa.

Abagenerwabikorwa ba FARG na bo bishimira ko inzu zabo kuri ubu zatangiye kubakishwa amatafari ahiye kuko nkuko babishimangira ngo ku bufatanye bwa FARG, uturere  n’Inkeragutabara batangiye kubakirwa inzu zijyanye n’amabwiriza mashya y’imyubakire mu Rwanda zubakishijwe ibikoresho bikomeye, byiza kandi biramba.

Banishimira ko abakeneye ubuvuzi bwihariye begerezwa  abaganga b’inzobere.

FARG irateganya ko bitarenze umwaka wa 2020 inzu zose zizaba zimaze gusanwa kandi hakoreshejwe ibikoresho birambye.

FARG irashimira cyane Ingabo z’u Rwanda zavuye abo Jenoside yasigiye uburwayi n’ibikomere, ikanagabanya ingengo y’imari yatangwaga ku bari bakeneye ubuvuzi bwihariye batarinze kujya kuvurizwa mu mahanga.

Mu mwaka wa 2016/2017, abarwayi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakiriwe mu mavuriro n’ibitaro babarirwa mu 47,330 naho  abagera kuri 37 bavurijwe mu mahanga.

Ibarura ryo mu 2011 ryagaragaje ko hari abarwayi 18,671 bakeneye ubuvuzi bwihariye kandi ngo barushaho kwiyongera.

Ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe igiciro cy’ubuvuzi cyaragabanutse cyane kandi bavurwa neza cyane, kandi iyo abadogiteri babonye batamuvurira aho bamusanze bamuha igihe akabasanga i Kanombe bakamwitaho by’umwihariko.

Abanyeshuri barihirwa na FARG baragenda bagabanyuka

Ubuyobozi bwa FARG burishimira ko kurihira abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze neza ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’uburezi.

Mu banyeshuri hafi 41,003 FARG  yishyuriraga mu mashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2010, uyu mwaka wa 2017/2018 hasigaye 628 kandi abarenga 500 muri bo bari mu mwaka usoza amashuri yisumbuye kandi nta mushya winjiramo kuko uwaba yaradindiye kubera impamvu zitandukanye ashishikarizwa kwitabira uburezi bw’imyaka 12 cyangwa agafashwa kwiga imyuga y’igihe gito.

Mu mwaka utaha wa 2019,  FARG izaba isigaranye abanyeshuri batageze ku 100 kandi na bo bazaba bagiye mu mwaka wa gatandatu. Impamvu bakiga ni uko bagiye badindira kubera ibibazo bitandukanye; hari bamwe babanje kureka barumuna babo bakiga barangiza na bo bakabona gusubira ku ishuri.

Mu gihe gahunda yo kurihira abiga mu mashuri yisumbuye igiye gusoza, abacikanwe barasabwa kugana imyuga cyangwa bakiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Muri kaminuza na ho umubare w’abanyeshuri uragenda ugabanuka ku buryo muri uyu mwaka hakiri abanyeshuri bagera ku13,000 kandi bo ngo barangiza ari benshi buri mwaka.

Inshike n’abasaza bahabwa inkunga y’ingoboka n’inzu z’amasaziro meza

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima bw’abasaza n’abakecuru bamwe bagizwe inshike  na Jenoside abandi bakaba batagifite uwo kubitaho, bahabwa inkunga y’ingoboka bakanatuzwa mu nzu z’amasaziro zubatswe kijyambere kandi zujuje ibyangombwa byose bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Hari abamaze gutuzwa mu nzu “Impinganzima” yabubakiwe mu Karere ka Huye ifite ubushobozi bwo gucumbikira abagera ku 100, iyubatswe mu karere ka Kamonyi, mu Karere ka Nyanza, aka Rulindo n’irimo kubakwa i Bugesera.

Inshike n’abandi bageze mu zabukuru bafite ibibazo by’imibereho bagera ku  1,642 bahabwa inkunga ya buri kwezi  y’amafaranga y’u Rwanda 30,000 ibafasha mu kubatungira aho bari.

Hari abandi 25,892 bahabwa inkunga y’ingoboka ya 7,500 buri kwezi inyuze ku rwego rw’akarere, igatangwa inyujijwe kuri konti y’umugenerwabikorwa.

Muri gahunda ya Girinka, icyo ubuyobozi bwa FARG bwishimira, ni uko hamaze gutangwa inka 7,510, kandi abazihawe bakaba bamerewe neza kandi bakaba bagenda bitura bagenzi babo.

FARG muri gahunda yo kwegereza ibikorwa abagenerwabikorwa 

Eng. Ruberangeyo avuga ko mu gihe u Rwanda ruri muri  gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, ubu rukaba rwarinjiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 NST1, ijyanye no gushyira mu ngiro ibikorwa bigafatika  hagamijwe guhindura imibereho y’Abanyarwanda, abari mu bukene bakabuvamo na FARG  yashyiriyeho abatishoboye barokotse Jenoside   gahunda yo kubafasha kuzamura imibereho yabo kuko,  mu igenamigambi ryose ry’ubu FARG ntabwo ikora yonyine  ahubwo ikorana n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa ubwabo na bo bakabigiramo uruhare.

Eng. Ruberangeyo yagize ati:  “Nk’iyo tugiye kwemeza abazubakirwa, abagenerwabikorwa ubwabo ni bo bavuga bati ubabaye kurusha abandi ni uyu. Muri iyi gahunda yo kwegereza ibikorwa abaturage dukorana cyane n’uturere, tukanoza imibare, wa wundi ufashwa akaba wa wundi wa nyawe ukeneye gufashwa.”

FARG ibyo igeraho ntabwo ibigeraho yonyine; hari abafatanyabikorwa batandukanye cyane cyane harimo nka Minisiteri y’Imari itanga  ingengo y’imari, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ari na ho haboneka uruhare rw’uturere, kuko ari two dushyira mu bikorwa gahunda za FARG.

Imibare y’Inkunga y’Ingoboka itangirwa mu turere ku byiciro bibiri byo gufasha ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside n’abakenera inkunga y’ingoboka isanzwe. Uko imyaka igenda ishira ni ko abagenerwabikorwa ba FARG bagenda bakura bivuga ko no kwitabwaho biba bikwiriye guhinduka.

Eng. Ruberangeyo akomeza agira ati: “Icyo twishimira ni uko inkunga abagenerwabikorwa bahabwa ari inkunga ibafasha mu buryo burambye; urugero iyo ubonye inzu bubakirwa zikubakishwa ibikoresho biramba ni ya ntumbero y’igihugu yo gufasha abantu mu buryo burambye.  Inzu zisigaye zubakwa ziba zifite uburambe butari munsi y’imyaka 100. Yaba amabati ayisakaye yaba ibyuma biba biriho, ni ukuvuga ngo ibikoresho byose biriho biba  bikomeye.”

Abanyeshuri na bo, barashishikarizwa  kwiga imyuga; hari  na gahunda ihari ko mu gihe kiri imbere FARG izakomeza  kubinjiza muri gahunda  za Leta zirimo Hangumurimo ya  BDF bagahugurwa ku buryo bihangira imirimo ariko kuri ubu abanyeshuri  bake basigaye kuko imibare yabo igenda igabanuka, barashishikarizwa  kujya mu myuga muri za TVET.

Kugeza ubu, 60% by’abanyeshuri FARG ifasha bari mu mashuri y’imyuga. Hari abiga muri za IPRC na kaminuza yigenga ULK mu ishami rya tekiniki.

Uretse ibyo,  FARG yashyizeho gahunda yo gufasha abanyeshuri kwiga amasomo y’imyuga  y’igihe gito kugira ngo  ababonye amanota make atabemerera  kujya muri kaminuza,  ari bo bajya kwiga ayo masomo muri porogaramu bita ‘short courses’ yo kwiga imyuga mu gihe cy’ amezi atandatu cyangwa umunani.

Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko na yo ari gahunda ya WDA bakiga bakarangiza, icyo gihe noneho ngo bahabwa  ibikoresho bibafasha gutangira umwuga. Niba hari uwize kubaka, ahabwa ibikoresho by’ubwubatsi.

Iyi ni gahunda y’ingirakamaro ya WDA iruta kuba hari uwibwira ko yaminuje muri siyansi cyangwa icungamutungo ariko yicaye kuko  iyi porogaramu ibafasha guhita babona akazi ku isoko ry’umurimo.  Bakaba basabwa kubigira ibyabo kuko abo  bifitiye inyungu ba mbere.

Inama zitandukanye ku bagenerwabikorwa ba FARG

Abagenerwabikorwa ba FARG barasabwa ko mu gihe inzu  isambutse, ngo ntibazategereze ko   Leta ari yo izajya kubasanira  mu gihe na bo  bafite ububasha bwo kuba babyikorera cyane ko  bahawe  ikemezo ko inzu  yabegurirwa bagahabwa ibyangombwa by’umutungo ariko akaba ari umutungo wabo  batemerewe kugurisha cyangwa kuwutangaho ingwate ngo ejo usange yongeye gusembera cyangwa intego nyamukuru ya  Leta ntigerweho.

Ikindi gituma batagomba kugurisha iyo nzu cyangwa kuyitangaho ingwate, inzu y’agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, hari ubwo ngo umugenerwabikorwa  ajya  gufata inguzanyo ya miliyoni 5 cyangwa eshatu ejo bakayiteza cyamunara bityo, ikaba itaye  agaciro cyane ko noneho hari bamwe bayashyira mu ngwate ntibanishyure. Iki ngo ni cyo gituma batagomba kuyigurisha  nubwo baba barayeguriwe.

Eng. Ruberangeyo agira ati, “ FARG ntitanga inzu itanga icumbi, rero baguhaye icumbi kuko uba urikeneye ntabwo baba barariguhaye kugira ngo uge kugurisha nta mpamvu ariko na none biramutse bigaragara ko ufite umushinga wunguka ushobora kubyaza umusaruro, kuyitangaho ingwate usaba uburenganzira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bivuze ko ikintu cyose ugiye gukora kuri iriya nzu mu nyungu zawe bwite ugomba gusaba uburenganzira.”

Abanyeshuri na bo barashishikarizwa kwiga neza,  bagatsinda cyane  kuko  ari ihame ku muntu watewe inkunga  aba agomba gukora cyane kurusha abandi.

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.