Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kwemeza amasezerano y’ubucuruzi bizafasha mu kwigira kw’Afurika- Makuza

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 21, 2018

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Makuza Bernard, aratangaza ko kwemeza amaserezano y’isoko rimwe muri Afurika, y’ubucuruzi bwisanzuye,  bizafasha mu kwigira kw’Afurika.

Hon. Makuza Bernard, Perezida wa Sena y’u Rwanda

Ibi Makuza abitangaje mu gihe uyu munsi ibihugu by’Afurika bitegereje gushyira umukono ku masezerano y’ubucuruzi bwisanzuye, ashyiraho isoko rimwe ry’Afurika, akaba asanga Inteko nyafurika  Ishinga Amategeko izagira uruhare mu kwemeza ayo masezerano kuko ari yo ishinzwe gushyiraho amategeko.

Ati “Iyo Inteko ibyemeye, amasezerano aremerwa. Bizafasha kandi kuko  Perezida w’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko ahibereye kandi bigaragara ko abyumva.”

Yagarutse ku kwigira kw’Afurika harimo n’aya masezerano ategerejwe gushyirwaho umukono ndetse n’ibindi byose bikenewe ngo Afurika ibashe gutera imbere.

Ati “Mu kuvugurura Afurika Yunze Ubumwe, hari gahunda yo kubonera amikoro inzego z’Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo zibashe gukora zidakoreshejwe n’inzego mpuzamahanga […] ni ukugira ngo Inteko nyafurika ibashe gukora, za komisiyo z’Afurika Yunze Ubumwe zikorane n’inzego zose zayo.”

Avuga ko kwigira kw’Afurika ari uko inzego zigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na zo zibasha kwigenga mu byo zikora, zigakora zidakoreshejwe n’abandi bantu, zikabasha gushyira mu bikorwa imishinga n’izindi ngamba Afurika ifitiye abayituye.

Ku bijyanye n’isinywa ry’amasezerano y’isoko rimwe rihuza ibihugu by’Afurika, Hon. Roger Nkondo Dang, Perezida w’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko, yavuze ko ubucuruzi n’ubuhahirane bwisanzuye hagati y’ibihugu by’Afurika byishimiwe cyane n’abanyafurika kuko  buzagabanya ubucuruzi Afurika yakoreraga hanze yayo bikongera ubucuruzi buzajya bukorerwa  hagati y’ibihugu biyigize.

Ati “Ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afrika buhawe ikaze n’Abanyafurika ubwabo, Afurika igomba guhahirana hagati yayo, ibiri bwemerezwe muri iyi nama bizafasha Afurika.”

Avuga ko ubucuruzi Afurika ikorera hanze y’uyu mugabane butuma ihendwa mu biciro kurusha uko yabukorera mu bihugu biyigize kuko ari byo byayihendukira.

Hon. Nkondo yatanze urugero rw’igihugu ke cya Cameroun  gikoresha  miliyari 500 z’ama Cefa ku mwaka  mu kugura umuceri hanze y’Afurika , ariko mu gihe  iki gihugu cyawugura mu bihugu by’Afurika byahenduka cyane.

Avuga ko mu gihe ibihugu by’Afurika byabasha kweza umuceri mwinshi byawuhanahana mu bucuruzi kandi ku biciro biri hasi, bityo hakabo inyungu ku mpande zombi, abagura n’abagurisha.

Yongeyeho ko ibyemezo biri bufatirwe muri iyi nama y’ubucuruzi bwisanzuye muri Afurika bizashyirwa mu nama y’Inteko nyafurika Ishinga Amategeko ikazafasha  kugira ngo ibihugu bibashe gushyiraho umukono.