Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

‘Kwandikisha ubutaka byagabanyije amakimbirane, ubwicanyi’

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 01-03-2019 saa 16:49:41
Abaturage biyandikishijeho ubutaka bwabo barasabwa kumenya ko ari amahirwe kuri bo, bakabubyaza umusaruro bazi agaciro kabwo

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda RLMUA, gihamya ko igikorwa cyo kwandikisha ubutaka cyagiriye Abanyarwanda akamaro.

RLMUA yemeza ko kuri ubu Abanyarwanda hafi ya bose batunze ibyangombwa by’ubutaka bwabo, aho ibibanza bigera kuri 11, 800,000 bimaze kwandikwa n’icyo kigo.

Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Mukamana Esperance, asobanura ko igikorwa cyo kwandikisha ubutaka cyatangiye mu mwaka wa 2009, kirangizwa muri 2013.

Nyuma ya 2013, abaturage batabonye umwanya cyangwa igihe cyo kwandikisha ubutaka bahawe uburenganzira bwo kugana icyo kigo bagafashwa.

Mu bibazo bya mbere kwandikisha ubutaka byakemuye, nk’uko iki kigo kibihamya, ni amakimbirane mu miryango yatezaga umutekano muke ndetse agakurura n’imfu kuri bamwe.

Mukamana avuga ko no mu nkiko, inzego z’ibanze, amakimbirane bakiraga umunsi yabaga arimo ibibazo byinshi bishingiye ku butaka.

Mukamana yagize ati “Ubu ngubu buri muturage aba afite igishushanyo cy’ubutaka bwe, afite imbibi ze ziri muri system kandi ziri no ku mpapuro ku buryo ubu ngubu iby’imiyenzi n’ibyo biti nta gaciro bigifite.”

“Ni igikorwa cyagenze neza cyane mu gihugu cyacu kuko ubutaka bw’Abanyarwanda bwose bwahawe nimero nubwo harimo bake batujuje amakuru ariko Abanyarwanda hafi ya bose bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo.”

Bamwe mu baturage barimo Munyeshuri Jean Nepo utuye mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro na Mukankusi Liliane utuye mu murenge wa Kivugiza mu karere ka Nyarugenge cyo kimwe n’abandi hirya no hino mu gihugu na bo bemeza ko ibintu byerekeranye n’imbibi abaturage batakibipfa kuko hambere hari nubwo ngo hari abicanaga bapfa santimetero imwe yo kurengera.

Mu bindi byakemutse, Mukamana agaruka ku birebana no kwiteza imbere, ku rwego rw’ubukungu, ngo kwandika ubutaka byatumye Abanyarwanda bose baba mu mugi cyangwa mu cyaro badafite akazi cyangwa andi mafaranga binjiza ku ruhande bashobora kwiteza imbere kuko kuri ubu ubutaka bashobora kubugwatiriza muri banki, bakabaha inguzanyo, bakaba bakwiteza imbere mu buryo butandukanye ubundi mbere bitarashobokaga kuko udafite icyangombwa nta bwo yashoboraga kwaka inguzanyo.

Ati “Icyo na cyo ni ikintu cyakemutse cyane. Ikindi twishimira cyane ni ikerekeranye n’abashoramari kubera gahunda nziza kuko haba hari icyangombwa cy’ubutaka, akaba yaza gushora imari mu gihugu yizeye ko afite umutekano kuri uwo mutungo kuko adafite icyangombwa nta bwo yabyizera.”

Mukamana avuga ko kuri ubu usanga abashoramari bihutira kuza gushora imari mu gihugu kuko iki kigo gifite uburyo bwihutisha ihererekanya ry’ubutaka muri ‘Doing biziness’.

Yagize ati “Iyi system ituma abashoramari bishimiye kuza mu Rwanda cyane kuko nk’iyo aje mu byerekeranye n’ubucuruzi n’inganda tubikora umunsi umwe, aza gukora ihererekanya ry’ubutaka mu gitondo nimugoroba tukamuha icyangombwa ke. Abashoramari babona serivisi y’umunsi umwe nta bwo bigera kuri ya minsi 7 iyo ari ibyerekeranye n’ubucuruzi n’inganda. Ibyo byose ni ibintu byazanywe n’iyi gahunda twishimira kandi bifite aho bigejeje igihugu cyacu ku buryo bugaragara.”

Ashimira abaterankunga babafashije kuko kuri ubu iki kigo kigeze ku rwego rwo kugira ibyo kikorera ku giti cyabo birimo ‘land week’ kuko mbere na zo zakorwaga babitewemo inkunga birimo kujya ahantu runaka bagahamagara abaturage, bakabaha serivisi zihuse mu munsi umwe mu gihe mu murenge bitwara ibyumweru 2 cyangwa 3.

Kugeza ubu imbogamizi bagifite zirebana na bamwe mu bantu batari bandikisha ubutaka rimwe na rimwe bari kure y’igihugu. Nubwo bimeze bityo, ngo amarembo arafunguye kuko ari uburenganzira bwabo ngo igihe bazazira hose bazahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Ubu ngo hari ingamba nyinshi zo gukoresha ubutaka neza kuko Abanyarwanda biyongera cyane ariko ubutaka butiyongera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina avuga ko muri gahunda y’igenamigambi ry’ikerekezo 2050 hateganywa kuvugurura igishushanyombonera k’imikoreshereze y’ubutaka.

Muri iri vugururwa ry’igishushanyombonera mu bizakorwa by’ingenzi harimo no guhugura abaturage no kubigisha bakamenya akamaro igishushanyombonera kibafitiye ntibize bibitura hejuru ahubwo babigiremo urahare.

Abaturage biyandikishijeho ubutaka bwabo barasabwa kumenya ko ari amahirwe kuri bo, bakabubyaza umusaruro bazi agaciro kabwo

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

2 Comments on “‘Kwandikisha ubutaka byagabanyije amakimbirane, ubwicanyi’”

  1. Iyo migambi ku gihugu,ku baturage, ku bashoramari, ku cyakoreshwa ubutaka, ku gishushanyo mbonera,ku iterambere hagamijwe imibereho myiza y’abantu ni iyo gusigasirwa no kwishimira.

    Nyakubahwa muyobozi wa RLMUA,

    Ko bigaragara ko hari icyorezo mpuzamahanga “pendemie”Corona virus covid-19”,iri gutuma abantu hirya no hino uduce barimo babura uko bapimisha ngo banandikishe babaruze ubutaka;kubera utwato na guma mu rugo, igihe ntarengwa mutanga cyo kubikora kikaba gihagije, ariko kigahindurwa gito na ikwirakwira rya covid-19 hirya no hino mugihugu bigatuma aho umuntu afite ubutaka atahagera.

    Nta kuntu icyo gihe-ntarengwa mwakijyanisha n’umuvuduko w’ikwirakwira ry’icyorezo, igihe-ntarengwa kikaba cyakongerwaho imyaka irenze umwe, kikaba imyaka ine(4 years), itatu (3) uhereye muri Mutarama/2021 kugirango imigambi myiza mufite irusheho kugera no ku bandi bacikanywe n’iyandikisha ry’ubutaka butabaruwe…bityo psychose ya corona igabanuke.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.